Uruzinduko rwa nyir’icyubahiro, umushumba wa diyosezi ya Ruhengeri muri Paruwasi ya Janja

Ku wa Kane abakristu bari bamwiteguye ari benshi aho yanyuraga hose yasanganizwaga ibyishimo. TwavugaKu kiraro cya Gaseke agitangira kwinjira muri Paruwasi ya JANJA. Aho ni muri santarari ya Busengo yakiriwe n'abakristu benshi bamwishimiye, ndetseageze no muri Santarali ya Rusasa ahazwi nko mu Gisasa yakirwa n’abandi bakristu beshi. Nkuko byari biteganyijwe, ku isaha ya saa 16h50 nibwo yagombaga kugera kuri Paruwasi ahasanga abasaseridoti, abakristu benshi barimo n’abanyeshuri, bamusanganije ingoma, amashyi n'impundu utasanga ahandi.

Nyuma binjiye mu kiliziya mu gushengerera Yezu mu Isakramentu Ritagatifu ry’Ukaristiya. Padiri Mukuru yafashe ijambo ashimira Nyiricyibahiro Musenyeri ku ruzinduko rwe muri Paruwasi ya JANJA ndetse anamugaragariza n’ishusho rusange ya Paruwasi. Nyiricyubahiro nawe ashimira abapadiri n’abakristuba JANJA ukuntu bamwakiriy eavuga ko yishimiye kubana nabo mu minsi ine azamarananabo.

Kuwagatanu, ubwo Nyiricyubahiro Musenyeri yari avuye muri gahunda yo kwifatanya n’abanyarwanda mu munsi mukuru wo kwita izina(ingagi) yasuye Santarali yaRusasa ,yakirwa n’abakristu benshi. Nyuma yo gushengerera, umuyobozi wasantarali yashimiye Umwepiskopi, amugaragariza ishushoru sange ya Santarali. Ijambory’umuyobozi wa Santarali ryashojwe no guha impano y’inka Umwepiskopi,nawe arabashimira kubw’iyo mpanoigaragaza urukundoru komeye bamufitiye.

-Ku wagatandatu, Musenyeri Gabin BIZIMUNGU, Padiri Cassien MULINDAHABI ushinzwe guhuzaibikorwa by’icyenurabushyo ndetse na Bwana Laurent NSENGIYUMVA ushinzwe iterambere muri Diyosezi bitabiriye inama nkuru ya Paruwasi iyobowe n’Umwepiskopi ahoyabwiye abitabiriye ati “ikingenza ni Ukwibutsa ubutumwadusangiye nk’abantu ba Kiliziya.”Icyerekezo cya Diyosezi mu myaka makumyabiri, anibutsa n’umwanya inama nkuru ya Paruwasi ifite mu gufasha abakristu bahagarariye kwinjira muri iki cyerekezo.

Inama yararangiye hakurikiraho Misa ntagatifu aho yari misa y'abanyeshuri, abarezi n'abahagarariye ababyeyi mu bigo bya Paruwasiya JANJA uko ari 15, dore ko wari n’umunsi hashojwe ho icyumweru cy’uburezi Gatolika muri iyi Paruwasi. Mu Gitambo cya Misa Nyiricyubahiroyibukije abanyeshuri gukora cyane kugira ngo bagere ku musarurobabatezeho.

Igitambocya Misa gihumuje, mbere yuko ibiganiro nyirizin abitangwa, Padiri mukuru waparuwasi NZEYIMANA Festus yavuze Ku kibazo Paruwasi ifite ku banyeshur ibatagitsinda ukobikwiye, avuga ko uretse ibigo bibiri APAX na GS Janja (Saint Jérôme) ibindi byose imitsindire itameze neza.

Hatanzweibiganirobibiri, icyambere Icyerekezo cy’ishurigatolika” cyatanzwe naMusenyeri BIZIMUNGUGabin ushinzwe amashuri Gatolika muri Diyosezi.

Ikiganirocyakabiri”Ishuri gatolika n’ibibazo byugarije uburezi” Cyatanzwe n’umuyoboziwa SNEC mu Rwanda, Padiri Janvier NDUWAYEZU.

Nyiricyubahiro Musenyeri we mu ijambo yavuze yashimiye amashuri yitwaraneza muri Paruwasi ariyo: Amis Apax JANJA na GS JANJA Saint Jérôme, agaya atitwara neza.Yavuze ko abigisha muri ibyo bigo ari abarimu biganye n'abigisha muri ibyo bidatsindisha abazaimpamvu ibindi bigo bidatsinda ukobikwiye. Gusa yavuze ko atabasaba ibyo badashoboye, abasaba ibyobashoboye kandi bafitiye ubushobozi. Yanzuye agira ati “Tugombakugira ubudasa. Kwigisha ni umuhamagar omujye mwumva ko umwana ubari imbere ari isuray’Imana. Nyuma hatanzwe ibihembo ku banyeshuri bitwaye neza mu bizamini byateguwe na Paruwasi hakurikiraho ubusabane.

Kucyumweru, le 3/9/2017 nibwoNyiricyubahiroMusenyeriyasojeuruzinduko muri Paruwasiya JANJA

Mu gitambo cy'Ukarisitiya cyatangiye saa yine cyayobowe na we, Nyiricyubahiro Musenyeri yasabye abakirisitu gukomera kuriKristu akaba ari we bizirikaho bakamuragiza ubuzimabwabo n'ibikorwa byabo bya buri munsi. Ati “Mushore imizi muri We…mushimira Imana ubudahwema”(Kol 2,7).

Mu gusozai gitambo cy'Ukarisitiya uhagarariye abakirisitu, Bwana HABANABAKIZE Vianney, yashimiyeMusenyeri ku ruzinduko rwe rwa Gishumba avuga ko abakirisitu ba JANJA bamwishimiye kandi ko bagiyegushyira mu bikorwa inama zos eyabagiriye mu minsi ine bamaranye.

 Mu ijambo rya Nyiricyubahiro Musenyeri yavuze ko ashimira abakirisitu ba Paruwasiya JANJA uvuga ko ari abakirisitu beza bumvira.Yababwiye ko bagomba gukunda Paruwasi yabo avuga ko abapadiri baza bagakora ubutumwa igihe cyagera bagahindurirwa ubutumwa ahandi, ariko Paruwasi ikahaguma. Yakomeje avuga ko hari ibikorwa bagomba kwitaho nko kubaka Paruwasi ya Busengo. Hari n’ibyo yasabye abakirisitu: nkokureka kurema amasoko yo ku cyumweru kuko ari umunsi wa Nyagasani Imanakuko usanga bibabaje aho usanga abakirisitu ba JANJA barema amasoko ari benshi ku munsi wahariwe Imana. Yasabye ko bakwisubiraho. Yakomeje abasaba gushyira umutima kuri Paruwasi ya Busengo. Yongeye no kubwira abakirisitu gukangurira aban ababo kwiga babishyizeho umwete. Yabasabye kandi gushishikarira gutanga ituro rya Kiliziya bakaritangira igihe.

Nyum ahakurikiyeho guha ingoro ya Bikira Mariya umugisha. NyiricyahiroMusenyeri ayitaha ku mugaragaro. Iyo ngoro ikabayaratwaye amafaranga 11.673.000frs

Byose byasojwe n’ubusabane maze Umwepisikopi asubira ku cyicaro cye ariko yanyuze kueri santrali ya Rubona abanza kuganira n’abakristu b’iyo santrali..

 

Padiri Protogène HATEGEKIMANA