Forum y’urubyiruko ku rwego rwa diyosezi yarashojwe

Ihuriro rya 12 ry’urubyiruko gatolika muri Diyosezi ya Ruhengeri ryaberaga muri Paruwasi ya Rwaza ryashojwe kuri iki cyumweru le 13/08/2017 mu Gitambo cya Misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri. Umuhango wo gusoza wari witabiriwe kandi n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Bwana Jean Damascène HABYARIMANA. Insanganyamatsiko y’iri huriro yagiraga iti: “:Ushobora byose yankoreye ibitangaza.”

Mu butumwa bwatanzwe, abahagarariye urubyiruko gatolika ku rwego rwa Diyosezi no ku rwego rw’Igihugu basabye urubyiruko gukomera ku migenzo myiza igomba kuranga umujene warezwe gikristu kandi ukwiye kwitwa umukristu koko. Basabye kandi urubyiruko kwirinda ingeso mbi nk’ubusambanyi kuko bwangiza ubuzima bwabo. Imwe mu myanzuro urubyiruko rwafatiye hamwe, biyemeje kuba ingingo nzima za Kiliziya, biyemeje kurwanya bivuye inyuma umuco mubi wo kwishyingira, biyemeje kwibumbira mu mashyirahamwe no kugana ibigo by’imari kugira ngo barwanye ubukene kandi biteze imbere.

Mu butumwa Umuyobozi w’Akarere ka Musanze yagejeje ku rubyiruko, yabanje kubashimira uruhare rukomeye bagize mu matora, abashimira ko bitwaye neza. Yababwiye ko Igihugu kibakomeyeho kandi kibatezeho byinshi, abasaba kudapfusha ubusa amahirwe bahabwa mu nzego zose. Yabasabye kugana amashuri y’ubumenyi ngiro kugira ngo barusheho kwiteza imbere kuko bose badashobora kubona akazi ka Leta.

Mu butumwa Umwepiskopi yatanze, yasabye urubyiruko gukomera ku kwemera gatolika no kudacika intege cyane cyane mu bigeragezo bahura na byo. Yababwiye ko bugarijwe n’ibibazo byinshi birimo ubukene, ubushomeri, ubupfubyi, kwibaza ku buzima bw’ejo hazaza n’ibindi ariko ababwira koKiliziya ibari hafi kandi ko bagomba gukomera kuri Kristu. Yabwiye urubyiruko ko Kliziya yateguye Sinodi idasanzwe ku rubyiruko izaba mu kwezi kwa 10 umwaka utaha ifite insanganyamatsiko igira iti: “Urubyiruko, ukwemera no gushishoza umuhamagaro” asaba urubyiruko kuzagira uruhare runini ngo iyi Sinodi igende neza. Yasabye abapadiri bashinzwe urubyiruko kurubonera umwanya uhagije bakarwigisha, bakarutega amatwi bakarufasha kumva ijwi ry’Imana ribahamagara. Nyuma y’umugisha usoza, urubyiruko n’abashyitsi bagiye gufata ifunguro. Urubyiruko rwose rwatashye iwabo muri za Paruwasi no mu miryango.

 

Padiri Jean de Dieu TUYISENGE
Omoniye w’urubyiruko muri Diyosezi ya Ruhengeri