Diyosezi gatolika ya Ruhengeri irakataje mu burezi

Kwa gatanu tariki 15 Kamena 2018 muri Paruwasi MWANGE habaye ibirori byo gusoza icyumweru cy’uburezi Gatolika ku rwego rwa Diyosezi RUHENGERI. Ibirori by’uwo munsi mukuru byabimburiwe n’igitambo cya misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi RUHENGERI akikijwe n’abaseseridoti benshi, byitabirwa kandi n’abihayimana benshi, abayobozi mu nzego za leta barimo Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru, Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Ushinzwe uburezi mu karere ka Burera, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa RWERERE, abashinzwe uburezi mu mirenge ya CYERU na RUSARABUYE. Umunsi witabiriwe kandi n’abayobozi b’amashuri, abarezi, abanyeshuri bo mu mashuri Gatolika n’abakristu benshi ba Paruwasi MWANGE.

Nyuma ya misa hakurikiyeho ibirori, abari aho basusurukijwe n’itorero ry’Ishuri Ryisumbuye rya Mutagatifu Visenti wa Pawulo n’itorero rya TTC-KIRAMBO, tutibagiwe akarasisi k’abanyeshuri biga mu bigo byo muri Paruwasi Mwange n’imivugo. Byose byagarukaga kunsanganyamatsiko y’icyumweru cy’uburezi Gatolika igira iti: “Muri uyu mwaka w’ubwiyunge muri Kiliziya, ishuri niribe igicumbi cy’urukundo n’imibanire myiza” (1 Kor 13,1-13).

Abafashe ijambo bose bagarutse ku ruhare rwa Kiliziya mu gutanga uburere buhamye. Mu ijambo rye, MUKAMANA Angélique, umunyeshuri uhagarariye abandi yagarutse ku byiza byo kurererwa mu ishuri Gatolika kuko bahavoma uburezi bwiza, uburere buhamye, imyitwarire myiza, kuzirikana ku ijambo ry’Imana, urukundo n’ibindi. Mu ijambo rye kandi yashimiye Kiliziya Gatolika agira ati:ʺ Turashimira Kiliziya Gatolika yo itanga uburere buhamye, yo iturinda kugwingira kuri roho no ku mubiri,… ʺ Mu ijambo ry’uhagarariye abarezi n’ababyeyi, UWAMUNGU Evariste, yashimiye Kiliziya Gatolika mu kugenera abana igikwiye: “Urukundo, imibanire myiza, ubwiyunge, noveni,…Yagaragaje kandi imbuto abana n’abarezi bakuye muri iki cyumweru. Yagize ati: abana basabanye imbabazi, bahanye imbabazi babikuye ku mutima, abana batojwe kwita kubanyantege nke, abana bafashe umugambi wo kwita ku bidukikije cyane cyane aho biga n’aho bataha”. Yasoje agaragaza imbogamizi bahura na zo: isomo ry’iyobokamana ridahabwa agaciro, bamwe mu banyeshuri n’abarezi batagaragaza ukwemera kwabo, amafaranga leta igenera amashuri atazira igihe, abarezi bakora nk’abacanshuro, ababyeyi badaha abana ibyangombwa, amashuri ashajen’ibindi.

Mu ijambo ry’uwaje ahagarariye leta, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru, yashimye ubufatanye bwa Kiliziya na leta. Yagize ati: ʺTurashima ubufatanye bwa Kiliziya na leta, turashima abateguye ibi birori, turashima Akarere ka Burera. Ibi byose tuvuga twishimye ni umusaruro w’ubufatanye n’urukundo nk’uko twabyigishijwe mu nyigisho Umwepiskopi wacu yatanze mu gitambo cya misa.Turamenye tutazatatira iri hame ry’urukundo, turishimangire mu ngo zacu, ahantu hose, duharanire kwihanganira amafuti tubona, twamagane ingeso mbi zitwugarije: ubusinzi, gusambana, ibiyobyabwenge, magendu guta ishuri, amakimbirane mu miryango.” Yijeje abayobozi ubuvugizi cyane cyane ku mafaranga leta igenera ibigo by’amashuri. Mu ijambo ry’umushyitsi mukuru Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya RUHENGERI, Yashimiye Imana kubera ibyiza idahwema kutugaragariza, yashimiye abitabiriye uyu munsi, ashima n’uburezi Gatolika. Ati: ʺMu Rwanda, Kiliziya Gatolika ifite amashuri 1321, muri yo 137 ni aya Diyozesi ya RUHENGERI. Dufite umusaruro ushimishije mu bijyanye n’uburezi. Ndashimira leta y’u Rwanda dufatanyije muri aya mashuri, ndashimira inzego z’ubuyobozi bw’uturere twa BURERA, GAKENKE, NYABIHU na MUSANZE. Turifuza ko haboneka amasezerano hagati ya Leta natwe mu by’amashuri. Turifuza ko amasezerano yateguwe n’inzego zibishinzwe yasinywa; byadufasha kumenya aho uburenganzira bwacu butangirira n’aho bugarukiraʺ.

Umwepiskopi yagaragaje ko impamvu yahisemo ko iki cyumweru cy’uburezi Gatolika cyasorezwa muri Paruwasi ya MWANGE, ari mu rwego rwo kwegera abakristu. Yabwiye abitabiriye uyu munsi mukuru ati: ʺTwifuje ko ubutumwa bw’uburezi bwatangirwa hano i Mwange bukagera kuri bose. Guhitamo kuza hano byaduhaye kumenya aho muhagaze. Mwongere imbaraga mu gukora no mu kunoza. Ubutumwa bwo kwegera abo mushinzwe mubugire ubwanyu. Ni ngombwa ko abana bacu tubakundisha ishuri. Nimubona umwana utagiye ku ishuri mujye mumubaza impamvu. Duharanire uburere bwiza bw’abana bacu. Ndashishikariza abayobozi gukorana neza no guhuza imbaraga, bakarangwa n’umwuka mwiza hagati yabo n’abo bashinzwe. Barezi nimuharanire gusenyera umugozi umwe.Muharanire gukomeza imibanire myiza.”

Mu gusoza ijambo rye, Umwepiskopi yashishikarije abanyeshuri gukunda ishuri, kwirinda gukererwa no gusiba, kugira isuku, kumvira ababyeyi no kudapfusha ubusa amahirwe Kiliziya ibaha. Yabwiye abarezi ko abana baje babagana bakwiye kubaha ibikwiye. Abibutsa ko nta mpamvu bafite yo guhemukira ababyeyi babizeye, igihugu na Kiliziya. Yongeye gushimira Paruwasi MWANGE, abayobozi, abarezi, ababyeyi n’abanyeshuri bitabiriye ibi birori. Yabasabye gukomera ku rukundo n’imibanire myiza abifuriza n’umugisha w’Imana

Padiri MBARUSHIMANA Célestin