Musenyeri Antoni KAMBANDA yaje gushimira Musenyeri Visenti HAROLIMANA

Ku wa gatatu tariki 30/11/2016 mu rugo rw’Umwepisikopi wa Diyosezi ya Ruhengeri bakiriye delegation yaturutse muri Diyosezi ya Kibungo iyobowe n’Umwepisikopi w’iyo Diyosezi, Musenyeri Antoni KAMBANDA. Iyi delegation yari igizwe n’abantu 9: Musenyeri Antoni KAMBANDA, Musenyeri Oreste INCIMATATA (Igisonga cye), Padiri Didace MULINZI (Padiri Mukuru wa Katedrali), Padiri Janvier MUTWARASIBO (Chacelier), Padiri Oscar KAGIMBURA (Ushinzwe Caritas ya Diyosezi), Padiri Jean d’Amour TUMUSENGE (Ushinzwe Centre Saint Joseph) , Umubikira, Umuyobozi w’abalayiki muri Diyosezi na Madamu.

Impamvu nyamukuru y’uru ruzinduko ntayindi ataruko uretse amateka maremare ahuza Abepisikopi bombi n’amadiyosezi yombi nkuko byavuzwe mumagambo, ku wa 08/09/2015, ubwo Musenyeri Antoni KAMBANDA yizihizaga Yubile y’imyaka 25 ari umusasaridoti, mugenzi we Musenyeri Visenti HAROLIMANA yamuhaye inka. Bari baje gukura ubwatsi kuko bahawe inkuyo. Inka ntibarwa mugaciro k’amafaranga ahubwo urukundo nkuko Musenyeri KAMBANDA yabyivugiye. Kubijyanye n’amateka ya Diyosezi zombi zatangiranye na Musenyeri Joseph SIBOMANA kandi Apepisikopi baziyoboye basimbuye Musenyeri Kizito BAHUJIMIHIGO.

Kubijyanye n’Abepisikopi, barerewe mu itorero rimwe, bahererwa ubupadiri rimwe i Mbare na Mutagatifu Yohani Pawulo wa II, babana i Roma biga, bakorana neza bagarutse mu Rwanda, none ubu bombi Kiliziya yabagiriye icyizere cyo gushyirwa mu rwego rw’ubwepisikopi.Izi mpamvu zose rero zituma amadiyosezi yombi yagombye kugirana umubano wihariye. Abaturutse i Kibungo bashimiye Musenyeri HAROLIMANA wafunguye amarembo nabo bati twaje kubabwira kumugaragaro ko natwe iwacu amarembo akinguye.

Nyuma yo kuvugira hamwe indamutso ya Malayika muri chapelle, basangiye n’abo basanze ifunguro rya saa sita, ubusabane bukomereza muri salon yo murugo rw’Umwepisikopi aba ari naho amagambo avugirwa. Ibyo birangiye baratemberejwe mu rwego rwo kubasangiza ibikorwa n’imishinga ya diyosezi. Muri urwo rwego basuye Centre Pastoral Bon Pasteur aho ibiro, imishinga, services na commision ku rwego rwa Diyosezi bikorera, basura inyubako ya Fatima Hotel, ingoro ya Bikira Mariya Mwamikazi wa Fatima, Kiliziya Katedrali nshya n’Ishuri rya rya St Marc.

Uruzinduko rwasojwe haririmbwa magnificat muri Kiliziya Katedrali n’umugisha w’Abepisikopi.

 

Padiri Angelo NISENGWE

Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO