Diyosezi Ruhengeri yatangiye umwaka w’iyogezabutumwa 2016-2017

Umwepisikopi afungura kumugaragaro umwaka w’ikenurabushyo 2016-2017

Ku wa 27 Nzeri 2016, Diyosezi ya Ruhengeri yatangiye umwaka w’iyogezabutumwa 2016-2017. Uyu mwaka wafunguwe ku mugaragaro na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA Umwepiskopi w’iyi Diyosezi. Ibirori byo kuwufungura byahuriranye no gufungura  ku mugaragaro ikigo cyitiriwe “Umushumba mwiza” “Centre Pastoral Bon Pasteur” aho amakomisiyo, amaserivise na porogarame bya Diyosezi bizakorera ubutumwa.

Padiri TWIZEYUMUKIZA Jean Claude Ushinzwe umutungo wa Diyosezi na Padiri MULINDAHABI Cassien ushinzwe guhuza ibikorwa by’ikenurabushyo muri Diyosezi yatangaje inkomoko n’icyerekezo cy’iki kigo nk’ imwe mu mbuto za Yubile y’imyaka 50 ya Diyosezi yahimbajwe mu mwaka wa 2015. Iyi yubile yasize Diyosezi yihaye icyerekezo cy’imyaka 20 (Plan stratégique pastoral 2016-2035) na gahunda y’imyaka itanu (Plan quinquinnal 2016-2020). Ibanga muri icyi cyerekezo ni uguhuza imbaraga bijyana no kubyaza umusaruro ubushobozi n’impana Diyosezi yfitemo.

Habaye kandi umuhango wo kunyura mu muryango w'impuhwe z’Imana ku Ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima waragijwe Diyosezi ya Ruhengeri .Witabiriwe n’abapadiri bose ba Diyosezi bari kumwe n'abakozi bakorera mu ma komisiyo ,serivisi na porogaramu by’iyi Diyosezi n’ibigo byisunze Mutagatifu Visenti wa Pawulo.

Uyu muhango watangijwe n’inyigisho ivuga ku mabonekerwa yabereye i Fatima n’ivuga ku mpuhwe z’Imana.Yatanzwe na Padiri HAGABIMANA Ferdinand ushinzwe iyo Ngoro. Yabahamagariye kurangwa n’impuhwe no kuzigirira abandi bijyana no guharanira kuba abanyampuhwe nka Data uri mu ijuru, bivuga kureka izo mpuhwe zikakunyuraho zigana kuri mugenzi wawe.

Bizihije kandi umunsi Mukuru wa Mutagatifu Visenti wa Pawulo, bifuriza Umwepiskopi wabo,  umunsi mwiza wa Bazina be Mutagatifu.

Igitambo cy’Ukaristiya cyaturiwe ku Ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima Kiyobowe n’umushumba wa Diyosezi Ruhengeri akikijwe n’abapadidi 71. Mu nyigisho yatanzwe na Musenyeri Visenti BARUGAHARE, yagarutse ku mateka n’ibigwi byaranze Mutagatifu Visenti wa Pawulo bakwiye gufatiraho urugero birimo gusenga; ubutwari, kwihangana, kudacibwa intege n’amagambo y’abantu, kwitoza gushishoza; gufashanya, kumenya ibyo abantu bakeneye n’ibibabangamiye hagamijwe kubaha ubufasha bakwiye; gutabara abafite ibikomere, no kumenya gushakira ibisubizo abafite ibibazo. Yifashishije amagambo ya Papa Fransisiko, yabasabye kwirinda ibishuko bituruka ku mafaranga n’ibituruka ku macakubiri ahubwo bakarangwa n’ibikorwa by’urukundo n’impuhwe bifasha  Yezu Kristu gukiza isi .

Afungura ku mugaragaro umwaka w’iyogezabutumwa, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA yatangaje ibintu bitatu by'ingenzi Diyosezi izibandaho mu mwaka w’iyogezabutumwa wa 2016-2017 ari byo Kwegera abakristu, kuzirikana ku gaciro k'umusaseridoti mu buzima bwa Kiliziya y’u Rwanda no gushyira ingufu ku kwita ku muryango. Yagize ati:“Mu iyogezabutumwa, tuzashyire imbaraga mu gutabara umuryango kubera ko isi idafite umuryango muzima ntabwo yaba imeze neza, Kiliziya idafite imiryango mizima y’abakristu yaba ihagaze nabi;igihugu kitagira imiryango mizima ntaho cyaba kigana”.

Yagarutse ku mbuto za Yubile y’imyaka 50 ya Diyosezi yahimbajwe mu mwaka wa 2015: icyerekezo cy’imyaka 20 iri imbere ndetse na gahunda y’imyaka itanu mu ikenurabushyo .Intego ya Yubile yagiraga iti: “Nimushore imizi muri Kristu mushimira Imana ubudahwema (Kol 2,7)”.Nyiricyubahiro yabibukije ko gushinga imizi muri Kristu bivuga kugera ku bukristu buhamye bushinze imizi .Yatangaje icyifuzo  cy’uko uyu mwaka w’iyogezabutumwa waba umwaka abakristu bose b’iyi Diyosezi binjira muri gahunda badaseta ibirenge. Gahunda y’ikenurabushyo irangwa no kuvugurura imyumvire n’imikorere hagamije ko Ivanjili igera kuri bose (pastorale de proximite). Yatangaje kandi icyifuzo cyo gujya basoza bakanatangira umwaka w’iyogezabutumwa mu kwezi kwa Nzeri buri mwaka.

Hakurikiyeho ibirori. Mu ijambo rya Padiri Mukuru wa Paruwasi Katederali ya Ruhengeri, Padiri NDAGIJIMANA Emmanuel yashimiye Umwepiskopi ku cyerekezo n’intego by’umwaka w’iyogezabutumwa yagaragaje cyo kwegera abakristu mu ma Paruwasi mu rwego rwo kubafasha mu masengesho no mu masakaramentu.Yatangaje icyifuzo cy’abakristu cy’uko abapadiri bajya babatega amatwi cyane cyane bakabafasha guhura n’Imana.Yashimiye Umwepiskopi gahunda yo guhuriza hamwe abakozi mu kigo cyitiriwe Umushumba Mwiza.

Mu izina ry’abasaseridoti, Musenyeri BIZIMUNGU Gabin, Igisonga cy’Umwepiskopi, yifurije Umushumba wa Diyosezi Ruhengeri umunsi mwiza wa bazina be Mutagatifu n’abandi bisunze Mutagatifu Visenti wa Pawulo .Yashimiye Imana ku bw’impano y’Umwepiskopi .Ashimira Imana ikomeza kuba hafi iyi Diyosezi ikayigeza ku cyerekezo cyiza bitari mu mpapuro gusa ahubwo mu bikorwa bifatika.

Mu izina ry’abakozi, NSHIMIYIMANA Donatien, yashyikirije Nyiricyubahiro Musenyeri inkunga y’umuganda w’abakozi angana na miliyoni enye n’ibihumbi Magana arindwi z’amafaranga y’u Rwanda( 4 700 000 F). Iri tafari ryahise ashyikirizwa Padiri Mukuru wa Paruwasi Katederali Ruhengeri mu rwego rwo kunoza inyubako yayo izatahwa ku mugaragaro tariki ya 15/10/2016. Mbere yo gusoza inzego zose za Diyosezi zahawe n’Umwepisikopi agatabo kazabafasha mu butumwa muri uyu mwaka w’ikenurabushyo (Annuaire Ecclesiastique 2016-2017). Ibirori kandi byaranzwe n’indirimbo, imbyino, gutanga impano n’ubusabane. Turangize twibabwirako uyu munsi waje usoza inama isanzwe y’abapadiri bose bakorera ubutumwa muri Diyosezi ya Ruhengeri. Iyi nama yatangiye ku wa mbere tariki 26/09/2016.

Umwepisikopi afungura kumugaragaro “Centre Pastoral Bon Pasteur”( CPBP)

Abasasaridoti kumutambagiro

Hafashwe ifoto y’urwibutso

Umwepisikopi, Musenyeri Vincent BARUGAHARE, Padiri Vincent TWIZEYIMANA bifurizanya umunsi mwiza bari kumwe n’Igisonga cy’Umwepisikopi

NYIRANDIKUBWIMANA Marie Goretti

Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO