Diyosezi ya Ruhengeri yasabiye bazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Buri mwaka Igihugu cyacu kigira gahunda yo Kwibuka abazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Kliziya Gatolika mu Rwanda yifatanya n’abandi banyarwanda muri gahunda zitandukanye muri urwo rwego ariko ikagira umwihariko wayo. Abepiskopi Gatolika mu Rwanda bagennye uwa gatandatu wa nyuma w’ukwezi kwa Mata buri mwaka ngo ube umunsi wihariye wa Kliziya wo kwibuka no gusabira abazize jenoside yakorewe abatutsi. Birumvikana ko muri uyu mwaka bigomba kuba umwihariko kuko Kliziya y’u Rwanda iri mu mwaka udasanzwe w’ubwiyunge watangiye ku wa 19/4/2018.

Ni muri urwo rwgo, ku wa gatandatu tariki 28/4/2018 muri kliziya Katedrali ya Ruhengeri haturiwe igitambo cya misa yo gusabira inzirakarengane zazize jenoside. Misa yatangiye saa kumi n’ebyiri za mugitondo iyobowe na Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri.

Nubwo uyu munsi waramutse ari uw’imvura nyinshi, iyi misa abakristu barayitabiriye nkuko bari barararitswe. Mu nyigisho ye, Umwepiskopi yahaye ubutumwa bukomeye abari muri iyo misa. Yabasabye gutanga umuganda mu gusana ibyangijwe n’amateka mabi twanyuzeho hagamijwe kubaka umuntu n’igihugu muri rusange. Yashishikarije abakristu gusabira abarokotse jenoside kugira ngo bakomejwe n’ukwemera Yezu wapfuye akazuka boye guheranwa n’urupfu n’agahinda ahubwo bakomezwe n’amizero y’izuka. Yasabye abakristu kurangamira Kristu mu byo bakora byose kuko izuka rye ryerekanye ko urukundo rwatsinze urwango n’ineza igatsinda inabi. Umwepiskopi ati: “ Bakristu, twiyunge tuvurana ibikomere nk’abavandimwe”. Ibi bizafasha buri wese kwiyakira mu mateka ye afashijwe n’ukwemera.

Birakwiye ko twibutsa ko uyu munsi udakuraho izindi gahuda zitegurwa na za paruwasi n’izindi nzego.

Abbé Angelo NISENGWE