Diyosezi ya Ruhengeri yizihije umunsi mukuru w’abalayiki

Kuri iki cyumweru tariki ya 25 Kamena 2017, Diyosezi ya Ruhengeri yizihije umunsi mukuru w’abalayiki. Ibirori byabereye  muri Paruwasi ya Nemba.

Mu nyigisho yagejeje ku bakristu mu gitambo cy’ukaristiya, Musenyeri Bizimungu Gabin, Igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri yagarutse ku butumwa, bushamikiye ku

nsanganyamatsiko y’umunsi w’abalayiki muri uyu mwaka igira iti « Umuryango mwiza isoko y’urukundo nyarwo n’irerero ry’ingabire y’ubusaseridoti.

Musenyeri Gabin yahamagariye abakristu kuba intumwa za Kristu bahereye mu miryango yabo. Yabashishikarije kwihatira kwimika urukundo ; kubiba no kwera imbuto z’ubukristu ; kwihatira gufashanya ; no kurangwa n’ishyaka bafitiye Kiliziya bitari mu magambo gusa ahubwo mu bikorwa. Yabasabye guharanira kuba urumuri n’umunyu by’isi. Yashimiye umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri kuri gahunda yashyizeho yo kwegereza abakristu ibikorwa by’ikenurabushyo bigaragarira mu kongera umubare w’ama Paruwasi, mu rwego rwo kugabanya ingendo ndende bakoraga.

Mu izina ry’abakristu ba Paruwasi ya Nemba, NDIMUKAGA Jean Baptiste, uhagarariye abalayiki muri iyi Paruwasi, yagarutse ku ruhare n’inshingano bafite mu kwiyubakira Kiliziya bahereye mu ngo zabo. Yagaragaje ko bamenye uruhare rukomeye bafite muri Kiliziya yabo. Yavuze ko bagenda basobanukirwa n’uko Kiliziya atari iy’aba Padiri gusa ahubwo ari iy’abalayiki bafatanyije n’abapadiri. Yashumangiye ko inshingano z’abalayiki zihera mu rugo hagamijwe kugira ingo za gikristu ; ingo zisenga , ziragwa n’urukundo  n’ubwumvikane mu bashakanye.

Yagarutse ku kamaro k’urugo, aho abana babonera uburere bukwiye, bakahakurira, bavamo abalayiki beza, abapadiri,  abihayimana n’abaturage basobanutse. Yatangaje ko inshingano zabo nk’abalayiki bazikomereza mu muryangoremezo, bafata nka Kiliziya y’ibanze. Yagarutse ku bikwiye kuwuranga birimo urukundo n’ ubufatanye mu bawugize.

 Uhagarariye abalayiki ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri, MPAMO Jean Damascène’ yahamagariye abakristu kurushaho kwitabira umuryangoremezo bizabafasha kubaka umuryango muzima. Yahamagariye abakristu kurushaho gukunda isengesho mu ngo zabo.

Padiri NZITABAKUZE André ushinzwe Komisiyo y’abalayiki ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri, yagarutse ku mirimo ya gitumwa y’umuryangoremezo n’icyerekezo bihaye mu myaka 25 iri imbere cyo kuba abakristu beza aho bari hose. Yagaragaje ko uyu munsi wabera buri wese umwanya wo kwisuzuma bikajyana no kuzuza inshingano, kugaragaza impano bafite mu muryangoremezo no kuwiyumvamo. Yibukije abakristu inshingano bafite muri Kiliziya yo kuba umusemburo mwiza utuma abandi bahinduka beza. Yabasabye kurangwa n’indangagaciro zibereye abakristu zizabafasha kugera ku bukristu bushinze imizi mu kwemera.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nemba, BIZIMANA Vénuste, yashimiye ubufatanye bwa Kiliziya Gatolika na Leta. Yasabye ko ingo zikwiye kwegerwa zigahabwa inyigisho, zagera kuri buri rugo bikazafasha kugabanya amakimbirane akigaragara mu miryango hagamijwe kuziteza imbere, no guteza imbere ubukristu.

Ibirori byaranzwe n’indirimbo, imbyino, gutanga impano n’ubusabane.

 

 

NYIRANDIKUBWIMANA Maria Goretti

Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO