Diyosezi ya Ruhengeri yafunguye imiryango mitagatifu y'impuhwe z'imana

Ku cyumweru  ku itariki 13 Ukuboza 2015, kuri Paruwasi Rwaza hafunguwe ku mugaragaro Umuryango Mutagatifu, mu rwego rwo gutangira Umwaka w’impuhwe z’Imana mu rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri.

Uwo mwaka ukaba waratangajwe na Nyirubutungane Papa Fransisko ku itariki 11/04/2015, mu rwandiko (Bulle d’indiction) yise “Isura y’Impuhwe” (Misericordiae vultus). Mu gutangaza urwo rwandiko, Papa akaba yarifuje ko haba Yubile idasanzwe y’impuhwe z’Imana igahurirana n’imyaka 50 ishize hashojwe Inama nkuru ya Kiliziya yiswe Vatikani II (Concile Vatican II), iyo nama ikaba yarabereye Kiliziya urumuri rukomeye ruyimurikira muri ibi bihe turimo. Ku rwego rwa Kiliziya y’isi yose, Umwaka w’Impuhwe watangijwe ku mugaragaro ku wa 08/12/2015, ku munsi mukuru wa Bikira Mariya Utasamanywe icyaha, ukazasozwa kuwa 20/11/2016, ku munsi mukuru wa Kristu Umwami. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti : «Nimube abanyampuhwe, nk’uko So ari Umunyampuhwe » (Lk 6, 36) » 

Iyo mihango Mitagatifu yabimburiwe no guha umugisha ndetse no gutaha Shapeli ya Bikira Mariya Umwamikazi w’Intumwa ya Paruwasi ya Rwaza, hakurikiraho Igitambo cya Misa. Byose byayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent HAROLIMANA Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri akikijwe n’abasaseridoti baturutse mu ma Paruwasi anyuranye agize iyi Diyosezi.

Mu butumwa yagejeje ku bakristu mu gitambo cya Misa, Umwepiskopi yagarutse ku butumwa bwa Nyirubutungane Papa Fransisko yageneye Umwaka w’Impuhwe z’Imana. Yahamagariye abakristu guharanira kubaho barangwa n’ibikorwa by’impuhwe, ukuri n’ubutabera, kutagira uwo barenganya cyangwa babeshyera, kwitoza kunyurwa n’igihembo cyabo, guharanira gushora imizi muri Kristu, kwita ku  bikorwa  by’impuhwe byaba iby’umubiri (nko gufungurira abashonji, guha icyo kunywa abafite inyota, kwambika abambaye ubusa, gucumbikira abagenzi, gusura abarwayi, gusura imfungwa, gushyingura abapfuye n’ibindi), ndetse n’ibindi bikorwa mbonezamutima birimo: kugira inama abashidikanya, kwigisha abatajijukiwe, kuburira abanyabyaha, guhoza abababaye, kubabarira abaducumuyeho, kwihanganira abantu batubangamiye, no gusenga turagiza Imana abazima n’abapfuye.

Yatangarije abakristu ko uwo Muryango mutagatifu wafunguwe muri Paruwasi ya Rwaza ubaye uwa mbere, ariko ko hari n’undi Muryango Mutagatifu uzafungurwa  ku Ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi w’i Fatima muri Paruwasi Katederali ya Ruhengeri, hakazajya hakorerwa ingendo nyobokamana mu buryo bufitanye isano n’Umwaka w’Impuhwe, bikazafasha abazikora kuharonkera indulugensiya. Yifurije abakristu ko uyu Umwaka w’Impuhwe z’Imana ubabera isoko y’imigisha n’ibyiza bya Nyagasani, ukazabasigira imbuto nyinshi.

Mu izina ry’abakristu ba Paruwasi ya Rwaza, Padiri Mukuru wa Paruwasi Narcisse NGIRIMANA yijeje umwepiskopi ko kuba umuryango mutagatifu w’Impuhwe ufunguriwe muri iyi Paruwasi bizatuma bafata iya mbere, bikazabagirira akamaro gakomeye mu kwemera.

 

Mu rwego rw’andi maparuwasi yose agize Diyosezi, Umwaka w’impuhwe wafunguwe ku mugaragaro ku cyumweru tariki ya 20 Ukuboza 2015. Ni kuri iyo tariki kandi Umwepiskopi yafunguye ku mugaragaro Umuryango Mutagatifu wa kabiri  ku Ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima, muri Paruwasi Katederali ya Ruhengeri. Mu butumwa yagejeje ku bakristu mu gitambo cy’Ukaristiya kuri uwo munsi, Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent HAROLIMANA Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yagarutse ku masomo Matagatifu y’uwo munsi y’icyumweru cya kane cya Adiventi, yibutsa abakristu imyifatire ikwiye kubaranga bafatiye urugero kuri Bikira Mariya: gusangira ibyishimo n’urukundo rwa kivandimwe, no kuba abanyampuhwe nk’Imana Data.

Umwepiskopi yagarutse ku bintu bitatu by’ingenzi bikubiye mu ibaruwa ya Nyirubutungane Papa Fransisco itangaza uyu mwaka ari byo : gusenga bijyana no kwihana no kugarukira Imana, kugira urukundo rurangwa  n’ijambo rihoza abababaye, rigatanga icyizere ku bihebye, ndetse n’ibikorwa bifatika by’urukundo rutabara abanyantege nke n’abari mu kaga. Nyiricyubahiro yatangaje ibizibandwaho muri uyu mwaka w’Impuhwe, birimo isengesho, isakaramentu ry’imbabazi n’ingendo nyobokamana, bikazafasha abakristu kugera ku kwemera guhamye, kugarukira Imana nta buryarya no kuba intwari mu rukundo rwigaragaza mu bwitange no mu kwigomwa. Yifurije abakristu ko Umwaka w’Impuhwe z’Imana bazawuronkamo ingabire nyinshi n’ibyiza bisendereye dukesha urukundo n’impuhwe by’Imana, ukazababera igihe cyiza cyo kumva ko twese Imana idukunda byahebuje.

 

Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO