Reliques za Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu muri Diyosezi ya Ruhengeri zakiwe mu birori bikomeye

Tariki ya 9 Nyakanga 2018, muri Diyosezi ya Ruhengeri habaye ibirori byo kwakira ibyasigaye bitagatifu ( Reliques) bya Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu. Ibyo birori byabereye ku mupaka uhuza Diyosezi ya Ruhengeri na Diyosezi ya Nyundo. Ni muri Paruwasi ya Busogo, Santarali ya Kazuba, Sikirisali ya Jenda. Mu masaha ya nimugoroba niho Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri aherekejwe n’abapadiri bakorera ubutumwa muri Paruwasi ya Busogo, abapadiri baba mu rugo rw’Umwepiskopi, ndetse by’umwihariko n’abandi bihayimana banyuranye bakorera ubutumwa muri Diyosezi ya Ruhengeri, bakiriye ibyasigaye bitagatifu bya Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu. Hari kandi imbaga y’abakristu baturutse muri santarali ya Kazuba na Kanyove zo muri Paruwasi ya Busogo.

Uwo mugoroba waranzwe n’igitaramo cy’amasengesho n’indirimbo byo guha ikaze muri Diyosezi ya Ruhengeri Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu. Nyuma yo kumwakira, berekeje ku cyicaro cya Paruwasi ya Busogo aho bakiriwe n’imbaga nyamwinshi y’abakristu ba santarali ya Busogo na Kibwa mu Byangabo ku Ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Guadalupe nuko berekeza kuri paruwasi mu mu mutambagiro uwaherekejwe n’indirimbo zisingiza abatagatifu n’abatagatifukazi b’Imana.

Akimara kugera kuri Paruwasi, abakristu bahawe inyigisho ku kwiyambaza abatagatifu na reliques maze bakomeza n’igitaramo cy’amasengesho kugeza bucyeye. Abakristu ba Paruwasi ya Busogo bacyesheje iryo joro bari kumwe na Mutgatifu Tereza mu rugo rw’ababikira bo ku musozi wa Karumeli batuye i Busogo. Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwa Mutagatifu Tereza i Busogo, hatanzwe inyigisho ku buzima bwa Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu ndetse Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent HAROLIMANA yongera kwifatanya n’abakristu ba Paruwasi ya Busogo atura Igitambo cy’Ukaristiya.

Kugicamunsi cyo kuwa kabiri, Mutagatifu Tereza aherekejwe n’abakristu ba pPruwasi ya Busogo yafashe urugendo yerekeza muri Paruwasi ya Gahunga. Tuboneyeho kubibutsa ko Mutagatifu Tereza azasura uturere tw’ikenurabushyo (doyennés) twose twa Diyosezi ya Ruhengeri: Doyenné ya Ruhengeri, Kampanga, Mwange na Rwaza.

Faratiri Fabien TWAMBAZIMANA