Caritas ya diyosezi ya Ruhengeri yatanze imfashanyo ku baturage b’akarere ka Gakenke bahuye n’ibiza

Umwepiskopi yatanze imfashanyo y’ibiribwa ku bahuye n’ibiza

Kuri uyu wa wa gatatu, tariki ya 25/05/2016, intumwa za Caritas ya Diyosezi ya Ruhengeri zirangajwe imbere na Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri zashyikirije inkunga abaturage bo mu Karere ka Gakenke bagwiririwe n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo kuwa 07 rishyira ku wa 08/05/2016, igahitana ubuzima bw’abantu n’ubw’amatungo, igasenya amazu, ikangiza imyaka ndetse n’ibikorwa remezo.

Imfashanyo yatanzwe ku miryango 202 yatoranyijwe n’inzego za Leta mu Karere ka Gakenke hakurikijwe ibabaye kurusha iyindi. Iyo miryango yose yafashijwe igizwe n’abantu 852 bakomoka mu mirenge ya Gakenke na Mataba yo mu karere ka Gakenke, kamwe mu turere tugize Intara y’Amajyaruguru Diyosezi ya Ruhengeri ibarizwamo. .

Mu mfashanyo yatanzwe harimo ibiribwa bigizwe n’ibishyimbo n’ibigori, hakabamo n’imyambaro y’abana, abagore n’abagabo. By’umwihariko mu myambaro yatanzwe, hakaba haratanzwemo ibitenge 53 bishya bigenewe abagore 53 bo muri iyo miryango yafashijwe, batoranijwe hakurikijwe abababaye kurusha abandi. Agaciro k’ibyatanzwe byose hamwe kakaba kangana na 6.161.000 Frw, ibyo bikaba ari ubutabazi bw’ibanze bwabaye butanzwe, mu gihe Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri igishakisha izindi mfashanyo zizagera ku bandi bahuye n’ako kaga.

Imfashanyo yatanzwe na Caritas ifite agaciro ka 6 161 000 FRW

Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent HAROLIMANA mu ijambo yavuze, yahumurije abahuye n’ibiza, cyane cyane ababuze ababo, abasaba kwihangana, gukomera no kutiheba. Yagize ati: ‘’Ku itari ya 09/05/2016 muzi ko twahuriye hano duherekeza abatuvuyemo tunabasabira. Diyosezi ya Ruhengeri yumvise bidahagije ahubwo yazirikanye abaturage, mwebwe mwasizwe iheruheru n’ibi biza. Tuzi neza ko mwapfushije abantu benshi tukaba tubasaba kwihangana, ariko tuzi neza ko hari n’ibindi byangiritse nk’imyaka n’amatungo. Mufite agahinda ko gupfusha, ariko mukagira n’ingaruka z’ibyo biza. Icyakozwe cyihuta ni uko mperutse kwandikira abakristu bose ba Diyosezi ya Ruhengeri, mbashishikariza bose n’abandi bafite umutima w’urukundo n’impuhwe, kugira ngo batabare abaturage b’aka karere basizwe iheruheru. Abo twiyambaje turabizera kuko basanzwe bagira ubwitange. Hari na gihamya ko twatabaye mu rwego rwa Caritas y’u Rwanda abahuye n’ibiza mu gihugu cya Haiti, ndetse abakristu batanze n’ubufasha bugenewe impunzi z’Abarundi mu nkambi ya Mahama, twarabitabaje na none mu gutabara abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya. Twongeye kubatabaza ku bafite ibibazo bari mu ntambara muri Siriya.

Aho hose twagiye tubona ubufasha bigaragaza ko abakristu bafite umutima w’impuhwe, umutima w’urukundo cyane cyane bigahuza n’umwaka w’Impuhwe za Nyagasani turimo muri Kiliziya Gatolika. Ubu rero twakusanyije imfashanyo ya mbere, tukaba twarabashije kubona ibishyimbo, ibigori, ibitenge n’imyambaro itandukanye bifite agaciro ka 6.161.000 Frw, akaba ari byo twabazaniye. Twazirikanye abaturage duhereye ku bagizweho ingaruka zikomeye z’ibi biza. Ni intangiriro, ariko ni igikorwa kizakomeza. Twaje rero kubabwira ngo mukomere, twaje tuje kubabwira ngo ntimukihebe kubera ko mufite abavandimwe, mufite igihugu kibazirikana, hari inzego nyinshi zahagurukiye kubafasha no kubatabara. Ntimukihebe rero kuko turahari nk’abavandimwe kugira ngo twishakemo n’imbaraga zo kubafasha. Aha rero nkumva n’inzego zibishinzwe zareba uburyo zakemura ibibazo bihari ku buryo budasubirwaho babihereye imuzi. Namwe kandi mukazabigiramo uruhare kugira ngo ibi biza tubikumire cyangwa se dufate n’ingamba zo kugira ngo twirinde ko byatugiraho ingaruka. Ijambo ni irya Diyosezi ya Ruhengeri mpagarariye ibabwira ngo nimukomere, ibabwira ngo mwihangane, kandi ibabwira ngo mukomeze kwizera Imana kuko ifite uburyo ikoresha abafite urukundo n’impuhwe ngo batabare abayo bari mu kaga’’.

Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri ageza ijambo ku bari aho

Umuyobozi Akarere ka Gakenke Bwana NZAMWITA Déogratias mu Ijambo rye, yashimiye Diyosezi ya Ruhengeri yabaye iya mbere mu yandi madini mu kuba hafi, guhumuriza no gufasha abaturage basizwe iheruheru n’ibiza mu Karere ayobora. Mu izina ry’ubuyobozi bwite bwa Leta kandi, yashimye ubufatanye bwiza busanzwe buranga Kiliziya Gatolika na Leta mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage ndetse n’iterambere ry’igihugu muri rusange. Yagarutse ku mibare y’ibyangirijwe n’ibiza mu Karere ka Gakenke, yerekana ko ubu imibare nyayo igaragaza ko hapfuye abantu 34, hasenyuka amazu 1425, hangirika hegitari 1632 z’imyaka inyuranye, hapfa amatungo, hangirika n’ibikorwa remezo nk’imihanda, ibiraro, imiyoboro y’amazi n’ibindi.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke yashimiye Diyosezi ya Ruhengeri ubutabazi yagaragaje ku basizwe iheruheru n’ibiza

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke yashoje ijambo rye asaba abafashijwe kudasesagura imfashanyo bahawe, kutayigurisha no kuba bashobora kubikaho imbuto bashobora gukoresha mu gihe cy’ihinga kiri imbere. Nyuma yo guhabwa imfashanyo, abatanze ubuhamya bose bashimiye Diyosezi ya Ruhengeri uburyo yabitayeho mu bihe bikomeye, banizeza kandi ko ibyo bahawe babikoresha neza. Twabibutsa ko ku itariki 09/05/2016, Umwepiskopi ubwe, aherekejwe n’abasaseridoti yayoboye igitambo cya misa yo gusabira no guherekeza abahitanywe n’inkangu zatewe n’imvura idasanzwe yaguye mu Karere ka Gakenke mu ijoro ryo kuwa 08 rishyira 09/05/2016

Ku itariki 09/05/2016, Umwepiskopi yayoboye Igitambo cy’Ukaristiya n’imihango yo gusabira no gushyingura abahitanywe n’ibiza

Abwanditsi

Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO