Ku nshuro ya kabiri abaturage bo muri paruwasi ya gahunga bahuye n’ibiza bahawe imfashanyo

Ni kuri uyu wa wa kane, tariki ya 12/07/2018 aho intumwa za Caritas ya Diyosezi ya Ruhengeri zirangajwe imbere na Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri zashikirije inkunga ku nshuro ya kabiri abaturage bo muri Paruwasi ya Gahunga bagwiririwe n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu ijoro rishyira ku wa 20/05/2018.

Imfashanyo yatangiwe ku biro bya Paruwasi ya Gahunga ku miryango 194 yatoranijwe n’inzego za Paruwasi ya Gahunga hakurikijwe imiryango ibabaye kurusha iyindi yo mu mirenge ya Gahunga na Gacaca yo mu turere twa Burera na Musanze. Iyo nkunga ije ikurikira iyatanzwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri ku wa 23/06/2018 ku biro by’umurenge wa Gahunga .

Mu mfashanyo yatanzwe harimo toni 4 z’ibishyimbo. Hanatanzwe kandi n’amabati 400 yagenewe gusakara inzu 16 muzasenywe n’ibyo biza. Agaciro k’ibyatanzwe byose hamwe kakaba kangana na 3.600.000 Frw.

Mu ijambo rye, Madamu Lucia Bressan wari uhagarariye abaterankunga b’abataliyani batanze ubwo bufasha, yahumurije abahuye n’ibiza, asobanura ko abataliyani bamenye amakuba yagwiririye abaturage bo muri Paruwasi ya Gahunga bityo bakihutira kubatabara. Yanabijeje ko mu gihe cy’ihinga gitaha bazakora ibishoboka byose bakababonera imbuto yo guhinga kugira ngo bakumire inzara mu bihe biri imbere.

Mugufata ijambo, Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yabwiye abahawe imfashanyo ko ubufasha Diyosezi ya Ruhengeri yabageneye ari ikimenyestso cy’uko Diyosezi ibazirikana kandi ko ari uburyo bwayo bwo gushyira mu bikorwa itegeko ry’urukundo twigishijwe na Yezu Kristu. Nyiricyubahiro Musenyeri yakomeje asaba abafashashijwe kurangwa n’urukundo hagati ya bo nk’uko nabo bagiriwe igikorwa by’urukundo. Ati:” Ibikorwa nk’ibi bigomba kubabibamo imbuto y’urukundo, iyo umuntu agiriwe neza na we aba ugomba kurangwa n’ineza mu buzima bwe bwa buri munsi, kandi ndabasaba ko mwarangwa n’urukundo n’ubufatanye hagati yanyu, niba Diyosezi yazanye amabati yo gusakarira abatishoboye basenyewe n’ibiza, urukundo rwanyu ruzagaragazwa n’ubufatanye hagati yanyu buzagaragara igihe muzaba mwahuje imbaraga mugakora umuganda wo kubakira bagenzi banyu bagasakaza ayo mabati ntahere ahongaho’’.

Nyiricyubahiro Musenyeri, yanashimiye abagira neza b’abataliyani bafashije Diyosezi ya Ruhengeri mu gutabara abahuye n’ibiza babinyujije muri Caritas ya Diyosezi yagize ati :‘’ Dufite inshuti nziza zifite umutima wa kimuntu wo gutabara abari mu kaga, turabashimira umutima wabo w’urukundo bafitiye abantu, kimwe n’abandi bose bagize umutima mwiza wo gufasha abaturage muri ibi bihe bikomeye Diyosezi ya Ruhengeri irabashimira cyane’’.

Nyiricyubahiro Musenyeri yabwiye abahawe imfashanyo ko ibyo bahawe bidashobora kurangiza ibibazo bafite, bityo abasaba kudatega amaboko ahubwo ko bakoresha imbaraga zabo mu mu kwiteza imbere. Yabibukije kandi ko igihe cy’ihinga nikigera buri wese agomba gukura amaboko mu mufuka agahinga, bityo imbuto bijejwe bakazayibyaza umusaruro uzabatunga mu bihe biri imbere. Nyiricyubahiro Musenyeri yanasabye abahuye n’ibiza bose gukoresha imbaraga zabo mu gukumira burundu ibiza aho bishoboka, aho bidashoboka kubikumira bakagerageza kugabanya ubukana n’ingaruka zabyo: Aha yatanze urugero rwo gutera no kubungabunga imirwanyasuri aho ari ho hose. Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yashoje ijambo rye yifuriza abari aho bose umugisha w’Imana.

Nyuma yo guhabwa imfashanyo, abatanze ubuhamya bose bashimiye Diyosezi ya Ruhengeri uburyo yabitayeho mu bihe bikomeye , banizeza kandi ko ibyo bahawe bazabikoresha neza kandi ko n’imbuto bategereje bazayibyaza umusaruro uhagije.

Jean Damascène BAZASEKABARUHE
Caritas ya Diyosezi ya Ruhengeri.