Murama igiye kongera kuba paruwasi

Mucyerekezo cyaguye cy’imyaka 20 (Plan pastoral en long terme 2016-2035) n’icyerekezo cyihuse y’imyaka itanu (Plan strategique quinquennal 2016-2020), nta kindi Diyosezi ya Ruhengeri igamije kitari ugufasha abakristu gushora imizi muri Kristu. Ibi ntibyashoboka hatabayeho kwegera abakristu. Ni muri urwo rwego Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umwepisikopi wa RUHENGERI akomeje gusanga abakristu bo mu bice biteganywa gushingwamo amaparuwasi kugirango arebe uko ahateganywa hateye atere n’akanyabugabo abakristu n’abapadiri kugirango bagire uruhare mu kwiyubakira paruwasi (Kiliziya n’icumbi ry’abapadiri).

Kuri uyu wa gatanu tariki 19/08/2016 yasuye santrali ya MURAMA. Iyi santrali ifite umwihariko uyitandukanya n’andi kuberako yahoze ari paruwasi nyuma ikaza kwimukira i BUSOGO.

Paruwasi ya MURAMA rero izashimisha abakristu bari bamaze imyaka myinshi bakora urugendo rutoroshye bagana i BUSOGO kuko ari inzira z’imisozi. Iyi paruwasi iteganywa izafata santrali ya MURAMA yose, santrali ya RUGERA yose, n’igice cya santrali ya KINTOBO. Aya masantrali yose akaba ari aya paruwasi ya BUSOGO.

Ubwo Umwepisikopi n’abari bamuherekeje basesekaraga ku MURAMA, yasanze abakrisu bakubise buzuye, bacinya umudiho. Padiri Mukuru wa paruwasi ya BUSOGO yamwifurije ikaze. Nyuma yo kwidagadura, abakristu binjiye mu kiliziya. Umwepisikopi n’abo bari kumwe bamaze gutambagira imbago ya MURAMA, baje mu kiliziya aho abakristu bamwiye Umwepisikopi ko ntako bisa kuba bongeye kubona Umushumba wa Diyosezi iwabo dore ko byaherukaga mu myaka 11 ishize. Uwavuze mu izina ryabo yakomeje avugako kuva bumva ikuru nziza yuko MURAMA igiye kuba paruwasi bahise bumva bagurumanamo ishyaka ryo kuyiyubakira. Ngo bafite gahunda yo kubumba amatafari, bagashaka n’amabuye biterenze ukwezi kwa kabiri 2017.

Naho Musenyeri Visenti, yababwiyeko yashimye agace ka Murama kandi ko yashimye n’abakristu baho. Yagaragajeko atari abasuye ahubwo ko yanyarutse. Ati mu kwezi kwa cumi nzabasura kumugaragaro, mbasomere misa abo iyi paruwasi ireba bose bahari. Yababwiyeko igikorwa ari icyabo naho Diyosezi n’abandi bakazabaha ubufasha. Yashinze Padiri Mukuru gukurikirana iki gikorwa cyaneko kigomba kuba igikorwa cy’umwaka w’impuhwe kubakristu bose ba paruwasi ya BUSOGO. Yasoje abaha umugisha.

Nyuma yo kuganira n’abakristu, Umwepisikopi, yaganiriye n’abanyeshuri b’ishuri rya MURAMA. Nabo yababwiye gahundi nziza Diyosezi ifite izabagirira akamaro, bitsyo abasaba kuyigiramo uruhare.

MURAMA ni ahantuheza, mu misozi yera, ifite ikirere cyiza. Iyo uhari ureba ahantu henshi, uba witegeye umugi wa MUSANZE. Hari ishuri rifite abanyeshuri basaga igihumbi, ariko hari n’amazu yahoze ari ishuri ry’imyuga ubu akaba adakoreshwa. Ni ahantu mbese hateganyijwe gukorerwa ibintu byinshi.

Padiri Angelo NISENGWE,
Umunyamabanga wa Diyosezi Ruhengeri

Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO