Muri Diyosezi ya Ruhengeri habaye ihuriro ry’ingo ki ncuro ya mbere

Ku cyumweru tariki ya 02 Nzeri 2018, muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri habereye Forum y’Ingo ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri ku nshuro ya mbere.Yitabiriwe n’abantu basaga ibihumbi bitatu (3000) baturutse mu ma paruwasi yose agize iyi Diyosezi. Bari mu byiciro bitatu ari byo abibumbiye mu ihuriro Ingo z’icyitegererezo, Ihuriro ry’abapfakazi Gatolika «Abageni ba Nyirubugingo» n’abari mu muryango wa AGI. Bishimiye guhurira muri iyi Forum yabo.

Gahunda z’uyu munsi zabanjirijwe n’amasengesho anyuranye arimo na Rozari yavugiwe ku Ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima. Iyi Forum yahuriranye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 56 y’amavuko ya Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri ari nawe wayoboye Igitambo cy’Ukaristiya. Ari kumwe na Musenyeri BIZIMUNGU Gabin Igisonga cy’umwepiskopi w’iyi Diyosezi n’abapadiri bashinzwe Ikenurabushyo ry’Ingo.

Mu nyigisho yagejeje ku bakristu, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti Harolimana yabibukije inzira bakwiye kunyuramo kugira ngo bagere ku byishimo Imana igenera abana bayo ari yo kumva ijwi ry’Imana no kubaha amategeko y’Imana ari nayo nzira abashinze ingo basabwa kunyuramo ku buryo bw’umwihariko bigatuma abantu babana mu mudendezo. Yagize ati: «Kugira ngo mugere ku byiza Imana yifuza ku bashakanye, ni ngombwa kumva ijwi ry’Imana, ni ngombwa kubaha amategeko yayo. Ni yo nzira itugeza ku byishimo n’amahoro birambye mu ngo zacu. Urugo rwumvikanamo ijambo ry’Imana, urugo buri wese aharanira kubaha ugushaka kw’Imana, hahumeka ugushaka kw’Imana. Mureke za ngo zateye Imana umugongo zirangwa n’uko zihora mu ntugunda, induru, intambara, urupfu n’amarira».

Nyiricyubahiro yakomeje agira ati: «Bavandimwe mwashinze ingo, mwumve ijwi rya Kiliziya ribigisha ibyo mugomba gukurikiza kugira ngo muzagere ku byishimo Imana yageneye abana bayo mu rukundo rwayo rutageruka. Bavandimwe, muri iyi si yacu hari byinshi byugarije umuryango, ni ngombwa ko abashakanye gikristu bumva inshingano bafite yo kugaragaza mu mvugo no mu ngiro icyo bemera n’icyo bakomeyeho: ubuyoboke, kumva Misa, kuvuga amasengesho, guhabwa amasakramentu byose bikaza biganisha ku murongo umwe, byose bikaza bihindura ubuzima bwacu, imibanire yacu n’abandi».

N’ubwo ingo zugarijwe n’ibibazo byinshi muri iki gihe, Nyiricyubahiro Musenyeri yatangaje umuti w’ibyo bibazo agira ati: «Bavandimwe, ingo zacu muri ibi bihe, hari byinshi bizugarije, hari ibidukomokaho n’ibindi birenze ubushobozi bwacu bitugwirira. Umuti w’ibibazo imiryango ifite ni ukugaruka ku isoko, kugaruka ku mpamvu. Ugushyingirwa ni gahunda y’Imana mu rukundo rwayo rutagereranywa. Umuryango ni umugambi w’Imana washatse ko umugore n’umugabo baba umwe, bibumbira hamwe bakaba umwe, umubiri umwe. Urukundo akaba arirwo rubahuza, rubakomeza, rugasigasira n’umubano wabo. Umugore n’umugabo bahamagariwe kuba igicumbi cy’urukundo n’igicumbi cy’ubuzima. Tugaruke ku isoko niho tuzashobora kwikura mu bibazo biriho muri iki gihe. Kumva ko urugo rw’abakristu ari Kiliziya nto, igizwe n’abasangiramurage, abasangirarugendo, abasangirangendo, ababyeyi, abana ndetse n’abandi bo mu muryango mugari. Urugo akaba ari uburyo Imana yahaye abo yahamagariye gushinga urugo kugira ngo bagere ku byishimo Imana yifuza ku bayo».

Umwepiskopi yasabye ingo z’abashakanye gusigasira ubumwe n’urukundo bibahuza birinda utuntu dutoya bashobora gupfa hagati yabo. Yabasabye kandi kwirinda uburakari, ubusambo, ubugugu, ubugome, ishyari, inzika, ubwirasi n’andi mafuti. Yabibukije kuzirikana ku rugo rwa gikristu barangwa no kugira umutima mwiza mu ngo zabo. Yabifurije kuba musemburo w’ibyiza, imyumvire myiza, ibikorwa byiza, no kuba urumuri rumurikira abandi aho bari hose.Yabashishikarije kwigira ku rugo rwa Yezu, Mariya na Yozefu. Padiri Achille Bawe ushinzwe Komisiyo ya Diyosezi Ishinzwe Ikenurabushyo ry’Ingo yatangaje intego n’impamvu nyamukuru y’iyi Forum yahuje ingo n’Umwepiskopi ko ari ukugira ngo ingo zose zo muri Diyosezi ya Ruhengeri zijye zigira umwanya wo guhura n’umubyeyi wazo mukuru ariwe Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti Harolimana, azihanure, azigire inama, azifashe kumva icyo Kiliziya izifuzaho nk’umubyeyi uhagarariye Kiliziya ndetse n’Imana, azifashe kumva uburyo zigomba kubaho, uburyo bubereye ugushaka kw’Imana, hakaba n’ubusabane hagati y’ingo n’umwepiskopi.

Urugo rwa Paul BARAJIGINWA na Valentine UZAMUKUNDA ruhagarariye izindi ngo z’icyitegererezo muri Diyosezi ya Ruhengeri, rwishimiye iyi forum rugaragaza icyo rwungutse birimo kubongerera ubunararibonye mu ma paruwasi, abantu barushaho guhugurana no gufasha bagenzi babo. Bahamya ko bungutse ubumwe hagati y’ingo mu ma Paruwasi atandukanye. Bifuza ko ingo zajya zifashanya mu guhugurana, urugo rumwe rukaba rwajya no guhugura izindi mu yandi ma Paruwasi. Bifuza kandi ko hazategurwa gahunda yo kubongerera ubumenyi by’umwihariko zimwe mu ngo zibahagarariye zajya zigishwa iby’ingo ku buryo bwimbitse mu kindi gihugu.

BUJYAKERA Jean uhagarariye abibumbiye mu muryango wa AGI ku rwego rwa Diyosezi, yashimiye Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri wemeye kuganira nabo bakagirana ubusabane. Yashimye umurongo wo kubahuriza hamwe ko byatumye basabana na bagenzi babo bo mu ma Paruwasi anyuranye. Yavuze ko bakomeye ku ntego yabo ya AGI ari yo KUREBA, GUTEKEREZA no GUKORA hagamijwe kubaka Kiliziya n’igihugu muri rusange.

NYANDWI Colette uhagarariye Ihuriro ry’Abapfakazi Gatolika «Abageni ba Nyirubugingo» muri Diyosezi ya Ruhengeri yifuje ko gahunda y’iyi Forum izaba ngarukamwaka, yazajya ihuza buri cyiciro ukwacyo, mu mwanya wihariye kugira ngo bahabwe impanuro zijyanye n’ubuzima babamo.Yatangaje ko bashimishijwe no kwibona mu Ikenurabushyo ry’umuryango imbere y’Umwepiskopi. Bihaye intego yo kudatezuka muri Kiliziya no guhora bazirikana batisimu bahawe. Yagaragaje ko ubwitabire bwabo bushimishije bwabateye imbaraga zidasanzwe, ubufatanye, kurushaho kumenyana hagati yabo, kunga ubumwe, kurangwa n’urukundo no gukomera ku isengesho. Yahamije ko kuri uyu munsi bikuye mu bwigunge. Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yatangaje ko iri huriro rizajya riba buri mwaka. Forum yashojwe n’ubusabane.

NYIRANDIKUBWIMANA Maria Goretti