Padiri Gilbert TWAHIRWA yashyinguwe mu cyubahiro gikwiye Umusaseridoti wa Nyagasani

Ku wa gatandatu tariki 24 werurwe 2018 ahagana mu ma saa tanu n’igice z’ijoro (23h30) ni bwo muri Diyosezi ya Ruhengeri hatashye inkuru y’incamugongo y’urupfu rutunguranye rwa Padiri Gilbert TWAHIRWA wari umaze umunsi umwe n’igice arwariye mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Ku cyumweru tariki 25 werurwe, Umwepiskopi wa Ruhengeri, Mgr Vincent HAROLIMANA, afatanyije n’umuryango wa Padiri Gilbert TWAHIRWA, yanditse itangazo ribikira Abepiskopi, Abasaseridoti, Abavandimwe, inshuti, umuryango w’abakristu n’abandi bose bamenye Nyakwigendera. Yanabamenyeshaga ko gushyingura biteganyijwe ku wa gatatu tariki 28 werurwe 2014.

Kuri uyu wa gatatu abantu b’ingeri zose bari bateraniye muri kliziya Katedrali ya Ruhengeri baje guherekeza mu cyubahiro Padiri Gilbert. Ku buryo bw’umwihariko twavuga Mgr Anaclet MWUMVANEZA, Umwepiskopi wa Nyundo; Mgr Alexis HABIYAMBERE, Umwepiskopi ucyuye igihe wa Diyosezi ya Nyundo; abasaseridoti benshi harimo n’abaturutse mu Gihugu cya Zambia, Abihayimana; abahagarariye inzego za Leta; iz’umutekano; abo mu muryango wa Nyakwigendera n’imbaga y’abakristu baturutse mu mpande zose z’igihugu.

Imihango yabimburiwe n’Igitambo cya Misa yaturiwe Padiri Gilbert nkuko nawe ari yo yaturaga igihe cyose. Mu nyigisho, Mgr Vincent HAROLIMANA wari uyoboye Igitambo yagarutse ku mizero dufite mu mana kuko muri yo dutsinda no mu bigeragezo ntiducike intege ahubwo tukiringira ushobora kudukomeza ari we Nyagasani Imana. Yagarutse ku butwari bwarannze Padiri Gilbert mu butumwa ndetse no mu burwayi bwe.

Abatanze ubuhamya bose bahurizaga ku kuba Padiri Gilbert yaragiraga ishyaka mu butumwa, akitangira abana yashinzwe cyane ko ubutumwa bwe yabukoze ahanini ayobora amashuri. Bagarutse ku kuntu yari azi kubana n’uko yabaga hafi umuryango we. Bose bemeza ko agiye yiteguye kubana na Nyagasani ubuziraherezo.

Imihango yo kumusezeraho bwa nyuma yayobowe na Mgr Alexis HABIYAMBERE irangiye, umubiri we washyinguwe mu irimbi ry’abapadiri riri kuri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri.

 

Amwe mu matariki yaranze ubuzima bwa Padiri Gilbert TWAHIRWA

Padiri Gilbert TWAHIRWA yavutse tariki ya 12/11/1970 i Busogo

Yabatijwe ku wa 15/08/0982 i Busogo

Se: Yohani Berchmas NSANZABERA

Nyina: Mariana NYIRANDABAZI

1977-1984: Amashuri abanza ku Ishuri rya Busogo I

1984-1992: Amashuri yayize mu Ishuri Ryisumbuye rya Shyogwe (Gitarama) ayasozereza mu Rwunge rw’Amashuri rwa  Kabare (Kibungo)

1992-1994: Umwarimu muri CERAI

1996-2004: Iseminari Nkuru mu Gihugu cya Zambia

26-06-2004: Yahawe ubupadiri i Lusaka muri Zambiya

Intego ye: “Uko Data yankunze ni ko nanjye nabakunze” (Yh 15,9)

2004-2007: Yakoreye ubutumwa muri Arkidiyosezi ya Lusaka muri Paruwasi ya Chilanga

2007-2010: Yabaye mu muryango w’Abapadiri b’Abasaleziyani ba Mutagatifu Bosco muri Zambiya n’i Roma.

2010: Yagarutse muri Diyosezi ya Ruhengeri

2010-2011: Uwungirije Padiri Mukuru muri Paruwasi ya Runaba

2011-2014: Umuyobozi  w’Ishuri rya Marie Reine-Rwaza

2015-2018: Umuyobozi  w’Ishuri ry’Imyuga rya Diyosezi (ETEFOP)

Yitabye Imana tariki ya 24/03/2018.

Padiri Angelo NISENGWE