Ishuri rya ETEFOP ryishimiye intambwe rimaze kugeraho

Kuri uyu wa kane tariki ya 14 Kamena 2018 ishuri ry’imyuga rya Diyosezi ya Ruhengeri ETEFOP (Ecole Technique de Formation Professionnelle) ryizihije umunsi Mukuru wa Mutagatifu Karoli Lwanga ryisunze. Iri shuri ryashinzwe mu mwaka wa 2009. Ubu ribarurirwamo abarezi 26 n’abanyeshuri 387 bari mu mashami 7 ari yo ubwubatsi, ubudozi, ububaji, ikoranabuhanga, ubukanishi, guteka no gusudira.

Ibirori byabimburiwe n’Igitambo cy’Ukaristiya cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri ari kumwe n’abapadiri baturutse mu ma Paruwasi anyuranye. Iyi misa yatangiwemo isakaramentu ry’ugukomezwa ku banyeshuri babyiteguye. Byitabiriwe n’abashyitsi banyuranye barimo abanyeshuri, abarezi, ababyeyi, inshuti z’iri shuri, abihayimana, n’abayobozi banyuranye bo mu nzego za Leta.

Muri ibi birori, Umwepiskopi yasuye ibyumba byigishirizwamo imyuga, abanyeshuri bamusobanurira imwe mu myuga bakora n’uko bakoresha ibikoresho byayo. Yashyikirije ibyemezo by’ishimwe abanyeshuri batsinze kurusha abandi muri buri shami mu mwaka wa 2017.

Padiri Turikumwenayo Réverien umuyobozi mushya wa ETEFOP, yatangaje ko icyo baharanira ari ugutanga amahirwe angana haba ku rubyiruko, abagabo n’abagore hagamijwe kubafasha kuzibeshaho. Yatangaje ko batoza ababagana indangagaciro yo kwihangira umurimo badategereje ak’i muhana cyangwa se gukorera abandi. Ibi bizagabanya umubare w’abashomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda. Yashimiye Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri watekerereje Kiliziya, igihugu n’isi agashyiraho iri shuri ryaje rikenewe. Atangariza Umwepiskopi ko ishuri rya ATEFOP rimuhaye impano y’inka.

Mu izina ry’ababyeyi HAKIZIMANA Jean Damascène yashimye uburere n’uburezi bitangirwa muri iri shuri. Yashimiye ubuyobozi bw’iri shuri butoza abana uburere n’ikinyabupfura. Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye ibirori Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti Harolimana yagarutse ku ntambwe iri shuri rimaze kugeraho : « ETEFOP ishuri ryacu dukunda uratera untambwe, urakataje, ugeze heza, komeza urugendo ntugasubire inyuma.

ETEFOP gahore imbere. Uri igitangaza cy’ubuntu bw’Imana bikaba bihesheje ishema Diyosezi yacu ya Ruhengeri. » Yagarutse ku bintu bitatu by’ingenzi ETEFOP yagezeho agira ati : « ETEFOP wavuye mu mfuruka za garage na econamat ya Ruhengeri, ubu none uri mu rugo rukwizihiye mu mahumbezi y’ibirunga. ETEFOP kuva kuri VTC ukaba ugeze kuri TVT aho utanga impamyabushobozi A2 ni intambwe wateye, turifuza ko wazatera n’izindi zikurikiyeho. Mu bijyanye no kuvugango ntabwo ari impapuro gusa ahubwo ubushobozi n’uburere buhabwa abiga hano bizabere abandi intangarugero. Abana nsanga muri uru rugo. Bana, muteye ubwuzu, murakeye imbere n’inyuma. Turabashimira ko mwemera kurerwa, mukarerwa neza, mukiga mukamenya, mukigiramo impano nyinshi mudapfusha ubusa kandi mukabigaragaza ».

Nyiricyubahiro Musenyeri yatangaje ko imbogamizi zagaragajwe n’uwari uhagarariye abarimu zizakemuka mu gihe gikwiye no ku buryo bukwiye. Yibukije Padiri Turikumwenayo Réverien umuyobozi mushya w’iri shuri guharanira ko iri shuri rikomeza gutera imbere.

Mu izina ry’ubuyobozi bwa Leta, SEMUHUTU Evergiste ushinzwe ishami ry’imari mu Karere ka Musanze, yibukije abanyeshuri kwita ku ndangagaciro na kirazira babigisha. Yabahamagariye gukunda umurimo. Yabibukije ko ari amaboko y’igihugu na Kiliziya, abasaba kurangwa n’uburere bwiza. Yashimiye abarezi n’abagize uruhare mu gushinga iri shuri.

Abitabiriye ibirori bafashe umwanya wo kwibuka no gusabira Padiri Gilbert Twahirwa wari umuyobozi w’iri shuri watabarutse ku itariki ya 24 Werurwe 2018. Ibirori byaranzwe n’indirimbo, imbyino, imikino, gutanga impano n’ubusabane.

NYIRANDIKUBWIMANA Maria Goretti