Ishuri ryisumbuye rya Rwaza ryizihije Bikira Mariya Umwamikazi

Abanyeshuri mu Misa

Kuri iki cyumweru tariki 21/08/2016, ishuri ryigenga rya diyosezi ya RUHENGERI ryubatse hafi ya paruwasi ya RWAZA ryahimbaje umunsi mukuru ngarukamwaka wa Bikira Mariya Umwamikazi, umutagatifu iri shuri ryaragijwe.

Ibirori by’uyu munsi byabimburiwe n’igitambo cya misa yayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umushumba wa diyosezi ya Ruhengeri akikijwe n’abapadiri benshi. Muri iki gitambo cy’Ukaristiya, hatanzwe isakaramentu rya Batisimu kubanyeshuri 7, iry’Ukurisitiya ya mbere kubanyeshuri 7. Naho abandi 35 bahawe isakaramentu ry’ugukomezwa.

Uyu munsi kandi wari witabiriwe n’Umuyobozi w’akarere ka MUSANZE, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Umuyobozi ushinzwe uburezi mukarere ka MUSANZE, abagize Association APEDI yashinze ishuri mu 1986 ikanariyobora kugeza baryeguriye Diyosezi muri 2012 n’abize muri iri shuri. Ibi biragaragazako kuva rishinzwe hashize imyaka 30.

Misa ihumuje, hakozwe umuhango wo gufungura kumugaragaro no guha umugisha inyubako nshya irimo isomero n’ibyumba 2 by’amashuri yubatse kuburyo bugezweho.

Mu ijambo rye, Padiri Evariste NSABIMANA uyobora ishuri ryaragijwe Bikira Mariya Umwamikazi rya RWAZA, yerekanye ukuntu ishuri rigeze kumwanya ushimishije haba muburezi n’uburere ndetse no kugera ku byo rikeneye nk’inyubako, isomero, inzu y’ubushakashatsi, ibibuga by’imikino n’ibindi. Yaboneyeho gushimira ababigiramo uruhare bose. Mu bibazo yagaragaje icy’imfashanyigisho za programme nshya ariko yizeyeko Akarera kazabafasha kuzibona. Yagaragaje n’impungenge aterwa n’umubare muto w’abanyeshuri bo mu cyiciro cya kabiri. Yaboneyesho kubwira abari aho bose ko ahimbaza isabukuru y’imyaka 5 amaze ari umupadiri abasaba kumusabira ngo akomere kuri iryo talenta.

Ari uwavuze mu izina ry’abize muri iri shuri, ari n’uwavugiye ababyeyi barirereramo, bose bemezako iri shuri rirera neza kuburyo urirangijemo atajyana ipfumwe mu rindi shuri cyangwa kumurimo.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze yashimye iri shuri uburyo buri mwaka riba rifite ikintu gifatika rigaragaza, anashima ubufatanye busesuye buranga Kiliziya na Leta. Yishimiyeko mu Ishuri rya Bikira Mariya Umwamikazi hatarangwamo ibibazo binyuranye bigenda bigaragara mu yandi mashuri.

Umushyitsi Mukuru ariwe Musenyeri Visenti HAROLIMANA, yagarutse kukuntu umusaruro w’ishuri wagiye uzamuka uhereye igihe iri shuri ryeguriwe Diyosezi. Asanga ikibazo cy’umubare muke kizakemurwa nuko iri shuri nirikomeza kwesa imihigo rizaba ikirangirire maze bakarigana ari benshi. Naho kukijyanye n’imfashanyigisho, yasabye abayobozi b’Akarere kubigiramo uruhare. Nawe yashimiye Ubuyobozi n’abafasha iri shuri guhagarara neza. Yasoje yifuriza Padiri Evariste NSABIMANA isabukuru nziza.

Musenyeri n'abapadiri mu gitambo cya misa

abana bagiye gukomezwa n'ababyeyi ba batisimu

Musenyeri n'umuyobozi w'akarere bafungura inyubako nshya

Padiri Angelo NISENGWE,
Umunyamabanga wa Diyosezi Ruhengeri

Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO