Kuri iki cyumweru tariki 07/08/2016 i saa yine za mugitondo, Musenyeri Visenti HAROLIMANA, umushumba wa diyosezi ya RUHENGERI yatuye igitambo cya misa isoza ihuriro ry’urubyiruko rwa Diyosezi ku nshuro ya 11. Uru rubyiruko rwari muri paruwasi ya Nemba guhera ku wa gatatu ikigoroba. Rufashijwe n’insanganyamatsiko twahawe na Papa Fransisko muri uyu mwaka igira iti; “ Hahirwa abagira impuhwe kuko bazazigirirwa”, Uru rubyiruko rwahawe ibiganiro binyuranye birufasha gutera imbere kuri roho no kumubiri.
Mu nyigisho ye, Umwepisikopi yashishikariye urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe rufite arimo imbaraga, abantu n’ibindi kuko igihe nikigera tuzatanga raporo kuwabiduhaye. Yabasabye guhora biteguye, bagahora bari maso kugirango batazatungurwa nka ba bakobwa b’abapfayongo Mutagatifu Matayo atubwira. Iki gitambo cya misa, usibye kuba abantu bari benshi, hiyongeyeho ko bari bakereye gusenga koko. Ibi byagaragazagako iri huriro ryabagiriye akamaro. Mu kibuga cya Nemba abantu bari bakubise buzuye.
Nyuma y’igitambo cya misa hakurikiyeho kwidagadura mu mikino n’imbyino ariko hatangwa n’impanuro. Umuyobozi w’urubyiruko ku rwego rwa Diyosezi, yashimiye Kiliziya Gatolika idahwema kwita ku rubyiruko. Yagaragajeko urubyiruko rwishimiye ibiganiro rwahawe kandiko bitazaba amasigaracyicaro. Umuyobozi w’urubyiruko ku rwego rw’igihugu yasangije bagenzi be ubutumwa bwa Papa Faransisiko bavanye i Cracovie mu gihugu cya Pologne. Papa arashisikariza urubyiruko gukora rugifite imbaraga. Umuyobozi w’umurenge wa Nemba, yasabye urubyiruko kwirinda urugomo, ibiyobyabwenge n’ibindi byose bitesha umuntu agaciro.
Musenyeri Visenti Harolimana yabwira urubyiruko ka Kiliziya itewe ishema no kuba irufite. Yarusabye kwinjira mucyerekezo cy’imyaka 20 cya diyosezi ya Ruhengeri aho igamije kurushako kwegera abakristu. Ni muri urwo rwego iteganya gufungura paruwase nshya ku Murama, i Busengo, na Kanaba. Kuberako paruwasi ikenera kiliziya iyibereye, icumbi rikwiriye abapadiri no gufasha abapadiri mubutumwa bwabo, Umwepisikopi yasabye urubyiruko gufasha Diyosezi muri izo gahunda nziza.
Nyuma y’umugisha w’Umwapisikopi, urubyiruko rwakomeje n’ubusabane.
Padiri Angelo NISENGWE,
Umunyamabanga wa Diyosezi Ruhengeri