Umunsi wa Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima ugiye kujya uhimbazwa nk’umunsi mukuru ukomeye muri Diyosezi ya Ruhengeri

Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, yatangaje ibwiriza rigena ko umunsi wa Bikira Mariya Umwamikazi za Fatima ugiye kujya uhimbazwa nk’umunsi mukuru (fête) muri paruwasi zose za Diyosezi ya Ruhengeri naho muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri ukazajya uhimbazwa nk’umunsi mukuru ukomeye (Solennité).

Ibi Umwepiskopi wa Ruhengeri yabitangaje kuri uyu wa gatandatu tariki 12/5/2018 ubwo abakristu ba Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri n’abaturutse mu yandi maparuwasi ya Diyosezi ya Ruhengeri bari bahuriye ku ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima ya Ruhengeri bahimbaza umunsi w’uyu Mubyeyi waragijwe Diyosezi ya Ruhengeri, Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri n’ibikorwa byinshi bya Diyosezi.Ubundi uyu munsi uhimbazwa muri Kliziya tariki ya 13/5. Ariko kubera ko muri uyu mwaka wahuriranye n’umunsi mukuru wa Yezu asubira mu ijuru, washyizwe ku wa gatandatu wegereye uwo munsi.

Guhimbaza uyu munsi muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri byatangiranye n’umugoroba w’amasengesho wabaye ku wa gatanu tariki ya 11/05/2018. Uyu mugoroba wabayemo n’umutambagiro w’abakristu n’amatara yaka. Abakristu baturutse ku ngoro ya Bikira Mariya banyura imbere y’ishuri rya Saint Vincent Muhoza maze berekeza muri kliziya Katedrali ya Ruhengeri aho basoreje n’igitambo cya misa yayobowe n’Umwepiskopi.

Misa y’umunsi yabereye ku ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima. Iyi misa nayo yayobowe n’Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yari yitabiriwe n’abapadiri, abihayimana n’abakristu benshi.

Mu nyigisho, Umwepiskopi yongeye gushishikariza abakristu gukunda Umubyeyi Bikira Mariya binajyana no guhimbaza umunsi mukuru we ku buryo bukwiye. By’umwihariko abakristu ba Paruwasi Katedrali yabibukije ko ari bo bafite amahirwe yo kuba bararagijwe uwo Mubyeyi bakagira n’ingoro yamwitiriwe. Bagomba rero gufata iya mbere mu kumwizirikaho. Yasabye abakristu bose ba Diyosezi uko babarizwa muri paruwasi 13 kurangwa n’ubumwe bw’abana b’Imana. Yongeye kubashishikariza gushora imizi muri Kristu nkuko icyerekezo cya Diyosezi kibigaragaza. Yagarutse ku butumwa bwa Fatima bwatanzwe igihe cy’intambara ya mbere y’isi yagaritse ingogo ariko bukaba ahanini bushingiye ku isengesho ridahuga kandi rvuye ku mutima utaryarya.

Yashoje yongera kubaragiza Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima anabasabira umugisha ku Mana.

Padiri Angelo NISENGWE