Tumenye Liturijiya y’icyumweru gitagatifu

Sainte Cène

Muri Kiliziya, umunsi mukuru wa Pasika ni wo uhatse indi minsi mikuru yose, kuko Pasika (Izuka rya Kristu) ari yo shingiro ry’Ukwemera kwa gikristu. Abakristu benshi bishimira guhimbaza Pasika, ndetse n’iminsi iyibanziriza yo mu cyumweru gitagatifu, ariko ntibasobanukirwe iteka n’imihango ikorwa muri icyo gihe. Kubera ko ari iminsi y’ingenzi cyane, ni byiza kugira icyo umuntu ayivugaho, kugira ngo abakristu barusheho gusobanukirwa neza n’ibyo bahimbaza muri icyo gihe cy’ingenzi cyane mu kwemera kwabo.

Kuri mashami, twibuka igihe Nyagasani yinjiranye ikuzo muri Yeruzalemu, ashagawe n’imbaga itabarika y’abantu bamwakiranye ibyishimo, bitwaje amashami y’imikindo, bagira bati "Nasingizwe uje mu izina rya Nyagasani" (reba Mt 21, 9; Yoh 12, 13), ariko nyuma y’igihe gito bagatangira kumuvugiriza induru ngo "Nabambwe ku musaraba!" (Mt 27, 22-23). Mu cyumweru gitagatifu, tuzirikana cyane ububabare bw’Umwami wacu Yezu Kristu, ndetse na liturijiya y’Ijambo ry’Imana ikabishimangira kurushaho. Iminsi yo kuwa mbere, kuwa kabiri no kuwa gatatu mutagatifu igenda irushaho kutwinjiza muri iryo yobera ry’ububabare bwa Kristu, washenguwe no kugambanirwa n’umwe muri ba 12 yari yaritoreye ngo babane na we, maze abagira inkingi za Kiliziya ye. Guhera kuwa Kane mutagatifu, haba liturijiya yihariye.

Kuburyo burambuye, Wabisoma kuri Tumenye Liturijiya y'icyumweru gitagatifu

Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO