umunsi mukuru wa Mutagatifu Luka, umurinzi wa G.S. Shingiro

Kiwa gatatu tariki 18/10/2017 mu ishuri rya SHINGIRO ryitiriwe Mutagatifu Luka habaye ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru wa Mutagatifu Luka umurinzi waryo. Ibirori by’uwo munsi mukuru byabimburiwe n’igitambo cya misa cyayobowe na Padiri Célestin MBARUSHIMANA, ushinzwe amashuri Gatolika muri Paruwasi ya BUSOGO. Nyuma ya misa hakurikiyeho ibirori , abari aho basusurukijwe n’itorero ry’ishuri. Abafashe ijambo bose bagarutse ku butwari bwaranze Mutagatifu Luka umwanditsi w’Ivanjili ya gatatu n’igitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa. Mu ijambo ry’umunyeshuri uhagarariye abandi(TWAGIRIMANA Faustin) no mu ijambo ry’umurezi uhagarariye abandi(MBARUSHIMANA Tarcisse), bagaragaje ko Mutagatifu Luka abibutsa kurangwa n’ishyaka no gutanga ingero nziza mu mirimo bashizwe.

Mu ijambo rye, umuyobozi wa G.S. SHINGIRO NTEZIRYAYO Emmanuel, yashimiye abitabiriye umunsi mukuru aboneraho no kugaragaza ko Mutagatifu Luka yibutsa abagize urugo rwa G.S.SHINGIRO urugero rwiza, gukunda umurimo no kuzirikana Imana mu buzima bwabo.

Umubyeyi uhagarariye abandi yagaragaje ibyishimo ababyeyi baterwa no kubona abana babo banezerewe baririmbira Nyagasani ndetse bakabyina bivuga barata ibigwi bya Mutagatifu Luka waragijwe ikigo cyabo. Mu ijambo rya NIYIBIZI Faustin, Perezida wa Komisiyo y’uburezi muri Paruwasi BUSOGO, yashimiye irishuri umuganda waryo muguhesha ishema komisiyo y’uburezi muri Paruwasi ya BUSOGO, abasaba kurushaho kuba indashyikirwa.

Mu ijambo rya Padiri Célestin MBARUSHIMANA, Ushinzwe amashuri Gatolika muri Paruwasi BUSOGO akaba yari umushyitsi mukuru muri ibyo birori, yashimiye G.S SHINGIRO intambwe imaze gutera mu guteza imbere ireme ry’uburezi. Yashimiye abagize uruhare bose mu gutegura uyu munsi mukuru cyane cyane ubuyobozi bwaryo, abarezi,ababyeyi n’abanyeshuri.

Agaruka kubyaranze mutagatifu Luka umurinzi w’iri shuri ayaragize ati: Luka ni umwanditsi w’Ivanjili ya gatatu n’uw’Igitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa. Yakoze umurimo ukomeye cyane mu Isezerano Rishya. Yari umwe mu bakristu ba mbere bajijutse, yari umuganga I Antiyokiya ari na ho yamenyaniye na Pawulo intumwa ndetse bakaba inshuti zikomeye. Luka yabaye umutagatifu wakunzwe n’abantu cyane. Kuva mbere yashyikiranaga n’abantu cyane kandi akagira ubupfura n’imico myiza, yakundaga abantu kandi akagirira impuhwe abakene.

Ikindi kandi, Luka niwe dukesha “ Ndakuramutsa Mariya”(Ave Maria), “Indirimbo ya Bikira Mariya”( Magnificat); “indirimbo ya Zakariya”(Benedictus) n’indirimbo ya Simewoni ( Nunc dimittis). Luka atugezaho byinshi byerekeye Yezu ndetse n’ivuka rye. Padiri yasoje ijambo rye yongera gushimira abateguye uyu munsi mukuru.Yabasabye gukomeza intambwe imaze guterwa, bagakomeza kurangwa n’imikorere n’imikoranire myiza y’abarezi n’ubuyobozi bw’ikigo. Yasabye kandi gukomeza kurangwa n’ubumwe nk’abakristu bambere.

Twabibutsa ko G.S. SHINGIRO ari ishuri nibarizwa muri Paruwasi BUSOGO, Diyosezi RUHENGERI. Ryashinzwe mu 1947, ubu ifite abanyeshuri 1824 n’abarezi 45. Ibiroriri byasojwe n’umugisha n’ubusabane.

NTEZIRYAYO Emmanuel