Diyosezi ya Ruhengeri yizihije Noheli 2016

Ibirori bya Noheli byafunguwe na misa y’igitaramo cya Noheli yabereye muri Kiliziya Katedrali ya Ruhengeri. Iyi misa yatangiye saa kumi n’ebyiri iyobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri akikijwe n’abapadiri. Abakristu nabo bari bakubise buzuye Kiliziya shya ya katedrali ya Ruheneri.

Mu nyigisho ye, Umwepisikopi yasabye abakristu kwakira Inkuru Nziza ya Noheli. Yagize ati “ Nka ba bashumba b’i Betlehemu twakire aya magambo y’umumalayika wa Nyagasani: “Mwigira ubwoba, kuko mbazaniye inkuru ikomeye cyane, izashimisha umuryango wose. None, mu mujyi wa Dawdi, mwavukishije Umukiza ari we Kristu Nyagasani” (Lk 2,10-11).

Nkuko zaburi yo muri iki gitaramo ibidushishikariza: muri iri joro, umukiza yatuvukiye, ni Kristu Nyagasani. Ijuru niryishime kandi isi nihimbarwe. Turirimbe tubyine dusingiza Imana. Turirimbire Nyagasani indirimbo nshya, isi yose niririmbe, izina ry’Imana nirisingizwe (Reba Zab 95 (96).

Yakomeje avugako ukuza kwa Kristu ari igisubizo cy’Imana yuzuza amasazerano yagiriye umuryango wayo inyuze kubahanuzi.Yezu ni Rumuri, ni Umwami w’amahoro.

-Ni Zuba-rirashe wamanutse mu ijuru aje kudusura, abonekera abari batuye mu mwijima no mu gicuku cy’urupfu kugirango atuyobore mu nzira y’amahoro (Reba Lk 1,78-79). Ni Rumuri wirukana umwijima. Nkuko umuhanuzi Izayi abivuga: “Abantu bagendaga mu mwijima babonye urumuri nyamwinshi, abari batuye mu gihugu cy’icuraburindi, urumuri rwabarasiyeho” (Iz  9,1-6). Aje atwigisha kuzibukira icyaha n’irari bya hano ku isi kugirango tubeho hano ku isi yacu nk’abantu bashyira mu gaciro, intabera n’abayoke b’Imana. Koko ifite gahunda yo kutwigarurira (reba Tit 2,11s).

-Ni Umwami w’amahoro kandi ubwami bwe ntibuzagira iherezo.Yezu, Umwana w’Imana yigize umuntu ni intumwa y’ukuri ivuga amahoro, igatangaza amahirwe (Reba Iz 52,7). Ukuza kwe muri iyi si yacu yugarijwe n’inabi z’urudaca ni Inkuru nziza. Yezu aje ari umwami w’amahoro. Aje guhosha intambara ziri mu mitima yacu, amakimbirane ari mu ngo, mu bavandimwe, mu baturanyi, aje gucubya intambara mu bihugu no hagati y’ibihugu, aje guhumuriza abahangayikishijwe n’ibikorwa by’iterabwoba bihoza abantu ku nkeke. Yezu aje gusubiza ibintu mu gitereko maze umudendezo ukaganza. Arakomanga. Nitumwakire. Ikiranga abamwakiriye ni ubuntu n’ubumuntu, ubwitange n’urukundo. Abo ni bo bahorana amahoro ku mutima kandi akayasakaza hose.

Ntawabura kwibutsako muri iki gitaramo abari bacyitabiriye bose bishimiraga ko ari ubwa mbere bagirira igitaramo muri kiliziya bisanzuriyemo nta muvundo, abantu bahumeka neza. Ibi rero bikabatera gushimira Imana yabafashije kwiyuzuriza kiliziya nziza yahawe umugisha ku wa 15/10/2016.

Naho ku munsi mukuru wa Noheli ubwawo, kuri Paruwasi katedrali habaye misa ebyiri. Misa ya Kabiri yabereye ku Ngoro ya Bikiramariya wa Fatima ya Ruhengeri iyobowe n’Umwepisikopi wa Diyoseziya Ruhengeri. Abakristu bari babukereye ari benshi doreko umunsi wa Noheli ufite n’umwihariko wo kugarura mu misa n’ababa bamaze igihe batayizamo.

Muri iyi misa wabonagako hari ibyishimo by’abakiriye Inkuru Nziza y’umukiro koko. Mu nyigisho, Umwepisikopi yasobanuriye imbaga y’abakristu iyobera ry’ugucungurwa kwa muntu kubera urukundo Imana idukunda.

Igihe Imana yigize umuntu yahaye agaciro kamere yacu. “Yari mu isi kandi isi yabayeho ku bwe, ariko isi irarenga ntiyamumenya. Yaje mu bye, ariko abe ntibamwakira. Nyamara abamwakiriye bose yabahaye ububasha bwo guhinduka abana b’Imana, abo ni abemera Izina rye” (Yh 1,10-12).

Yezu, Imana yigize umuntu, araje ngo muri we asane ibyari byarasenyutse byose, ibyahindanyijwe n’icyaha bimukeshe gusubirana uburanga byaremanywe kandi na muntu wari warahabye amugarure mu nzira ijyana mu ngoma y’ijuru. Igihe Yezu avutse, yavuguruye ibyari bishaje muri kameremuntu.

Iyo gahunda irakomeje, abamwakiriye uko ibihe byagiye bisimburana babaye abana b’Imana. Koko rero Imana yagennye mbere y’igihe ko tuzayibera abana yihitiyemo, tubikeshaje Yezu Kristu. Uko ni ko yabyishakiye ku buntu bwayo, kugira ngo izahore isingirizwa ingabire yaduhereye ubuntu mu Mwana wayo w’Inkoramutima (Reba Ef 1,5-6).

Muri ibi byishimo bya Noheli, umuryango w’Imana wo mu Ruhengeri wungutse abakristu bashya 80 ku bwa batisimu y’abana bato.

Muri ibi byishimo bya Noheli, Kliziya yishimiye guhimbaza none isakramentu rya batisimu ry’aba bana bacu. Mbere na mbere ndashimira aba babyeyi bemeye gusangiza abana babo  ubuzima bushya dukesha Yezu. Mwaranyuzwe no kuba abakristu none murashaka ko abana banyu baba abana b’Imana byuzuye babikesha iri sakramentu rya batimu bagiye guhabwa.

Yasoje yifuriza Noheli nziza umuryango w’Imana mu nzego zawo zose atibagiwe n’abatuyobozi b’igihugu cyacu.

Muri ibi byishimo bya Noheli mfite kumutima, ndashimira kandi ndasabira abasaserdoti n’abihayimana bitanga batizigami kugira ngo Ingoma y’Imana yogere hose. Ndazirikana kandi nsabira umugisha abayobozi mu nzego zitandukanye za Kliziya n’igihugu cyacu, inshuti za diyosezi. Ndazirikana ku buryo bw’umwihariko abana ba diyosezi yacu ya Ruhengeri n’abandi bashakashakana Imana n’umutima utaryarya. Mwese n’abanyu bose mbifurije Noheli nziza.

Noheli nziza kuri mwe mwese abakunda urubuga rwa diyosezi ya Ruhengeri!

 

Padiri Angelo NISENGWE

Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO