Paruwasi Mwange : Kiliziya ya santarali Mutungu yatashywe ku mugaragaro.

Kiliziya nshya ya Santarali Mutungu

Ku Cyumweru tariki 29 Ukwakira 2015 muri Paruwasi ya Mwange, Santarali Mutungu, habaye ibirori byo gutaha kiliziya  nshya y’iyo Santarali. Ibyo birori byabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Myr Vincent HAROLIMANA Umushumba wa Diyosezi Ruhengeri. Ibyo birori byitabiriwe kandi n’Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Intumwa ya rubanda Honorable Semasaka Gabriel, umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu, abasaseridoti, n’abakristu benshi.

Igitambo cy’Ukaristiya cyayobowe na Nyiricyubahiro Myr Vincent HAROLIMANA

Santarali ya Mutungu iherereye mu Burengerazuba bwa Paruwasi ya Mwange. Ihana imbibi n’Amasantarali 4: Kiboga (Paruwasi Mwange) mu majyaruguru yayo, Kanaba (Paruwasi Nemba) mu majyepfo, Rusarabuge (Paruwasi Nemba) mu burasirazuba, na Musasa (Paruwasi Kinoni) mu burengerazuba.

Santarali ya Mutungu ikomoka kuri Paruwasi ya RWAZA yayoborwaga n’Abapadiri Bera. Mu w’1903 nibwo Padiri GESHI yahagejeje Ivanjiri. Mu mwaka w’1913, Padiri PRIEUR yahubakishije agashuri hafi y’ikiyaga cya Ruhondo. Mu w’ 1939 nibwo umubare w’abakristu wiyongereye cyane. Icyo gihe Santarali ya Mutungu yari imwe mu zigize Paruwasi NEMBA yari imaze umwaka umwe ishinzwe. Mu mwaka w’1986 Paruwasi ya MWANGE igishingwa, Mutungu yahise yinjizwa mu masantarari ayigize. Ku itariki 29/04/1987, nibwo iyo Santarali yasuwe bwa mbere n’Umwepiskopi : Nyiricyubahiro Musenyeri Phocas NIKWIGIZE, Umushumba wa Diyoseze ya RUHENGERI. Yahaye umugisha kiliziya yari ihari, ndetse yimika ishusho ya BIKIRA MARIYA umunyamibabaro (Notre Dame des Douleurs).

Igitekerezo cyo kuyimura cyaje nyuma y’uko bigaragaye ko aho yari iri kuhagera byari bigoye kandi ari ku ruhande. Nibwo  mu kwezi kwa Mutarama 2012 hatangiye gushakishwa ikibanza, ndetse n’uburyo imirimo yo kubaka yatangira. Muri nzeri 2012 nibwo imirimo yo kubaka yatangiye. Iyi kiliziya, icumbi ry’abasaseridoti ndetse n’icyumba cy’inama byuzuye bitwaye amafaranga y’u Rwanda angana na 54 019 430. Abakristu batanze 24 619 430 FRW angana na 45.5% (inkunga, imisanzu n’umuganda), andi atangwa n’abagiraneza.

Mu ijambo rye umuyobozi w’Akarere ka Burera yasabye abari aho kubaha Ingoro y’Imana bihatira kugira isuku ku mutima no ku mubiri. Yagize ati: “Nta winjira mu ngoro y’Imana afite uburimiro!”.

Umushyitsi mukuru muri ibyo birori, Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent HAROLIMANA, na we yasabye abari aho kurushaho kubaha Ingoro y’Imana bakayiha agaciro kayo, bihatira gukura mu kwemera no kuyihererwamo amasakramentu. Yasoje asaba abakristu kuha agaciro Isakramentu ry’Ugushyingirwa, yibutsa ababyeyi ko abana babo atari ibicuruzwa, ko batagomba kuzamura inkwano uko bishakiye. Yagize ati: “Abakobwa banyu ntabwo ari ibicuruzwa. Si igitebo cy’ibijumba cg amasaka…. Inkwano igomba kuba ikimenyetso cy’urukundo ku bifuza kubana, ikaba igihango ku miryango yahanye abageni.”

Ubu  Santarali ya Mutungu ifite abakristu bagera ku  4 600, bibumbiye mu miryango ya agisiyo gatorika inyuranye. Imaze kwakira Abakateshisite bagera kuri 20 kuva yagezwamo Ivanjiri mu mwaka w’1903. Abasaseridoti bose bahanyuze bamamaza Inkuru nziza bagera kuri 43.

Padiri mukuru wa Paruwasi Mwange
Laurent UWAYEZU.

Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO