Abapadiri b’Abamariyani basuye Paruwasi Mwange

Ku Cyumweru tariki ya 5 Mutarama 2017, Abapadiri bo mu muryango w’Abamariyani (Congrégation de Pères Mariens) basuye abakristu ba Paruwasi MWANGE yaragijwe Bikira Mariya Umwamikazi w’amahoro.

Ibyo birori byabimburiwe n’igitambo cya misa cyayobowe na Padiri FRANCISZEK FILIPIEC,MIC, Padiri mukuru wa Paruwasi ya ATOK mu gihugu cya CAMEROUN, afatanyije na bagenzi be: Padiri RICHARD GOROWSKI,MIC, Padiri Alexandre GASIGWA MIC, Padiri mukuru wa Paruwasi ya RUYENZI yo muri Diyosezi ya Kabgayi; Padiri ANDRE TOKARCZYK,MIC, Ushinzwe abo mu irerero rya Nyakinama icyiciro cya Postulat;Padiri MAREK CIEBIEN,MIC ushinzwe irerero rya NYAKINAMA icyiciro cya Novicia na Padiri Emmanuel HABUMUREMY, MIC, wungirije Padiri mukuru wa Paruwasi NYAKINAMA; Padiri GREGORZ LESZCZYK,MIC, wungirije Padiri mukuru wa Paruwasi ATOK muri CAMEROUN. Muri iyi misa kandi bari kumwe na Padir mukuru wa Paruwasi MWANGE; Padiri Laurent UWAYEZU.

Mu nyigisho yatanzwe na Padiri Alexandre GASIGWA, Padiri mukuru wa Paruwasi RUYENZI muri Diyosezi ya Kabgayi, yibanzwe ku masomo y’uyu munsi aho twahamagarirwaga kuba umunyu w’isi n’urumuri rw’isi. Padiri yahamagariye abakristu gutanga ibyishimo, gutanga amahoro, kurangwa n’ubumwe, ubwumvikane. Yabibukije kandi kurangwa n’ibikorwa by’impuhwe nkogusangira n’abashonji,gucumbikira abandi, urugwiro, guharanira ubutabera, gukumira akarengane,… Nyuma ya misa hakurikiyeho ibirori. Ibyo birori byasusurukijwe n’itorero rya Paruwasi Mwange. Mu bihangano byaryo ryagaragazaga ko ryishimiye kwakira abasaserdoti bagize uruhare mu ishingwa rya Paruwasi yabo ya MWANGE. Bagiye kandi bakomoza ku byiza babasigiye cyane cyane iterambere cya roho n’iry’umubiri.

Mu ijambo ryavuzwe na Padiri Padiri FRANCISZEK FILIPIEC,MIC wabaye Padiri mukuru wa mbere wa Paruwasi MWANGE mu 1986, yashimiye abakristu ba Paruwasi MWANGE urugwiro babakiranye; abashimira kandi kubera ko imbuto zabibwe igihe aba basaserdoti b’abamariyani bakoreraga ubutumwa i MWANGE, zitabaye imfabusa, ahubwo zeze izindi nyinshi kandi nziza. Yifuje ko uyu mubano hagati ya Paruwasi MWANGE n’uyu muryango wakomeza. Ijambo ryavuzwe na Padiri mukuru wa Paruwasi MWANGE, ryaranzwe no gushimira uyu muryango w’abamariyani uruhare rwabo mu gushyigikira Paruwasi MWANGE. Yasoje abaha impano anabizeza ubufatanye.

Abitabiriye uyu munsi, buri wese mu rwego rwe, bashimye uruhare rw’abamariyani muri Kiliziya. Nk’uko byagarutsweho, umuryango w’abamariyani wagize uruhare runnini mu mateka ya Paruwasi MWANGE cyane cyane mu iterambere rya roho n’iry’umubiri. Bashimangiye ko uyu mubano wakomeza gushyigikirwa. Twabibutsa ko Paruwasi MWANGE yashinzwe na Musenyeri Phocas Nikwigize mu 1986, iyoborwa n’abapadiri b’abamariyani. Ikindi kandi iyi Paruwasi ni yo uyu muryango watangiriyemo ubutumwa muri Afrika. Tubashimiye ineza n’umurava bikomeza kubaranga.

Padiri Célestin MBARUSHIMANA
Komisiyo ya Diyosezi y’itangazamakuru

Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO