Umunsi mukuru wa Yezu Nyirimpuhwe mu Gahunga

Ku cyumweru cya kabiri cya Pasika, umunsi Kiliziya ku isi hose yizihiza Umunsi Mukuru w’Impuhwe z’Imana, Paruwasi Gahunga yahimbaje Yezu Nyirimpuhwe, ari na we Mulinzi wayo. Iyo Paruwasi yaragijwe Yezu Nyirimpuhwe kuva ikivuka, mu mwaka wa 1986, bityo iba Paruwasi yabimburiye izindi zose mu Rwanda mu kwitwa iryo zina.

Umushyitsi mukuru muri ibyo birori yari Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti Harolimana, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri iyo paruwasi ibarizwamo, dore ko iyo gahunda yanahuriranye n’Umwaka w’Impuhwe z’Imana watangajwe na Papa Fransisko.

Umwepiskopi hamwe na Padiri mukuru wa Paruwasi Gahunga

Umunsi mukuru wa Yezu Nyirimpuhwe mu Gahunga, wari wabanjirijwe na Noveni y’impuhwe z’Imana, hose mu miryangoremezo igize iyo paruwasi. Kuwa gatanu ubanziriza kandi umunsi mukuru, hari habaye igitaramo, aho abakristu basingije impuhwe z’Imana, bashengerera Isakramentu ritagatifu, biragiza Nyagasani, bamuragiza isi yose, Kiliziya yose, by’umwihariko Diyosezi ya Ruhengeri n’abasaseridoti bayo, ndetse na Paruwasi yabo.

Ku cyumweru cy’umunsi mukuru nyirizina, umwepiskopi aherekejwe na Padiri Mulindahabi Cassien, Umuhuzabikorwa w’iyogezabutumwa mu rwego rwa Diyosezi, yasesekaye mu Gahunga saa tatu n’igice. Yakirwa na Padiri Mukuru n’abandi basaserdoti bafatanyije ubutumwa muri Paruwasi, ndetse na bamwe mu bakristu b’inshuti za Paruwasi bari bazindukiye kwizihiza uwo munsi mukuru. Kubera imvura yari yatangiye kugwa, igitambo cya misa cyatangiye saa yine n’igice, mu gihe kuri gahunda cyagombaga gutangira saa yine. Abakristu bari bavuye mu masantrali ya kure bari batarahagera.

Mu misa yo gushimira Imana no guhimbaza impuhwe zayo, kiliziya yari yuzuye abakristu, ndetse bayisagutse kugera hanze ; kuko ahari hateguwe mu kibuga gikuru cya Paruwasi, imvura itatumye habera misa. Mu nyigisho yatanze uwo munsi, Umwepiskopi yashyikiranye n’ubushyo bwe, maze arakunda arabwigisha.

Yagize ati : « Gahunga waragijwe Yezu Nyirimpuhwe!...Kugira umunsi mukuru wa Paruwasi ni umwanya mwiza wo gushimira Imana kubera imbabazi z’igisagirane Imana idahwema kutugezaho. Ni umwanya wo gushimira Imana ibyaranze uyu mwaka; no kuyitura imigambi mwifitemo yo kwiyubakira paruwasi. (…) Uyu munsi ntusanzwe : niyo mpamvu naje kwifatanya namwe. Biri muri gahunda ya Diyosezi guhimbaza Umwaka w’Impuhwe za Nyagasani... birumvikana ko umwepiskopi agomba gutekereza paruwasi yiragije Impuhwe za Nyagasani ». Yakomeje agira ati « Mugira amahirwe uyu mwaka: Gahunga ni paruwasi imwe gusa muri Diyosezi yaragijwe Yezu Nyirimpuhwe; none muri mu mwaka wa Yubile y’impuhwe z’Imana ku isi hose. Muri gahunda ya Diyosezi yacu, abapadiri banyu babafashe muri gahunda ya Diyosezi y’uyu mwaka, kugira ngo ntuzarangire ntacyo ubasigiye.(…) Birahimbaje guhimbaza icyumweru cy’impuhwe z’Imana, muri paruwasi yaragijwe Impuhwe z’Imana.  Ndifuza ko muri Diyosezi yacu ya Ruhengeri, umunsi nk’uyu, ku munsi nk’uyu, mu gihe tugitekereza ko aha ari paruwasi yiragije impuhwe za Nyagasani, ko abantu bajya bakora urugendo nyobokamana bakaza muri iyi paruwasi yaragijwe impuhwe z’Imana, ariko bakaza bagira icyo basanga n’uko bahasanga »

 Yakomeje agira ati : « Ruhango ni paruwasi ya Kabgayi (ihimbarizwamo Impuhwe z’Imana)…Kabuga...ni imwe mu maparuwasi ya Kigali …dufite Gahunga…ni ukuvuga ngo iyi paruwasi igomba kwitwara nk’ifite ubutumwa bukomeye cyane bw’Impuhwe z’Imana. Mwagombye kurarika rero nk’abakristu b’i Butete, Kampanga (n’ahandi)…mubabwira muti : « Ni icyumweru cya kabiri cya Pasika ; aho duhimbaza Impuhwe z’Imana, muri Paruwasi yaragijwe impuhwe z’Imana ; nimuze duhurire mu Gahunga, duhimbaze impuhwe z’Imana (…) »

Nyuma y’igitambo cya misa, imirasire ya Yezu Nyirimpuhwe yari yakesheje mu mitima, yakesheje na cya kirere cy’imvura, maze akazuba gasusurutsa bose. Ibirori rero byakomereje mu ri cya kibuga cyari cyateguwe, aho itorero Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu rya Gahunga, ryasusurukije bose, abashyitsi n’abasangwa, bakakira indamutso n’impanuro z’abayobozi batandukanye : Padiri Mukuru amaze guha ikaze umushyitsi mukuru n’abandi bashyisti, yabifurije kugira imigisha n’inema nyinshi za Yezu Nyirimpuhwe, yongera kugaruka k’ ugushima Umwepiskopi, ubwitange n’umwanya bikomeye yeretse Paruwasi ya Gahunga, aza guhimbaza hamwe na yo umunsi mukuru w'Impuhwe z'Imana.

Abakristu ba Gahunga bitabiriye umunsi mukuru w’Impuhwe z’Imana ari benshi

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahunga wari uhagarariye ubuyobozi bwite bwa Leta, yashimiye cyane Umwepiskopi kuba yaje kwifatanya n’abakristu ba Gahunga; atsindagira ko hakenewe isengesho n’inema z’Imana kugira ngo gahunda yo kunogera Yezu Nyirimpuhwe Gahunga ifite, igerweho. Yongeyeho ko « roho nzima itura mu mubiri muzima », maze ashima ubufatanye bwa Kilizya na Leta, agaruka ku byo  Musenyeri yari yavuze mu misa, bijyanye n’uko abana bagomba guhabwa uburezi n’uburere buhamye mu mashuri.

Umwepiskopi mu ijambo rye, yongeye kwifuriza Paruwasi yose ya Gahunga umunsi mukuru mwiza, ayisaba gushyira imbere gahunda y’icyerekezo cya Diyosezi cy’imyaka 20 ; kwitanga mu gikorwa rusange cya Diyosezi cyo kurangiza kubaka kiliziya ya Katedrali, kigeze ku musozo; anashimira paruwasi yose uburyo yateguye umunsi mukuru ukaba wabaye mwiza cyane.

Nyuma y’ibirori, hakurikiyeho gahunda y’ubusabane, bwashojwe n’umugisha w’umwepiskopi ahagana mu ma saa kumi n’igice, imirasire ya Yezu Nyirimpuhwe n’akazuba k’ikigoroba bigitwikiriye Gahunga yose.

Padiri Jean François Nkurunziza
Padiri Mukuru wa Paruwasi Gahunga

Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO