Diyosezi ya Ruhengeri yifatanyije n’abarwariye mu bitaro bya Nemba guhimbaza amunsi w’ abarwayi

Ku cyumweru ku wa 11 Gashyantare 2018, Kliziya yahimbaje umunsi mpuzamahanga wo gusabira abarwayi. Uwo munsi ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri wahimbarijwe mu bitaro bya Nemba. Diyosezi ya Ruhengeri ifite ibitaro bya Nemba n’ibigonderabuzima 9. Mu cyerekezo yihaye, Diyosezi yiyemeje kwita ku bigo by’ubuzima byayo ku buryo bufatika ukaba umuganda itanga mu iterambere ry’abaturage. Twibutseko Kliziya itita gusa ku barwayi bo mu bigo by’ubuzima byayo ahubwo n’abarwariye mu bitaro bya Leta nk’ibya Ruhenger n’ibya Butaro ibageraho ibazaniye Kristu utarahwemye kwegera abarwayi n’izindi mbabare.

 

Ibirori by’umunsi w’abarwayi byabimburiwe n’Igitambo cy’Ukaristiya cyayobowe na Padiri Cassien Mulindahabi wari Intumwa y’Umwepiskopi muri ibi birori ari kumwe na Padiri AHISHAKIYE  Diogène Omoniye w’ibitaro bya Nemba. Muri iyi misa hasomwe ubutumwa Papa Fransisko yageneye abakristu kuri uwo munsi.

 

Mu izina ry’abarwayi,  HAVUGIMANA Simoni yatangaje ko bishimiye kwizihiza umunsi wabo, ahamya ko bibongerera ibyishimo n’icyizere cy’ubuzima. Yashimiye Leta y’u Rwanda yita ku bantu bose.Yashimiye ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke ibitaro bya Nemba biherereyemo bubakangurira gutangira ku gihe ubwisungane mu kwivuza. Yashimiye abaganga n’abaforomo bakorera muri ibi bitaro babaha serivisi nziza. Yashimiye kandi abita ku barwayi batagira abarwaza.

 

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye ibi birori, Uwimana Catherine, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Gakenke yashimiye  Kiliziya Gatolika ku bufatanye igirana na Leta y’u Rwanda muri byinshi nk’ibigo by’amashuri, ibitaro, ibigo nderabuzima, ibikorwa remezo, byose bigaragaza ko Kiliziya Gatolika na Leta basenyera umugozi umwe hagamijwe ko umuturage abaho neza, afite ubuzima bwiza. Yashimiye abaganga n’abaforomo bakorera muri ibi bitaro ku rukundo, impuhwe, ubwitange, umurava n’ibindi bikorwa byiza bagaragaza mu butumwa bakora bwo kwita ku barwayi. Catherine yahumurije abarwayi agira ati: «Barwayi, tubitayeho. Uyu munsi ni umwe gusa wo kubagaragariza ko tubakunda, ko tubifuriza ko mukira, tanababwira ko kubahumuriza ari inshingano za buri munyarwanda». Yibukije abakristu kurangwa n’indangagaciro zo guharanira ubuvandimwe hagati yabo, uwarwaye agatabarizwa, akagezwa kwa muganga birinda kuba ba nyamwigendaho.

 

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibirori, umuyobozi w’Ibitaro bya Nemba Dr HABIMANA Jean Baptiste yagarutse ku kamaro ko kwizihiza umunsi wo kwita ku barwayi harimo kuzirikana abarwayi n’ububabare bafite; kuzirikana ku ngaruka z’uburwayi, ukaba umwanya wo gushishikariza abantu gufasha abarwayi; kwibutsa abaturage uburyo bwo kwirinda indwara; barangwa  n’isuku muri byose no  kubakangurira kwitabira gahunda za Leta zirimo n’ubwisungane mu kwivuza. Yagaragaje ko bafite intego yo gukomeza gutanga serivise nziza. Docteur yagarutse ku mbogamizi bahura nazo muri ibi bitaro zirimo bamwe mu bagana ibi bitaro batishyura guhera mu mwaka wa 2009 kugeza ubu  bakaba batarishyurwa amafaranga arenga miliyoni mirongo itatu n’esheshatu.

 

Mu butumwa bwatanzwe na Padiri Caccien MULINDAHABI ushinzwe guhuza ibikorwa by’ikenurabusshyo muri Diyosezi akaba n’intumwa y’Umwepiskopi muri ibyo birori,  yatangaje ko umunsi w’abarwayi bawufata nk’umunsi ukomeye, ukaba n’umwanya wo gushimira Imana no kuyisaba  imbaraga zo kugira umutima nk’uwa Yezu, umutima wa kimuntu, ugira impuhwe no kwita ku barwayi.

Yagaragaje ko kwizihiza  uyu munsi ari inshingano ya Kiliziya Gatolika yo kwita ku buzima. Yagize ati: « Ni  inshingano Yezu Kristu yahaye Kiliziya ngo ishobore kwita ku buzima kuva ku gihe umwana asamiwe kugera igihe atabarukiye. Kwizihiza uyu munsi ni ukongera kuzirikana ku gaciro k’ubuzima, tukazirikana ko Imana yahaye umuntu inshingano kugira ngo ubuzima yamuhaye ashobore kuburinda, ashobore kubwitaho,  kubuha umurongo kandi ashobore gutuma  Imana ibuhererwamo ikuzo».

Padiri Mulindahabi Cassien yagarutse ku musaruro wo kwizihiza uyu munsi agira ati : « Mu cyerekezo cya Diyosezi cy’imyaka 20 iri imbere, umusaruro uvamo ni uguhura n’abantu, abakristu, mu bigonderabuzima, mu mavuriro ya Kiliziya gatolika bagamije guha icyizere cy’ubuzima abarwariyemo ». Yashumangiye ubutumwa bwa Diyosezi  bwo kurushaho gushora imizi muri Kristu, bujyana no kuva mu bukristu bw’ikivange hagamijwe kubaka ubuvandimwe bushingiye ku Ivanjili.

 

Ibirori byitabiriwe n’abashyitsi banyuranye barimo abarwayi, abarwaza, abaganga, abayobozi mu nzego za Leta n’iza Kiliziya, ahagarariye amadini n’amatorero yo mu karere ka Gakenke, abari mu miryango y’Agisiyo Gatolika n’amatsinda y’abasenga n’abandi. Byaranzwe n’indirimbo,imbyino, imikino, ubuhamya. Byashojwe no gusura abarwayi babashyikiriza impano zinyuranye zirimo ibiribwa, ibinyobwa, imyambaro n’ibindi.

 

Umunsi Mpuzamahanga w’ Abarwayi, washyizweho na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II mu mwaka wa 1992.  wizihizwa ku rwego rw’Isi buri mwaka tariki ya 11 Gashyantare (Ku munsi mukuru wa Bikira Mariya Umwamikazi w’i Lurude). Insanganyamatsiko y’uyu mwaka wa 2018 ku nshuro ya 26 igira iti: Kiliziya ifite umubyeyi: «‘Mubyeyi dore umwana wawe… dore nyoko’. Guhera  icyo gihe, uwo mwigishwa amujyana iwe» (Yh 19,26-27). 

NYIRANDIKUBWIMANA Maria Goretti.