Diyosezi ya Ruhengeri yakoze urugendo nyobokamana i Kibeho

Ku wa gatandatu tariki 02 Mata 2016, abakristu ba Diyosezi ya Ruhengeri bayobowe n’Umwepiskopi wabo, Musenyeri Vincent HAROLIMANA, bakoze urugendo nyobokamana i Kibeho, mu rwego rwo guhimbaza Umwaka w’Impuhwe z’Imana. Abitabiriye uru rugendo basaga 1000 baturutse mu maparuwasi anyuranye agize Diyosezi ya Ruhengeri barimo abasaseridoti, abihayimana n’abalayiki. Mu ijambo ry’ikaze bageze ku Ngoro ya Bikira Mariya i Kibeho, umwe mu bapadiri bashinzwe iyo ngoro yabifurije kuronka ingabire z’Imana no kurushaho gukunda umubyeyi Bikira Mariya.

Habanje umuhango wo kwinjira mu muryango w’Impuhwe z’Imana wafunguwe ku Ngoro ya Bikira Mariya i Kibeho. Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent HAROLIMANA Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yateye amazi y’umugisha abitabiriye urugendo nyobokamana nk’ikimenyetso cyo kwicuza ibyaha ndetse no kwiyibutsa Batisimu bahawe, babona kwinjira mu Ngoro.

Habanje umuhango wo kwinjirira mu Muryango w’Impuhwe

Nyuma y’uwo mutambagiro, Umuyobozi w’Ingoro ya Bikira Mariya yatanze ikiganiro gishamikiye ku butumwa bwa Bikira Mariya i Kibeho, ubwo yabonekeraga abakobwa batatu aribo: Alphonsine MUMUREKE ku wa 28/11/1981 ; Nathalie MUKAMAZIMPAKA ku wa 12/01/1982 na Marie Claire MUKANGANGO ku wa 01/03/1982. Ubwo butumwa bukubiye mu ngingo zikurikira: « Ndi Nyina wa Jambo; Umwana wa Mariya ntatana n’imibabaro ; Nimwisubireho bidatinze ; Nimwibabaze mufatanya na Yezu gucungura isi; Nimuzirikane ishapule y’ububabare bwa Bikira Mariya; Nimusenge ubutitsa nta buryarya, musabira Kiliziya; Nimwisubireho inzira zikigendwa». Yakomeje agira ati : « Bikira Mariya ntabwo yaje hano kureba imisozi myiza, ahubwo yaje kutwibutsa gusenga iteka nta buryarya ; kubahiriza amategeko y’Imana ; guhinduka ; kumwigiraho agaciro k’ububabare tugira ; yaje kudusubiza umutima mwiza ; komora imitima yakomeretse ; kudutoza gusaba imbabazi no kuzitanga ». Yakanguriye abakoze uru rugendo rutagatifu gutega amatwi Bikira Mariya no guharanira gukora ibikorwa by’urukundo rwitangira abandi bishamikiye ku buvandimwe n’ubumuntu.

Mbere ya Misa, abakoze urugendo nyobokamana babanje gukurikira inyigisho ku butumwa bwa Kibeho

Mu butumwa yagejeje ku bakristu mu gitambo cy’Ukaristiya, Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent HAROLIMANA umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yagarutse ku ntego y’urugendo nyobokamana bakoze, ari yo kuzirikana ku mwaka w’Impuhwe z’Imana zigera kuri buri wese nta we usigaye, kwivugurura mu bukristu no kwitoza gushyira mu bikorwa ubutumwa bwa Bikira Mariya, ari bwo gusenga, guhinduka no kugarukira Imana.

Mu nyigisho y’uwo munsi, Umwepiskopi yagarutse ku ntego yo gukora urugendo nyobokamana i Kibeho, mu mwaka w’Impuhwe

Umwepiskopi yagarutse kandi ku bintu bitanu bikwiye kuranga umwigishwa wa Yezu Kristu nka Yohani Mutagatifu birimo : kudahunga umusaraba ; kurushaho kumva ko twacunguwe n’amaraso y’agaciro bityo tukarangwa n’imyitwarire myiza ; kumenya igipimo cy’urukundo nyarwo atari mu magambo gusa ahubwo mu bikorwa no kwitanga nta nyungu utegereje ; kurangamira umusaraba wa Kristu bijyana no kugira umutima w’impuhwe ; kumva amahirwe dufite yo kugira Umubyeyi Bikira Mariya, bikaba ishema turusha abandi. Umwepiskopi yagaragaje ko uyu ari umwanya wo gushimira Imana no kuyitura imigambi mishya ijyanye n’icyerekezo Diyosezi ya Ruhengeri yihaye mu myaka iri imbere mu bijyanye n’iyogezabutumwa rigera mu mizi. Icyo cyerekezo gishamikiye ku ntego yo « Gushora imizi muri Kristu ». Yifurije abakristu gukomeza kurangamira ubudahwema Yezu Kristu we shusho nyakuri y’Impuhwe z’Imana, gukomezwa n’imbaraga z’Imana no gukomera ku ishyaka ryiza bafitiye Diyosezi yabo.

Ibyishimo byari byinshi ku bakristu bitabiriye urugendo i Kibeho

Mu izina ry’abitabiriye urugendo nyobokamana, Padiri Cassien MULINDAHABI ushinzwe guhuza ibikorwa by’iyogezabutumwa bya Diyosezi yashimiye Umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro n’abapadiri bashinzwe ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho babakiranye urugwiro, ashimira kandi abitabiriye urugendo bose, abasaba kurushaho gukunda Kiliziya n’Umubyeyi Bikira Mariya, binyuze mu isengesho no mu bikorwa by’urukundo. Urugendo rwaranzwe n’ibyishimo bya roho, byagaragajwe ahanini n’indirimbo, kuvoma ku iriba ryahawe umugisha rya, kureba filimi y’ubutumwa bwa Kibeho, isengesho ryo gushengerera ndetse n’isakaramentu rya penetensiya.

Nyuma ya Misa, abitabiriye urugendo nyobokamana banasuye umusozi wa Nyarushishi ahimitswe ishusho ya Yezu Nyirimpuhwe.

Ubwanditsi

Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO