Umwepiskopi yatuye igitambo cya Misa yo gusabira Mama Reginette Valentine Uwingabire, umwe mu babikira bo mu muryango w’abakalikuta biciwe muri Yemen

Ku cyumweru tariki 13 Werurwe 2016, i Janja ho muri Diyosezi ya Ruhengeri, haturiwe Igitambo cy’Ukaristiya cyo gusabira Ababikira bane bo mu Muryango w’ababikira b’abamisiyoneri b’Urukundo (Abakalikuta) biciwe mu gihugu cya Yemen (ku mugabane wa Aziya) bazira ko ari abakristu. Muri bo, hakaba harimo umubikira Mama Reginette UWINGABIRE Valentine uvuka muri Paruwasi ya Janja. Icyo gitambo cya misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi, akikijwe n’abapadiri baturutse mu maparuwasi agize iyi Diyosezi. Hari kandi n’abihayimana bo mu miryango inyuranye ikorera muri Diyosezi ya Ruhengeri.

Misa yayobowe n’Umwepiskopi akikijwe n’abasaseridoti banyuranye

Koko rero, ku wa gatanu ku itariki 04 Werurwe uyu mwaka, nibwo abahezanguni bitwaje idini ya islam binjiye mu kigo cy’Ababikira b’Abakalikuta cyita ku mbabare mu gihugu cya Yemen, ahagana saa mbiri n’igice za mu gitondobica ababikira 4, abantu 10 bitabwagaho n’abo babikira, ndetse n’abandi 2 barindaga icyo kigo. Abo babikira ni Mama Réginette UWINGABIRE uvuka i Janja, Mama Marigarita MUKESHIMANA uvuka muri Paruwasi ya Kivumu muri Diyosezi ya Kabgayi, Mama Yudita uvuka muri Kenya na Mama Anselme uvuka mu gihugu cy’ubuhinde.

Ababikira biciwe muri Yemen : Mama Réginette ni uwa 2 uturutse ibumoso

Mu nyigisho Umwepiskopi yatangiye mu gitambo cy’Ukaristiya, yagaragaje ko aba babikira bishwe bazira ko ari aba Kristu. Yagize ati : « Twaje guhamya urukundo rwa Kristu, urukundo rwa kivandimwe rufite imbaraga, twaje ngo dusabire Mama Réginette Valentine UWINGABIRE, turasabira na bagenzi be uko ari bane banze kwihakana Kristu,turasabira n’abandi 12 bari kumwe nabo».Yakomeje agira ati :Mama Reginette na bagenzi be bari bazi neza ko muri icyo gihugu bari guhiga abakristu,babashakisha uruhindu,bazi neza ko bashobora gupfa, bagumayo atari uko bari kwihambira ku byiza ibi n’ibi babonye muri Yemeni, ahubwo ari ukubera urukundo bakunda abaciye bugufi, banze gusiga bonyine imbabare, abarwayi, abasaza, abakecuru n’abafite ubumuga bagera kuri 70 bitagaho».

Ahereye ku rugero rw’aba babikira, Umwepiskopi yibukije abakristu kurangwa n’urukundo rwa Kristu rwitangira abandi, kurangwa n’ukwemera ndetse n’ukwizera, byo shingiro ry’ubukristu. Yagaragaje ko ari umwanya wo kubasabira, ukaba n’umwanya wo gushimira Imana kubera ingabire y’ubutwari yabaranze, n’ubuhamya bukomeye Imana yaduhaye bwo kubona abamaritiri. Yibukije abakristu gusabira ibihugu birimo intambara no gusabira abagizi ba nabi guhinduka.

Umwepiskopi yagize ati : « Bihayimana muri hano, Imana yifuje kubaha ubuhamya no kubahanura, duhamagariwe guhamya ko urukundo rwa Kristu rushoboka, ko kwitangira abandi bishoboka, cyane cyane abaciye bugufi kugeza gupfa, natwe duhamagariwe kuba abahamya ba Kristu kugera ku ndunduro ». Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yakebuye abakristu batinya guhamya ukwemera kwabo, ababwira ko bakwiye kwigira kuri aba babikira babaye intwari zihamya ukwemera kugeza gupfa. Ati : «Bakristu, nimugaragaze ko mwahisemo Kristu atari mu magambo gusa, ahubwo no mu bikorwa by’urukundo rwitangira abandi, murangwa n’ukwemera gufite imbaraga no gukunda nka Kristu, nk’ibyaranze aba babikira. » Koko rero, baranzwe n’urukundo rudahunga umusaraba, baba intwari aho rukomeye, banga gutatira igihango». Yatangaje ko ari n’umwanya kandi wo gusabira Padiri Tom wari Omoniye w’Umuryango w’Ababikira b’Intumwa z’Urukundo waburiwe irengero ubwo aba bakikira bishwe.

Igitambo cya misa cyitabiriwe n’abakristu benshi, barimo ababikira b’Abamisiyoneri b’Urukundo, Umuryango Mama Réginette yabarizwagamo

Mu butumwa yagejeje ku bakristu bitabiriye iri sengesho, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yagarutse ku butumwa bwa Nyirubutungane Papa Fransisko yatangarije mu isengesho ry’indamutso ya Malayika ku cyumweru tariki ya 6 Werurwe 2016 bugira buti : «Aba babikira ni abahowe Imana b’ibi bihe, kuko bemeye ko amaraso yabo amenwa kubera urukundo rwa bagenzi babo ».

Umwepiskopi yahumurije umuryango wabuze uyu mubikira agira ati : « Igihugu cyatakaje umuntu w’ingirakamaro, Diyosezi ya Ruhengeri yifatanyije namwe, atari mu kababaro gusa, ahubwo no mu kwakira ingabire y’ubumaritiri, ifite ishema ryo kugira umuvugizi mu ijuru». Uwavuze mu izina ry’umuryango yavukiyemo, yagarutse ku mateka ya Mama Réginette, agaragaza ko yaharaniraga ibikorwa by’impuhwe kuva kera, akagira umwanya wo gusabana n’Imana n’uwo gusabana n’abandi, akamenya no kwifatira icyemezo gikwiye.

Mu buhamya bwatanzwe n’umubikira wari uhagarariye Umuryango w’Ababikira b’Abamisiyoneri b’urukundo yabagamo, yagarutse ku butwari n’ibigwi byaranze Mama Réginette birimo gukunda gusenga, urukundo, kumvira, guharanira kumenya ibintu bishya no kwitangira abandi, byose bishamikiye ku cyifuzo yari afite cyo kwitanga wese atiziganya, atitangiriye itama kubera Kristu, abinyujije mu mbabare, abakene, abarwayi n’abanyantege nke. Yahamagariye abana n’urubyiruko guharanira ingabire y’ubutwari n’ubwitange mu bukristu. Yashimiye Paruwasi ya Janja yabakiriye, ashimira kandi Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri wababaye hafi. Yashimiye ababyeyi ba Mama Réginette bamureze gikristu, bakamutoza urukundo n’impuhwe. Yashimiye abarezi bamwigishije, abamuhaye inama nziza bose. Yihanganishije kandi umuryango we wamubuze.

Mu ijambo rya Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Janja NZEYIMANA Festus, yagejeje ku bari aho ubutumwa bunyuranye bw’abandi babikira biganye na Mama Réginette bari muri Amerika, bukubiyemo ibigwi byamuranze : nko kumenya gutuza, kwicisha bugufi, gukunda gusabana no gusenga. Bemeje ko abasigiye urugero rwiza rw’ubutwari no kurangwa n’ukwemera kwitangira abavandimwe.

Mama Réginette Valentine UWINGABIRE wo mu muryango w’Abamisiyoneri b’Urukundo (Abakalikuta) yavukiye mu muryangoremezo wa Matyazo, Santarali ya Janja, Paruwasi ya Janja. Ni mu Karere ka Gakenke, Umurenge wa Mugunga, Akagari ka Nkomane. Yavutse ku itariki ya 29/06/1983, ku babyeyi Anthère NSENGIYUMVA na Regina UZAMUKUNDA. Bamwise UWINGABIRE Valentine, amaze kwiyegurira Imana afata Réginette nk’izina ry’umuryango. Yari imfura mu muryango w’abana bane (abahungu babiri n’abakobwa babiri). Yaherewe amasakaramentu i Janja: Batisimu ku wa 23/12/1983, Ukaristiya ya mbere ku wa 05/07/1992, Ugukomezwa ku wa 31/07/1997.

Amashuri abanza yayigiye ku kigo cya Mubuga hafi y’iwabo; yiga Icyiciro rusange cy’ayisumbuye kuva mu 1997 kugeza 1999 mu ishuri ryisumbuye rya Mutagatifu Visenti-Muhoza, akomeza icyiciro cya kabiri mu ishami ry’inderabarezi mu Rwunge rw’amashuri « Umwamikazi w’Intumwa » i Rwaza (2000-2003). Ayarangije yahise ajya gukora umurimo w’uburezi asimbura umwarimu wo ku kigo cy’amashuri abanza cya Mubuga aho yize amashuri abanza. Mu mwaka wa 2004 yabaye umurezi mu kigo cy’amashuri abanza cya Janja. Agakunda umuryango w’Abasaveri, yitabira ibikorwa byawo binyuranye by’urukundo. Muri uwo mwaka wa 2004, ni bwo yinjiye mu muryango w’Ababikira b’Abamisiyoneri b’urukundo (Abakalikuta). Yakoze amasezerano ye ya mbere mu mwaka wa 2011.

Reba hano uko Misa nk’iyi yabereye i Kabgayi yagenze : http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imbaga-y-abanyarwanda-yasezeye-ku-babikira-biciwe-muri-yemen-amafoto

NYIRANDIKUBWIMANA Marie Goretti.

Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO