Inyigisho y’Umwepiskopi mu Misa y’amavuta matagatifu

Kuri uyu wa Kane Mutagatifu, tariki 24/03/2016, kuri Katederali ya Ruhengeri, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, Musenyeri Vincent HAROLIMANA yayoboye Igitambo cy’Ukaristiya cyabereyemo umuhango wo guha umugisha Amavuta matagatifu, akikijwe n’abasaseridoti bose bakorera ubutumwa muri Diyosezi ya Ruhengeri, aba na bo bakaba basubiye mu masezerano yabo.

Umwepiskopi yahaye umugisha Amavuta matagatifu

Uwo munsi kandi wahuriranye n’Isabukuru y’imyaka 4 Umushumba wa Diyosezi, Musenyeri Vincent HAROLIMANA amaze ahawe ubwepiskopi.

Dore inyigisho yatangiye mu gitambo cy’Ukaristiya:

«Basaserdoti, Bakristu, Bavandimwe, Mbanje kubaramutsa mbashimira ko mwaje ngo twifatanye kuri uyu munsi dushimira Imana kubera ingabire y’ubusaserdoti. Umunsi mwiza kuri mwese ariko cyane cyane mwebwe: basaserdoti, badiyakoni! Uyu munsi ni uwacu. Turibuka wa munsi utazibagirana twabwiye Imana ngo “Karame!”, tukibuka n’isezerano twagize imbere y’imbaga y’abakristu.

Yezu yaduhisemo atugira umuryango mugari w’abasaserdoti b’Imana Data. Imana yaduhaye icyubahiro kirenze imyumvire n’imivugire. Koko nihabwe icyubahiro n’ububasha uko ibihe bihora bisimburana iteka (Hish 1,6). Uyu wa Kane mutagatifu ufite umwihariko: ni umunsi mukuru duhimbaje mu mwaka w’Impuhwe za Nyagasani, mu gihe turi muri Yubile y’imyaka 100 abanyarwanda ba mbere: Padiri Balthazar GAFUKU na Padiri Donat REBERAHO bahawe ubupadiri, kandi wahuriranye n’umunsi w’isabukuru y’imyaka ine maze mpawe ubwepiskopi. Imana yashatse ko biba impurirane, ubwo ifite impamvu!

Basaserdoti, dufatanye gushimira Imana kubera ko yatwigombye ntacyo iduca ngo idutume. Ni kenshi duhura mbibutsa cyangwa mbashishikaza. Uyu munsi, aka wa mubyeyi ubona abana be beza bakora neza akizihirwa, ndabashimira ko mwakundiye Imana mukayegurira ubuzima bwanyu bwose. Ndabashimira uburyo mwitanga mutizigama mwitangira Kiliziya, mwitangira Diyosezi ya Ruhengeri mu butumwa mwahawe hirya no hino: muri za Paruwasi, za servisi za Diyosezi, Komisiyo, amashuri, n’ahandi. Imana yonyine ni yo ibona ibyo mukora ikabiha agaciro. Mwishime munezerwe kuko amazina yanyu yanditse mu gitabo cy’ubugingo. Iyo tuberewe n’Ingabire z’Imana, umuryango wayo ugubwa neza, kubera ibyiza iwugezaho itunyuzeho. Umuhamagaro wacu wo kugaragaza isura y’Imana Rukundo n’Impuhwe ntiworoshye. Imana yaduhishuriye uburyo bwo guhorana itoto, umucyo n’imbaraga mu butumwa.

Basaserdoti,

  • Duhore tuvoma imbaraga ku isoko idakama y’umushyikirano wacu n’Imana: isengesho. Isengesho ni inkingi twishingikirijeho, ni urutare rutayega twegamiye. Papa Fransisko ubwo yabonanaga n’abihaye Imana muri Kenya ejobundi, ni we wagize ati “Uwihaye Imana udasenga ntabwo aba ari mu kaga gusa (en danger) ahubwo aba ari akaga ku bandi (dangereux)”. Umusaserdoti mwiza ni uwitangira abandi atizigama, ariko agashobora kumenya no guhagarara, gutuza, gupfukama no gusenga asabira Kiliziya kandi yunze ubumwe na yo, asabira Isi, asabira abavandimwe, yisabira ubwe. Ntimugatwarwe na jugujugu ngo mwibagirwe icya ngombwa. Ndabibutsa ko guhimbaza Ukaristiya Ntagatifu ari ryo sengesho rihatse ayandi. Muhamagariwe gutegura neza no guhimbaza mubishyizeho umutima Misa kimwe n’indi mihango mitagatifu (une liturgie digne et soignée). Ni bumwe mu buryo bwa mbere Imana itunga ukwemera kw’abakristu n’ukwacu bwite
  • Twitagatifuze mu butumwa dukora twishimye. Ibyishimo by’uje kuvuga Inkuru Nziza ntibizigere bicogora. Nta mwijima ugomba kugaragara ku ruhanga rw’uwamamaza Inkuru Nziza. Ijambo ry’Imana ryomora ibikomere, risana imitima, rirahumuriza, ni urumuri, riragorora kandi rikabohora. Duhamagariwe kugaburira imbaga y’Imana Ijambo ry’agakiza kandi bakabeshwaho n’amasakramentu akiza, bityo abavandimwe bakaronka umukiro Nyagasani atanga ku buntu. Muri uyu mwaka w’Impuhwe, tuributswa guha agaciro isakramentu rya Penetensiya, natwe ubwacu duhamagariwe guhabwa kenshi kandi neza. Mu kwakira umunyabyaha uje abagana, mube nka wa mubyeyi dusanga muri wa mugani w’umwana w’ikirara : umubyeyi wirukanka asanganira umwana w’ikirara ugarutse, usohoka ajya kwinginga umuhungu mukuru wiheje nkana, udakozwa ibyishimo bisangiwe (Lk 15,1s): (sortir – courir à la rencontre; sortir – courir à la recherche). Kubera iyo mpamvu, kwicara ukarambya utegereje, byo ntibirimo!
  • Dutwarane ubutwari imisaraba yacu ya buri munsi. Yezu aratwibutsa ko udatwara umusaraba we ngo amukurikire adashobora kuba umwigishwa we (Reba Lk 14, 27). Papa Benedigito XVI yigeze kwibutsa Abakaridinali bateranye ati : « Koko muri ibikomangoma, ariko by’Umwami wabambwe ku musaraba! ». Igiti cy’umusaraba ni yo ntebe ye y’inteko. Kunga ubumwe na Kristu no kumutumikira, ntibitana no gusangira na we amasaha akomeye yo ku musozi w’imizeti, inzira y’umusaraba ndetse kugera no kuri Kaluvariyo.

Bakristu, Bavandimwe, mu gusoza, ndabashimira mwese uburyo mudufasha (umwepiskopi n’abasaserdoti banyu) mu butumwa bwacu, n’uburyo mudusabira kugirango dushobore gusohoza neza ubutumwa twahawe n’Imana. Nanjye ku giti cyanjye, ndabashimira mwese uburyo mumba hafi mu butumwa butoroshye nahamagariwe. Koko rero, ndashimira Imana yangiriye ubuntu ikanshinga imirimo mitagatifu, ikanshyira mu rwego ruhanitse rw’ubwepiskopi. Muri iyi myaka ine, Imana itivuguruza yabanye na twe.

Mu rukundo rwayo rudatezuka yaduhunze ingabire zigeretse ku zindi kandi zitageruye. Ifite byose mu biganza byayo ni yo mpamvu tudacogora mu kwizera. Mbasabye gukomeza kumba hafi no kunsabira ngo Imana ingirire ibambe, imfashe kugirango mbashe kuyinogera ntunganya ibyo nshinzwe. Nanjye mbasezeranije kubitangira n’imbaraga zanjye zose, no kubasabira ngo buri wese mu rwego rwe, azirikane icyo Imana yamuhamagariye kandi abe indahemuka. Mbaragije mwese Bikira Mariya, Umubyeyi w’abasaserdoti. Umugisha w’Imana uhorane namwe mwese. Amen.»

+Vincent HAROLIMANA
Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri

Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO