Inshuti za Yezu za Diyosezi ya Ruhengeri ziyemeje gufasha Kiliziya mu iterambere rya Roho no mu bukungu

Ku wa 15 Ukwakira 2017, abibumbiye mu Ihuriro "Inshuti za Yezu" bashoje ihuriro ryabo ry’iminsi 3 ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri.  Ryatangiye tariki ya 13 Ukwakira. Ni ku nshuro ya 4. Insanganyamatsiko yagiraga iti: «Nimushore imizi muri Kristu (Kol 2, 7)». Abitabiriye iri huriro ni 320 baturutse mu ma Paruwasi 13 agize iyi Diyosezi. Isozwa ry’iri huriro ryitabiriwe n’abashyitsi banyuranye barimo Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, abapadiri bashinzwe Ihuriro Inshuti za Yezu mu ma Paruwasi; abahagarariye amatsinda y’abakristu n’amahuriro y’abasenga n’abandi.

Umunsi waranzwe n’igitambo cy’Ukaristiya cyayobowe n’Umwepisikopi muri kliziya katedrali doreko wari n’umunsi wo kwizihiza isabukuru y’umwaka kliziya nshya katedrali ya Ruhengeri ihawe umugisha.

Mu izina rya bagenzi be, MURENGERA Alexis yagejeje ku bitabiriye ihuriro imyanzuro 15  ikurikira :

  1. Abitabiriye ihuriro, bamaze gusobanukirwa n'insanganyamatsiko "Nimushore imizi muri Kristu" yagendeweho kandi ikayobora iri huriro ndetse no kumva uruhare rwabo mu ishyirwa mu bikorwa ry'iyo nsanganyamatsiko, biyemeje kuyigira iyabo no kugira uruhare runini mu ishyirwa mu bikorwa ryayo mu maparusi yose agize Diocese ya Ruhengeri.
  2. Bamaze gusobanukirwa n'uruhare rw'abalayiki muri Kiliziya, biyemeje gukomeza kugira uruhare rugaragara muri Kiliziya yabo mu buzima bwayo bwose bwa buri munsi.
  3. Bamaze kumva neza inshingano n'ibisabwa inshuti ya Yezu, biyemeje gukomeza kuba umusemburo, ijisho, urumuri, umunyu na moteri y'ubukristu mu maparuwasi bakomokamo.
  4. Bamaze gusobanukirwa n'amahirwe bafite atuma bashora imizi muri kristu, biyemeje kurwanya inzitizi zose zibabuza gushora imizi muri Kristu.
  5. Bamaze gusobanukirwa n'uruhare rw'imiryango remezo muri Kiliziya, biyemeje kuyitabira, kuyishyigikira no gushishikariza urubyiruko kuyitabira.
  6. Biyemeje gushishikariza Abakirisitu bo mu maparuwasi yabo gukunda amasakaramentu no kubashishikariza kuyahabwa.
  7. Biyemeje gutanga urugero rwiza ku rubyiruko ruri hanze hano rwugarijwe n'ikoranabuhanga kugira ngo babe ibikoresho by'Imana muri uko gutanga urugero rwiza, Imana nayo ikore ugushaka kwayo.
  1. Bamaze kwibukiranya akamaro k'ituro rya kiliziya ritangiwe ku gihe, cyane cyane ko gutanga ituro ari n'itegeko ry'Imana na Kiliziya, biyemeje gusubira kuri gahunda yo gutangira ituro ku gihe no kubishishikariza abandi bakristu.
  2. Bamaze gusobanukirwa n'uburyo umuryango ariyo Kiliziya y'ibanze, biyemeje kubaka imiryango itajegajega, itanga urugero mu ma paruwasi yabo kugira ngo n'indi miryango irebereho.
  3. Bishimiye ibikorwa bimaze kugerwaho n'Ihuriro mu ma paruwasi yose ndetse bemeza na Gahunda y'ibikorwa biteganyijwe gukorwa muri uyu mwaka utangiye.

 

  1. Bemeje ko Umunsi mukuru wa Kristu Umwami utegurwa neza ukazizihizwa n'Ihuriro Inshuti za Yezu mu maparuwasi yose kandi bikaba umuco nk'umunsi w'Inshuti yabo.
  2. Basabye ubuyobozi bw'ihuriro mu rwego rwa Diocese gutegura neza urugendo nyobokamana i TABOLA muri Tanzanie aho abapadiri ba mbere b'abanyarwanda barerewe kandi hasabwa ko Inshuti za YEZU zazarwitabira ari nyinshi.
  3. Mu rwego rwo kureba kure hateganyirizwa ejo hazaza, Aba congressistes banzuye ko kwitabira ikimina kibahuza cy'ihuriro Inshuti za Yezu ku rwego rwa Diocese ari itegeko bityo bakaba bagomba gutanga imisanzu yabo yose ni ukuvuga n'ibirarane birimo bitarenze igihe cy'umwaka umwe (31/08/2017).

 

  1. Hemejwe kandi ko amategeko agenga ikimina agomba gusobanurirwa inshuti za Yezu mu maparusi yose kandi ayo maparuwasi nayo akaba agomba kuba abanyamuryango b'ikimina.
  2. Biyemeje gutanga inkunga ifatika mu kubaka za Paruwasi nshya zashinzwe n'Umwepisikopi wa Diocese ya Ruhengeri. Banzuye ko Paruwasi za Janja, Kinoni, Gahunga zigaragaza intege nke mu ihuriro zazasurwa kugira ngo ibibazo zifite byumvwe, bishakirwe umuti kandi paruwasi zitagira ba Aumonier, aba congressistes basabye inzego bireba ko zamushakirwa bidafashe umwanya munini.

Umuyobozi w’Inshuti za Yezu ku rwego rwa Diyosezi, NGABITSINZE Anastaze, yagarutse ku kamaro k’iri huriro n’icyo ibafasha intego yo kwisuzuma mu rugendo rw’ukwemera batangiye aho rugeze ;  kureba ibigenda n’ibitagenda mu Ihuriro ryabo bagamije kubinoza; bagira umwanya wo kuganira ku bikorwa by’ihuriro muri buri Paruwasi bagamije kwiyubaka n’ibindi.

 Mu butumwa busozairi huriro, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, yabashimiye ibikorwa byinshi bamaze kugeraho mu myaka 14 Ihuriro Inshuti za Yezu zimaze kugeraho hirya no hino mu ma Paruwasi babarizwamo. Yabashishikarije gukomeza umurongo bafite wo kuba Inshuti za Yezu n’abana ba Kiliziya. Yagize ati: “Ubucuti mufitanye na Yezu nibukomeze bubaherekeze mu bikorwa byanyu, ubwitange bwanyu buze bufite igisobanuro cy’uko muri Inshuti za Yezu, mukaba muri abana ba Kiliziya”. Yabahaye umukoro wo kuzareba ubuzima n’urugendo Inshuti za Yezu z’ikubitiro (Intumwa) zakoranye na We. Yabijeje ubufatanye mu gushyira mu bikorwa  imyanzuro bafatiye muriiri huriro.

Ihuriro inshuti za Yezu ryashinzwe mu mwaka wa 2003. Rishinzwe na Padiri Valens SIBOMANA. Ribarizwamo abakristu bikorera n’akora imirimo inyuranye bagera 1468.  Ihuriro ku rwego rwa Diyosezi riba nyuma ya buri myaka 3. Ihuriro rifite intumbero yo kubumbatira ubumwe bw’abakristu bikorera ku giti cyabo kugira ngo babe umwe muri Kristu. Binyuze mu mirongo migari y’ingenzi ine ari yo guhuriza hamwe abikorera ku giti cyabo kugira ngo basangire ukwemera kwabo; guteza imbere ubukristu hagati y’abagize ihuriro; kumenya uruhare rwabo muri Kiliziya; gufashanya no guterana inkunga hagati yabo.

 

 

NYIRANDIKUBWIMANA Maria Goretti