Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri yishimye ko mu gihe gito Murama izaba Paruwasi kuko imyiteguro igeze kure

Tariki ya 9 Kanama 2018, muri Paruwasi ya Busogo, by’umwihariko ku bakristu bo muri Santrali ya Murama byari ibyishimo byinshi kandi bifite ishingiro kubera ko Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri yari yasuye Santrali ya Murama ndetse anatanga Isakramentu ry’Ugukomezwa ku bana 83 bavuka muri Santrali ya Murama na Rugera. Kuri uwo munsi akimara kuhagera, Nyiricyubahiro Musenyeri yabanje gutambagizwa inyubako ya Paruwasi nshya ya Murama ari kumwe na Padiri Alexandre NTABANGANYIMANA wari uhagarariye Padiri Mukuru. Hari kandi n’Umuyobozi wa Santrali ya Murama Madamu Caritas. Nyuma yo gutambagizwa iyo nyubako Myr yishimiye aho igikorwa kigeze. Kuri ubu amazu y’abapadiri yarasakawe, bashyizemo inzugi ndetse n’amadirishya kandi bari gutera igishahuro mu byumba. Nyuma yo gutunganya amacumbi y’abapadiri hazakurikiraho imirimo ijyanye no gutunganya Kiliziya ubu irimo gushyirwaho ibyoma bizajyaho amabati.

Mu ijambo rye, umuyobozi wa Santrali ya Murama yavuze ko bifuza ko mu kwezi kwa Gashyantare 2019 amacumbi y’abapadiri yaba arangiye noneho andi mezi abiri azakurikiraho akazaba ari ayo kurangiza imirimo ijyane na Kiliziya nshya. Yanibukije ko nubwo aho bageze ari heza, umusanzu wa buri wese ukenewe cyane cyane kwitanga, imiganda kugirango ibikorwa byose birangire neza. Yavuze ko abantu bagihigura umuhigo w’amafaranga ibihumbi makumyabiri na bitanu ndetse ko hari n’abiyongeje. Yashimiye Nyiricyubahiro Musenyeri ku nkunga y’ibyuma n’amabati yabahaye.

Umwepiskopi mu ijambo yavugiye imbere y’abakristu, yavuze ko yishimye, ati: ” Ndishimye, namwe nimwishime”. Yatangajwe n’umutima mwiza abakristu bafite wo kwiyubakira Kiliziya, umutima witanga, ugwa neza, umutima ugira ubuntu. Yavuzeko uwatabara yatabarana n’abanyamurama. Yagarutse by’umwihariko ku bantu bose barara badasinziye batekereza kuri Murama aho yagarutse ku bakristu kavukire b’ i Murama, ari ababa mu mahanga, i Kigali n’ahandi. Yishimiye uburyo igikorwa cyo kubaka Paruwasi kitahariwe abanyamurama gusa ahubwo Paruwasi yose ikaba yaracyinjiyemo. Mu gusoza yavuze ko n’ibindi bice byose bizaba bibarizwa muri Paruwasi ya Murama bigomba kubyiyumvamo. Aha yavuze Santrali ya Rugera ndetse n’igice cya Santrali ya Kintobo.

Mu gusoza Nyiricyubahiro Mgr Vincent HAROLIMANA yavuze ko Diyosezi ya Ruhengeri yaramye. Yifuza ko umwaka wa 2019 wasiga Paruwasi ya Murama itashywe. Yavuze ko amatsiko ari menshi akurikije ibyo abona. Bakimara kumva iyo nkuru, abakristu bishimiye ijambo rya Nyiricyubahiro Musenyeri bavuga ko bagiye gukora uko bashoboye kugira ngo icyifuzo cye kizagerweho kandi koko ni mu gihe kuko umurava abakristu ba Santrali ya Murama bafite ntakintu kizababuza. Bemeranyije ko Ubfatanye ari cyo bimirije imbere. Umwepiskopi yavuze ko nta burenganzira na buto bafite bwo gusubira inyuma kuko aho bageze ari ho hakomeye kurusha aho bavuye. Yashimye by’umwihariko abasaseridoti bakorera ubutumwa muri Paruwasi ya Busogo, Inama Nkuru ya Paruwasi, n’abandi bose batewe ishema no kwiyubakira Kiliziya.

Fratri Fabien TWAMBAZIMANA