Muri Paruwasi Mwange, twatangiye umwaka w’ubwigishwa

Kuwa gatandatu tariki ya 8 Ukwakira 2016 muri Paruwasi MWANGE  hatangijwe umwaka w’ubwigishwa 2016-2017.

 Uwo munsi wari witabiriwe n’abanyeshuri bose bitegura amasakramentu mu mwaka wa 2017 n’abandi baziga mu ishuri TUMENYE BIBILIYA, abakateshisti, abagize komisiyo y’ubwigishwa kuva mu muryangoremezo kugera ku rwego rwa Paruwasi n’abandi bakristu bafasha Paruwasi mu iyogezabutumwa, abayobozi b’impuzamiryangoremezo,... Ibirori byabimburiwe n’igitambo cya misa  cyayobowe na Padiri Mukuru, Padiri Laurent UWAYEZU  afatanyije na Padiri Célestin MBARUSHIMANA.

Mu nyigisho y’uwo munsi Padiri Mukuru yibanze nsanganyamatsiko abakristu bo muri iyi Paruwasi bazazirikanaho muri uyu mwaka wose w’ubwigishwa 2016-2017: URUGO RWACU ISHURI RY’UBUTAGATIFU. Padiri Mukuru avuga kuri iyi nsanganyamatsiko yagize ati: Babyeyi, nimuharanire kurera abatagatifu. Ubutagatifu nabwo burigwa, buratozwa. Mubyara, mwafatanyije n’Imana kurema, mu kurera mufatanye n’Imana gucungura, gukiza kameremuntu  yanduye.  Dore inyigisho yanzwe uwo munsi.

INYIGISHO MU MISA ITANGIZA UMWAKA W’UBWIGISHWA Nzeri 2016-Kamena 2017: UMWAKA WAHARIWE KUZIRIKANA URUGO RWA GIKRISTU

Bakristu bavandimwe, KRISTU YEZU AKUZWE,

Nishimiye cyane kubabona mwateraniye hano mu Ngoro y’Imana. Ibyo byishimo si ibyanjye jyenyine, ni iby’abavandimwe bose ba Paruwasi na Kiliziya yose ndetse n’Imana iranezerewe. Kubabona hano binteye gushimira Imana. Mu byukuri ni Yo ubwayo yabahamagariye kuyimenya no gukurikira Umwana wayo. Ni Yo yabamurikiye, ibaha ubutwari bwo kwiyemeza kuba abigishwa ba Yezu Kristu. Bamwe bitegura amasakramentu , abandi bihugura mu kumenya Ijambo ry’Imana mu Ishuri TUMENYE BIBILIYA.

Nyuma yo guhimbaza  hamwe na Kiliziya y’isi yose, guhimbaza Yubile ya Diyosezi    no guhimbaza umwaka mutagatifu w’Impuhwe z’Imana, Yubile y’imyaka 100 umupadiri wa mbere w’umunyarwanda abuhawe  no gushikirizwa gahunda y’icyerekezo cya Diyosezi mu myaka  5 iri imbere. Muri Paruwasi Mwange,  hafashwe umwanzuro ko kuva muri nzeri 2016 kugera Kanama 2017 ari umwaka w’ubwigishwa wo kuzirikana  k’umuryango, urugo rwa gikristu. Hari gahunda nyinshi ziteganywa mu Insanganyamatsiko igira iti «  URUGO RWACU =  ISHURI RY’UBUTAGATIFU »

 

  1. Urugo rwa gikristu ni rwa rundi rusobanukiwe ko imana ariyo iyobora ubuzima n’amateka bya muntu bityo abarugize bagahora barangwa n’ukwemera, bishimiye kubaha Uhoraho no kugendera mu nzira ze. Umugabo n’umugore bariho kubera Imana. Bityo bagomba kubahana aho guhangana. Umugabo n’umugore nubwo ari babiri baremye umubiri umwe. Uko kurema umubiri umwe kwashatswe n’Imana yifuzagako mu mibereho yabo yose barangwa no gushyira hamwe bakunga ubumwe.

Ugushyingirwa ni igihango umugabo n’umugore bagirana ubuzima bwabo bwose bagamije kuba umubiri umwe no kwibaruka urubyaro. Umwe yiyegurira mugenzi we n’ibye byose aho biyemeza gusangira byose, gufatanya muri byose, gufashanya muri byose mu rukundo ruzira gutandukana no guhemukirana. Ugushyingirwa kandi  ni ikimenyetso cy’urukundo Yezu akunda Kiliziya ye.  Ubutumwa bw’ibanze Imana yahaye ababyeyi ni  ukororoka no gutegeka isi. Kororoka bijyana no kurera. Ngo “uburere buruta ubuvuke”.   Kurera ni uguha uwo ubyaye uburere buzima kugirango nawe azavemo umuntu nyamuntu wa wundi ukeye ku mutima no ku mubiri, ujijutse kandi usobanukiwe n’urukundo nyarwo agomba kwigiramo akanarutoza abandoni. Kurera ni ugutoza abo ubyaye kugira ubuzima bwiza, kugira imico myiza ikwiriye abantu: urukundo, ubupfura, lubaha, kwitangira abandi, gufasha abatishoboye no kwirinda kugira nabi. Ni ugutoza abo ubyaye  iyobokamana nyaryo: kumenya Imana, gukurikiza amategeko yayo n’ijambo ryayo.

  1. Ibiranga urugo rwa gikristu
  • Urugo rwa gikristu ni Kiliziya nto y’imuhira kuko rugomba kurangwa n’ukwemera (guhabwa amasakramentu no kuyahesha) , rugashishikarira kumenya no kwamamaza Ijambo ry’Imana, rugakomera ku nyigisho za Kiliziya, rugahora ruharanira ubutagatifu, rwihatira guhabwa amasakramentu, rukabeshwaho n’isengesho, kurera gikristu uko bikwiye abana bose Imana ibahaye kandi muri byose rukayoborwa n’itegeko ry’urukundo.
  • Isengesho rya buri gihe
  • Gusangirira hamwe ijambo ry’Imana
  • Kugenera umwanya uwo mwashakanye
  • Guhorana inyota yo guhabwa amasakramentu
  • Kubyara abo dushoboye kurera
  • Kurera uko bikwiye abana Imana ibahaye
  • Gutanga urugero,…
  1.  Bimwe mu bibangamiye ingo muri iki gihe

 

  1. Ababana batarasezeranye imbere y’amategeko ya Leta na Kiliziya
  2. Amakimbirane mu ngo
  3. Urukundo rugenda ruba ruke mu bashakanye ndetse rukagera n’ubwo ruyoyoka burundu ,abashakanye bagatandukana, ingo zigasenyuka, ibyo bikagira ingaruka mbi ku burere bw’abana.
  4. Ihohoterwa rw’abana bataravuka n.abamaze gukura: gukuramo inda, kwica abana , guta abana, …
  5. Ubukene, ingeso mbi, ubusambo, ubusambabyi n’ubusinzi,..
  6. Isuku nkeya yaba iyo ku mubiri, yaba n’iy’aho dutuye, ubujiji bwigaragaza mu mirire mibi bikagira ingaruka ku mikurire y’umwana,…
  7. Amakimbirane ashingiye ku mutungo no mu micungire yawo, gusesagura no gucuranywa,..
  8. Ababyeyi batakibonera abana babo umwanya uhagije n’abana batacyumva ababyeyi babo bitwaje ko baba batazi ibigezweho,..
  9. Kutagenera Imana umwanya wibanze
  10. Kutanyurwa n’uwo mwashakanye bibyara ubuharike
  11. Kutaganira hagati y’abashakanye
  12. Gushakisha ubukungu mu nzira zitubaha Imana
  13. Kwizerana bigenda bikendera
  14. Gusabana imbabazi bigenda bikendera
  15. Kudaha agaciro Isakramentu ry’ugushyingirwa

Muri uyu mwaka wose hari ibiteganywa gukorwa twifuza ko buri wese agomba kubigiramo uruhare. Ababyeyi, abana, abakateshiste, abayobozi mu nzego zitandukanye ndetse n’abandi b’umutima mwiza. Muri byo twavuga:

 

  • -Gufasha ababana batarasezerana imbere y’Imana kugarukira Imana bakabikora
  • -Amahugurwa y’abayobozi b’imiryangoremezo yose igize Paruwasi komite y’abantu 4
  • -Gufasha abashakanye guhimbaza Isabukuru na Yubile y’Imyaka bamaze bashakanye no kubafasha kuvugurura amasezerano y’ugushyingirwa
  • -Kuganiriza ingo agaciro ko kwambara impeta no kuzihesha umugisha
  • -Gutoza ingo gukunda amasakramentu no kuyahimbaza
  • -Gutoza ingo  gukunda isengesho cyane cyane zikora noveni yo kwitegura iminsi mikuru itandukanye ya Kiliziya byakarusho Umunsi w’urugo rutagatifu.
  • -Gukora Forum z’abana n’iz’urubyiruko
  • -Amahugurwa y’abakateshiste ku nyandiko za Kiliziya zivuga ku muryango
  • -Amahugurwa y’abagize inama nkuru ya Paruwasi ku nyandiko za Kiliziya zivuga ku muryango
  • -Guhuza  ( Inama) abashinzwe Ubusugire bw’ingo (PFN kuri Paruwasi , Santarari no ku Ivuriro rya Kiliziya)
  • -Guherekeza abashakanye hakurikijwe amatsinda babarizwamo  n’ibiciro barimo
  • -Kwita ku ngo zifite ibibazo no kuzisura
  • -Isengesho ryo gushengerera buri wa gatanu wa mbere w’ukwezi nyuma ya Misa ya mugitondo kugera 11h00. Hagasozwa na Misa. Hakabaho n’Isakramentu ry’Imbabazi kubabyifuza.
  • -Guhimbaza Yubile  y’imyaka 30 ubusugire bw’ingo bumaze butangiye muri Paruwasi yacu
  • Kubyutsa komisiyo y’umuryango guhera kuri Paruwasi kugera kuri CEB. Hagashyirwaho urugo rw’icyitegererezo muri buri CEB
  • Mission paroissiale dufashijwe na communaute ya Emmanuel
  • Amahugurwa ku Itegeko ry’umuryango n’izungura dufashijwe na komisiyo y’ubutabera n’amahoro.
  • Gushishikariza  abakristu kwizigamira kugira ngo babone uko bariha mutuelle de sante
  • Gutangiza ishuri ry’urukundo
  • Kwegera abageni ba Nyirubugingo
  • Gushyigikira Isengesho mu ngo z’abashakanye cyane cyane Isengesho ryo gusabira ingo
  • Gukangurira abantu isuku mu ngo , ahahurira abantu benshi ( kubaka toillettes,…)
  • Gutegura inama no guhuza abashinzwe imibereho myiza mu Mirenge (ASOC)  yose Paruwasi ikoreramo kugira ngo tuganire kuri service y’ubusugire bw’ingo.
  • Gusura nibura umuryangoremezo umwe muri buri santarari tukaganira kuri gahunda y’umuryango
  • Gukora urugendo Nyobokamana ingo z’icyitegererezo
  • Kwita ku Ihuriro urugwiro
  • Kwita ku Abageni ba Nyirubugingo
  • Gutangiza no gusoza uyu mwaka wahariwe umuryango.
  • Ikiganiro mpaka gihuza ababyeyi, abana, urubyiruko n’abarezi ku’’ Isura nyayo y’urugo’’
  • Ibitangarizwa abakristu buri Cyumweru  bizagaruka ku kamaro ko gusezerana gikristu n’ibiranga urugo rwa gikristu

→Uburere bw’umwana , Gukangurira ingo kuvuga Isengesho ryo gusabira ingo

→Agaciro ko kwambara impeta ku bashakanye, Inshingano z’abashakanye, Urugo mu kubyara abo wishingiye: uburyo bwo guteganya imbyaro.

→ Akamaro ko Gusezerana gikristu, Guhimbaza yubile mu ngo zacu

  • Guteganya ihuriro ry’ingo muri Paruwasi.
  • Muri paruwasi, gushyiraho gahunda inoze y’inyigisho zihabwa abitegura Isakramentu ry’Ugushyingirwa ( Igihe inyigisho imara, amezi yo kwiyandikisha, igihe cyo gutangira inyigisho,…) ku Abasore n’inkumi ndetse n’abagorozamubano.
  1. Ishuri TUMENYE BIBILIYA  muri Paruwasi  MWANGE

Mu gufungura umwaka w’ubwigishwa, hanatangijwe n’ishuri TUMENYE BIBILIYA muuri Paruwasi MWANGE. Iri shuri yratangiranye abanyeshuri 150 bakaziga imyaka ibiri. Hazigwa amasomo akurikira: Bibiliya: Isezerano rya Kera(Ancien Testament);Bibiliya: Isezerano Rishya (Nouveau Testament);Liturujiya(Liturgie); Imyitwarirendangamuco (Morale Fondamentale); Kiliziya (Ecclésiologie); Amateka ya Kiliziya (Histoire de l’Eglise) n’isomo kuri Bikira Mariya (Mariologie).

Navuga ko  Ishuri“TUMENYE BIBILIYA” rifite intego yo gutoza abakristu b’ingeri zose gukunda Kiliziya, abayo n’ibyayo. Abarigana rinabatoza gukunda gusoma Bibiliya kandi bakayisoma neza ku buryo bikuriramo inyigisho ibayobora ku Mana kandi bakayigenderaho mu buzima bwabo bwa buri munsi ; bakagira imibereho nk’iy’abakristu bambere : «  Bahoraga bashishikariye kumva inyigisho z’Intumwa, gushyira hamwe kivandimwe, kumanyurira hamwe umugati no gusenga. Abantu bose bagiraga ubwoba kubera ibitangaza n’ibimenyetso bikomeye byakorwaga n’Intumwa. Abemera bose bari bashyize hamwe, n’ibyo batunze byose bakabigira rusange. Bagurishaga amasambu yabo n’ibintu byabo bose bakagabana ikiguzi cyabyo bakurikije ibyo buri muntu akeneye. Iminsi yose bashishikariraga kujya mu Ngoro y’Imana bashyize hamwe, bakamanyurira umugati imuhira, bagasangira mu byishimo no mu bwiyoroshye bw’umutima. Basingizaga Imana kandi bagashimwa n’abantu bose ; nuko Nyagasani  akagwiza uko bukeye umubare w’abacunguwe» (Intu 2, 42-47).

Mu gusoza mbashimiye uko buri wese azitanga, atera agatambwe. Abahabwa amasakramentu bakayahabwa, Ababyeyi bihatira kuba abigisha beza b’inzira z’ubutabatifu, baharanira kurera abatagatifu. Abana bihatira gukurikira inzira batozwa. Maze URUGO RWACU  ruzabe koko  ISHURI RY’UBUTAGATIFU .  Umubyeyi Bikira Mariya Umwamikazi w’Amahoro adusabire.  Nyagasani Yezu nabane namwe.

Abanyeshuri bo mu ishuri TUMENYE BIBILIYA

Padiri Laurent UWAYEZU
Padiri mukuru, Omoniye wa komisiyo y’umuryango muri Paruwasi Mwange.

Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO