Umuryango w’abana b’abaririmbyi wiyemeje kuririmba amahoro

Kuri iki cyumweru, tariki ya 17 Ukuboza 2017, muri Paruwasi Katederali ya Ruhengeri hashorejwe ku mugaragaro ihuriro ry’abibumbiye mu muryango w’abana b’abaririmbyi (Pueri Cantores) ku rwego rw’igihugu ku nshuro ya 8. Ryabereye mu Ishuri ry’Ubumenyi rya Musanze ku wa 14-18 Ukuboza 2017. Abaryitabiriye ni 1200 baturutse mu ma Diyosezi anyuranye y’u Rwanda barimo 9 baturutse mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Ryitabiriwe kandi n’abapadiri bashinzwe uyu muryango mu ma paruwasi baherekeje aba bana. Insanganyamatsiko igira iti: «Bana tugenze nka Kristu tumufashe gukiza isi duheshe Imana icyubahiro».

Mu butumwa busoza iri huriro, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yashimiye abana b’abaririmbyi biyemeje kuririmba amahoro. Yagaragaje ko kuririmba amahoro ari ingabire ikenewe cyane muri ibi bihe. Abana baririmba amahoro akaba ari amizero y’isi yacu na Kiliziya yacu. Yagize ati: «Bana bacu, muragahora muberewe no kuririmba amahoro, ijwi ryanyu uko rizamuka riganze amajwi menshi ari hirya no hino avuga impagarara, intambara, urupfu. Mwebwe nimuzamure amajwi aririmba amahoro, aririmba ubuzima. Muri iki gihugu cyacu, abana baririmba amahoro ni amizero muri iki gihugu cyagize amateka yaranzwe n’ibihe bibi, intambara, ubwicanyi, Jenoside, ubu ngubu hakaba hagaragara hirya no hino abimitse urupfu,inabi aho kwimika ineza n’ubuzima. Bana bacu, nimukure mukunda amahoro, muririmba amahoro, muyasakaza hose ».

Nyiricyubahiro yabahamagariye kuba intumwa z’amahoro, ineza n’urukundo, gukura bafite indangagaciro za gikristu no kwima amatwi amajwi avuga inabi n’amacakubiri. Yabibukije ubutumwa bafite bwo gukura bakunda Imana, bayiyoboka, bayiririmba, gufasha abavandimwe kuririmba amahoro, kubafasha gusabana n’Imana mu ndirimbo inzira ibaganisha ku mahoro Imana yifuriza abana bayo. Yabifurije kuzasohoza neza ubwo butumwa muri Kiliziya. Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, GATABAZI Jean Marie Vianney yasabye ababyeyi kwigira kuri aba bana kuririmba amahoro mu ngo zabo. Yabakanguriye kugira abana babo inshuti, kuganira nabo no kubatoza imirimo yo mu rugo.Yahamagariye abashakanye guharanira kubaka umuryango muzima basengera hamwe mu rugo; kuganira; kubahana; gukundana; kunga ubumwe no kwirinda amakimbirane. Yibukije abana inshingano bafite muri ibi biruhuko zo kwitwara neza; kubaha ababyeyi no kubafasha imirimo yo mu rugo ijyanye n’ikigero bagezemo.

Padiri Romuard KUBWIMANA ushinzwe umuryango w’abana b’abaririmbyi ku rwego rw’igihugu yashimiye Diyosezi ya Ruhengeri yemeye kwakira iri huriro ry’abana b’abaririmbyi.Yavuze akamaro k’iri huriro ko ribafasha guteza imbere muzika ntagatifu, guha abana ibiganiro binyuranye bibafasha gukura babereye Kiliziya n’igihugu muri rusange; bagakora amarushanwa bareba ibihangano abana bagize; kumenyana; kurushaho kunga ubumwe no gukunda umuryango wabo. Yatangaje icyerekezo cy’umuryango ari cyo kurera u Rwanda rw’ejo, kurera abaturage b’ejo biciye mu bana no kugerageza gutsinda ibibazo biriho bikomereye umuryango nyarwanda no kubikumira baciye mu bana.

Intego y’umuryango w’abana b’abaririmbyi (Pueri Cantores) igira iti: « Ejo abana b’isi yose bazaririmba amahoro y’Imana ». Wavutse mu rwego rwo gushyigikira muzika ya Kiliziya no guharanira kuyegereza abakristu bose cyane cyane mu bakiri bato. Wavukiye mu gihugu cy’Ubufaransa mu mwaka w’1907. Wageze mu Rwanda mu mwaka w’1957. Wiragije Mutagatifu Dominiko Saviyo.

NYIRANDIKUBWIMANA Marie Goretti