Paruwasi Katedrali Ruhengeri yizihije umunsi w’Urugo Rutagatifu rw’i Nazareti

Ku wa gatanu tariki ya 30 Ukuboza 2016, abagize ingo z’abakristu ziri mu byiciro binyuranye muri Paruwasi Katedrali Ruhengeri, bahuriye mu birori byo kwizihiza Umunsi Mukuru w’Urugo Rutagatifu rw’i Nazareti. Abitabiriye ibi birori barimo abari mu itsinda ry’ingo zatoranyijwe (z’icyitegererezo) n’ingo zakoze yubile y’imyaka 25 n’imyaka 50 zimaze zihanye isakaramentu ry’ugushyingirwa. Hari kandi n’ingo zikurikira inyigisho z’ubusugire bw’ingo muri iyi Paruwasi. 

Ibirori byabimburiwe n’igitambo cy’Ukaristiya cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi  Ruhengeri. Mu nyigisho  yagejeje ku bakristu, yagarutse ku butumwa  bugenewe uyu munsi, bwateguwe n’Akanama k’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda gashinzwe Umuryango. Ubwo butumwa bushamikiye ku nsanganyamatsiko igira iti : «Dutegure umuryango w’ejo ,twita ku burere bw’umwana». Nyiricyubahiro Musenyeri yibukije abakristu ko ari ngombwa kuzirikana ku gaciro k’umuryango muri rusange, no ku rugo rwa gikristu by’umwihariko, nk’igicumbi cy’urukundo, ishuri ry’ubuzima n’indi migenzo myiza iranga umuntu.

Ababyeyi bahamagariwe kwimakaza umuco mwiza usigasira umuryango mu rukundo no mu kubaha Imana n’abantu, bishobora gutanga uburere bwuzuye bw’abana. Bakanguriwe kandi kumenya kurera umwana batamuhutaje cyangwa ngo bamuhoze ku nkeke ahubwo kumutoza kumenya kwishakira ibisubizo no kuziyoborera ubuzima bw’ejo hazaza.

Abakristu bibukijwe ko urugo ari ryo shuri ry’ibanze ry’imigenzo mbonezamubano abantu badashobora kwivutsa. Bibukijwe kandi ko umwana yitoza hakiri kare imigenzo-remezo mboneza bupfura na mbonezamana abona ku babyeyi be : kubaha, kuvugisha ukuri, kubaha ubuzima kudahemuka, gutega amatwi impanuro z’abakuru, ubusugi n’ubumanzi, kwifata, kudasamara, kumenya Imana no kuyisenga n’indi myinshi.

 Nubwo muri iki gihe hari ibibazo byinshi biteye inkeke birimo uburere butangirwa mu muryango ku byerekeye ubuzima bw’imyororokere n’imihindagurikire y’umubiri , Papa Fransisco yazigarutseho avuga ko ari ngombwa gufasha abato kwitoza kwimenya, bakamenya rukuruzi y’umubiri kugira ngo bimike urukundo nyakuri rurangwa  no kwishimira kwitangira abandi ngo babagirire akamaro. Papa Fransisco ahamya ko uburere bw’abana ari  inshingano ikomeye n’uburenganzira bw’ibanze ku babyeyi. Muri iyi misa hatanzwe n’isakaramentu rya batisimu ku bana bato. 

 Mu butumwa yatangiye mu birori byabereye mu nzu mberabyombi ya Fatima, Padiri Mukuru wa Paruwasi Katedrali Ruhengeri Emmanuel NDAGIJIMANA, yashimiye Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri wifatanyije nabo muri ibi birori. Yahamagariye abakristu gushyira imbere urukundo, ubuvandimwe n’ubumuntu. Yamenyesheje abakristu inkingi eshatu z’iyogezabutumwa mu mwaka wa 2017 ari zo : Urugo rwacu nirube koko isoko y’amahoro n’imigisha y’Imana ; umuryangoremezo ni ube aho abakristu bahurira mu isengesho, Ijambo ry’Imana no gusangira ubuzima ; imyaka 100 irashize abanyarwanda ba mbere bahawe  ubupadiri. Twishimire kandi dushyigikire umuhamagaro wo kwiha Imana mu rubyiruko rwacu.

 Mu izina ry’ingo zitabiriye ubusugire bw’ingo muri iyi Paruwasi, urugo rwa KAMEGERI Christophe na MUKANSHOGOZA Donatta  n’urwa HATEGEKIMANA Léonard na NYIRAMBARUSHIMANA Espérance bashimiye Kiliziya Gatolika yabashyiriyeho inyigisho zibafasha guteganya guteganya imbyaro ku buryo bwa kamere. Bahamya ko bibafasha kubyara abana mu gihe bifuza babinyujije mu buryo Kiliziya yemera kandi yigisha budahutaza ubuzima.

 MUKARUNYANGE Placidie, ushinzwe serivisi y’ubusugire bw’ingo muri iyi Paruwasi, yagarutse ku kamaro k’uburyo bwa kamere bwo guteganya imbyaro nko gufasha ingo kwimenya no kubongerera urukundo. Icyakora avuga ko abitabira ubu buryo bwa kamene bakiri bakeya. Yasabye ingo zitabiriye ibi birori kwitabira iyo gahunda.

 Mu izina ry’abakoze Yubile, NERETSE Appolinaire, yasabye ingo guharanira kubakira ku isengesho,urukundo,ubwubahane no gushyira imbere iterambere ry’urugo.

Umuyobozi w’ingo zatoranyijwe muri iyi Paruwasi, Paul BARAJIGINWA yashimye uruhare rwa Kiliziya Gatolika mu kubafasha kubaka ingo zibereye Imana n’abantu.

 Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yibukije abakristu ko ‘iyo urugo rwishimye, Kiliziya iba yishimye, igihugu kiba cyishimye’. Yifurije ingo guharanira isengesho, kugira ibyishimo by’urukundo no kuba abahamya barwo bikazabafasha gutsinda shitani isenya ingo. Yasabye kugira urukundo mu ngo no gufata ingamba zo gutsinda imitego ya shitani. Bakarebera hamwe ibibakoma mu nkokora, bibabuza amahoro bagafata ingamba zo kubirwanya.Yabibukije uruhare bafite mu gushyigikira gahunda y’Imana yo kurema no gutanga ubuzima, abasaba kudapfusha ubusa iyo ngabire. Umwepisikopi yakanguriye abato gufatira urugero ku bakoze Yubile y’imyaka 25 na 50 bizabageza ku ntego yo kubaka urugo rubereye Imana, Kiliziya n’igihugu.

Ibirori byaranzwe n’indirimbo, imbyino, ubuhamya n’ubusabane.

 

NYIRANDIKUBWIMANA Marie Goretti.

Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO