Hashojwe icyumweru cy’uburezi gatolika mu Rwanda ku nshuro ya cyenda

Ibirori byitabiriwe n’abepiskopi 2, abasaseridoti n’abanyeshuri benshi

Ku wa 24 Kamena 2016 muri Diyosezi ya Ruhengeri hashojwe Icyumweru cy’Uburezi Gatolika ku rwego rw’Igihugu. Insanganyamatsiko y’icyo cyumweru igira iti : « Mube abanyampuhwe nk’uko So wo mu ijuru ari Umunyampuhwe (Luka 6,36) : Twakire impuhwe z’Imana, tube abahamya bazo, twubahirize igihe tuzirikana abandi ».

Ibirori by’uwo munsi byabimburiwe n’Igitambo cy’Ukaristiya cyatangiye saa tatu n’igice ku Ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima. Byitabiriwe n’abashyitsi banyuranye mu nzego za Kiliziya n’iza Leta. Cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri ari kumwe na Nyiricyubahiro Anaclet MWUMVANEZA, Umushumba mushya wa Diyosezi ya Nyundo, n’abasaseridoti benshi baturutse muri Diyosezi ya Ruhengeri no hirya no hino mu gihugu. Hari kandi abihayimana, abayobozi b’ibigo by’amashuri gatolika, abarezi (harimo abaturutse mu madiyosezi yo hirya no hino mu Rwanda) ababyeyi n’abanyeshuri.

Inyigisho y’uwo munsi yatanzwe na Nyiricyubahiro Myr Anaclet MWUMVANEZA

Mu nyigisho ye ijyanye n’uwo munsi, Nyiricyubahiro Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo, yibukije abarezi ko ubuhanga nyabwo bukwiye kujyana n’umutimanama, bishingiye ku kurangwa n’ineza, kwiyoroshya, kumenya kwiyumanganya mu ngorane z’ubuzima, no gufata ingamba zo kugera ku ntego bihaye yo gutanga ubumenyi bwuzuye, bityo abana bakarerwa neza, bagatozwa imico myiza igomba kuranga umuhanga nyawe. Yagaragaje ko kwizihiza iki cyumweru bibaye umwanya mwiza wo kureba uko uburezi n’uburere bihagaze mu mashuri ya Kiliziya, hagamijwe kunoza no gutanga uburezi bufite ireme, ari byo musingi w’iterambere ry’igihugu muri rusange n’irya Kiliziya by’umwihariko.

Nyuma y’igitambo cy’Ukaristiya, habaye ibirori byabimburiwe n’akarasisi k’abanyeshuri n’abarezi, imbyino z’amatorero y’abanyeshuri, gutanga ibihembo ku banyeshuri batsinze amarushanwa yateguwe na Diyosezi, haba gutanga ishimwe ku barimu 2 babaye indashyikirwa muri Diyosezi, ndetse n’amagambo anyuranye ajyanye n’uwo munsi.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye ibirori, Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru BOSENIBAMWE Aimé, yashimiye Kiliziya Gatolika uruhare igira mu guteza imbere uburezi bwo musingi w’iterambere n’amizero y’igihugu. Yashimiye abarezi ku bwitange n’umurava bagaragaza. Yabibukije ko bakwiye kwirinda kuba abacancuro, bakazirikana ko umurimo bakora ufite agaciro karemereye cyane ku buryo utareberwa mu ndorerwamo y’umushahara udahagije gusa, bakirinda gupfunyikira amazi abanyeshuri barera. Yabibukije ko ishema ry’umurezi ari ukubona abo yareze barageze ku rwego rushimishije, bakigirira akamaro kandi bakakagirira n’igihugu. Yahamagariye ababyeyi kuba intangarugero mu ngo zabo barangwa n’imyitwarire myiza, bityo abana bakabareberaho. Yabasabye kandi kwirinda intonganya n’amacakubiri, bikazabageza ku ntego yo guha abana babo umurage mwiza uzabageza ku cyerecyezo cyo kubaho neza bizihiye igihugu.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’uburezi, Dogiteri Célestin NTIVUGURUZWA, ari na we waje ahagarariye Minisitiri w’uburezi, yagarutse ku ngamba iyi Minisiteri ifite zo gushyira imbaraga mu burezi. Yasabye abantu mu nzego zinyuranye kujya bubahiriza igihe nk’uko insanganyamatsiko y’iki cyumweru ibishimangira. Yibukije abarezi kujya bubahiriza inshingano yo kurera barerera Imana n’igihugu muri rusange. Yashimiye Kiliziya Gatolika ku bikorwa byinshi yagezeho mu mashuri, yerekana ko n’ubungubu ari yo ifite amashuri menshi y’indashyikirwa mu gutanga uburere buhamye. Yashimye kandi by’umwihariko ibikorwa byakozwe mu cyumweru cy’uburezi, ndetse n’uruhare Kiliziya yagize mu kugarura mu ishuri abana baritaye; gushishikariza ababyeyi kwegera abana mu ngo no kubasura ku ishuri; hamwe n’ibiganiro byahawe abakobwa b’abangavu mu rwego rwo gukumira inda zitateganyijwe hagamijwe kuzirinda.Yasabye Kiliziya gukomeza ubufatanye mu guteza imbere uburezi bufite ireme.

Isomo rikwiye guhabwa umwanya mu mashuri, bigafasha kugera ku ntego yo kwimakaza indangagaciro za kimuntu n’iza gikristu. Yahamagariye abarezi kuzirikana kenshi ku cyizere ababyeyi, Kiliziya na Leta babafitiye mu gutegura ejo hazaza h’igihugu. Yabakanguriye kurushaho gufasha abana kugana ishuri bahereye ku bageze igihe no gutuma baryoherwa n’ishuri ribungura ubumenyi. Yagize ati : « Ishuri niribe aho abana bagana bishimye ».Yatanze umukoro kuri buri murezi wo gukundisha abana bose ishuri. Yashimiye ubufatanye bwa Leta y’u Rwanda na Kiliziya gatolika mu kurera abana b’u Rwanda.

Nyuma y’ibirori, habaye umuhango wo kwakira abashyitsi. Muri uwo muhango ni ho haje undi mushyitsi ukomeye : Nyiricyubahiro Musenyeri Filipo RUKAMBA, Umushumba wa Diyosezi ya Butare akaba Perezida w’Inama y’Abepiskopi gatolika mu Rwanda, akaba kandi ari na we uyoboye Komisiyo y’Abepiskopi ishinzwe uburezi gatolika. Mu butumwa yatangiye muri ibyo birori, yagarutse ku bikorwa by’impuhwe, bishamikiye ku nsanganyamatsiko rusange y’Umwaka w’impuhwe za Nyagasani muri Kiliziya gatolika ku isi. Yashimangiye ubutumwa bwa Nyirubutungane Papa Fransisko yageneye umwaka w’Impuhwe z’Imana, bukubiyemo ibikorwa by’urukundo n’impuhwe byibanda ku mubiri : gufungurira abashonje; gushyingura abitabye Imana; gusura imfungwa; gusura abarwayi; gucumbikira abagenzi; kwambika abambaye ubusa no kuramira abafite inyota. Yavuze kandi no ku bikorwa byibanda kuri roho, birimo kwigisha abatajijukiwe; kugira inama nziza ababikeneye; gusabira abazima n’abapfuye; kwihanganira abatubuza uburyo; kubabarira abaducumuyeho; guhoza abababaye no kuburira abanyabyaha.

Yakomeje avuga ko bikwiriye kunoza imitangire y’uburezi n’uburere bifite ireme, umwihariko w’uburezi gatolika ukagaragara. Yasabye ababyeyi kwemera ko abana babo barerwa kandi bagakosorwa igihe bakoze amakosa. Yavuze ko Kiliziya ishyize imbere kunoza ubufatanye na Leta mu gushyiraho amashuri menshi yigisha imyuga, ndetse no gutangiza muri buri kigo cy’amashuri abanza amashuri y’incuke. Yatangaje kandi intego yo gushyira mu bigo by’Amashuri gatolika abantu bashinzwe gufasha abanyeshuri mu bijyanye no gutega amatwi abafite ibibazo binyuranye, ndetse byaba ngombwa bagafasha n’ababyeyi babo kuko ibibazo byinshi bituruka mu miryango.

Igitambo cy’Ukaristiya cyayobowe na Nyiricyubahiro Myr Vincent HAROLIMANA

Ibirori by’uwo munsi byabimburiwe n’akarasisi k’abanyeshuri

Mu bashyitsi bitabiriye ibirori, harimo Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’Uburezi, n’Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru

Padiri Philibert NKUNDABAREZI
Ushinzwe uburezi muri Diyosezi ya Ruhengeri

Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO