Abakarisimatike ba Diyosezi ya Ruhengeri biyemeje kuba umusemburo w’ubukristu bushinze imizi muri Kristu

Ku wa 18 Ugushyingo 2017, abakarisimatike ba Diyosezi ya Ruhengeri batangaje ko intego n’icyerekezo cyabo ari ukuba umusemburo w’ubukristu bushinze imizi muri Kristu. Babitangarije muri Paruwasi ya Nyakinama mu birori byo kwizihiza Yubile y’imyaka 50 ivugururwa rimaze rishinzwe. Insanganyamatsiko igira iti: "Nimugende mwigishe amahanga yose (Mt 28,19)".

Ibirori byaranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo gutaha ku mugaragaro no guha umugisha inyubako bujuje y’ikigo cy’imyiherero n’amahugurwa iherereye i Nyakinama. Ni umushinga ufite agaciro k’amafaranga miliyoni ijana na mirongo ine n’ibihumbi magana inani na mirongo itatu na kimwe na magana abiri na cumi n’arindwi (140 831 217 Frw). Ibikorwa bimaze gukorwa bifite agaciro k’amafaranga asaga miliyoni 67. Habaye kandi umuhango w’isenderezwa. Byitabiriwe n’abashyitsi banyuranye barimo abakristu, abapadiri, abihayimana, abari baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abandi.

Mu nyigisho yagejeje ku bakristu mu gitambo cy’ukaristiya, Nyiricyubahiro Musenyeri Sereveliyani  NZAKAMWITA umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba ushinzwe imiryango y’Agisiyo Gatolika mu nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yabararikiye kubaka no gukorera  Kiliziya igakomera baharanira kurumbuka imbuto zikomoka kuri Roho Mutagatifu: imbuto z’urukundo, ukwemera, n’iz’ ibikorwa byubaka Ingoma y’Imana. Yabifurije kuba umusemburo mwiza muri Kiliziya; kuba aba Roho Mutagatifu; kuba abo Roho Mutagatifu akorana nabo kugira ngo Ingoma y’Imana, ingoma y’amahoro, y’ubwumvikane ikwire muri iyi si, ikwire muri iki gihugu no muri  Diyosezi yabo.

Mu izina ry’abakarisimatike ba Diyosezi ya Ruhengeri, TUYISENGE Zéphanie umuyobozi w’ivugururwa muri Roho Mutagatifu ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri yatangaje ko ivugururwa muri iyi Diyosezi rihagaze neza muri rusange. Yatangaje ibikorwa ivugururwa muri iyi Diyosezi riteganya birimo gukomeza kuba umusemburo w’ubukristu bushinze imizi muri Kristu no kubaka ubuvandimwe; gukomeza kwita no kwagura umushinga w’inyubako z’ikigo cy’imyiherero n’amahugurwa batashye; kugendana n’icyerekezo cya Diyosezi cy’imyaka itanu n’icy’imyaka 20 iri imbere; guharanira ko ivugururwa ryagera mu miryangoremezo yose no kwita ku muryango wugarijwe n’ibyonnyi.Yagarutse ku ngorane ivugururwa rifite zirimo kuba hari abiyitirira kuba abakarisimatike bagakora ibinyuranye n’ibyo ivugururwa rikora ; abantu bajijutse ntibakunda kuboneka mu bikorwa by’ivugururwa muri Roho Mutagatifu iyo bamaze kwinjira mu kazi. Yashimiye abayobozi ba Kiliziya Gatolika bababa hafi mu bujyanama kuri Roho no ku mubiri.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye ibi birori, Padiri Syrivestre DUKUZUMUREMI ushinzwe Ivugururwa muri Roho Mutagatifu ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri yashimiye abakarisimatike mu makoraniro yose ubwitange n’urukundo bakunda Kiliziya na Diyosezi bagaragaje muri iyi Yubile.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye ibirori, Padiri NIYITEGEKA Valens ushinzwe Uvugururwa muri Roho Mutagatifu ku rwego rw’igihugu yabakanguriye kurangwa n’ubumwe mu isengesho, mu mirimo, mu butumwa bwa buri munsi, buri wese akitanga ajya mu butumwa agasohoka, akagera n’aho Ivanjili, Ijambo ry’Imana ritazwi no muri ba bandi batazi Ijambo ry’Imana n’abababaye.

Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri Nyiricyubahiro yabashimiye igikorwa bakoze cyo kwiyubakira ikigo cy’amahugurwa n’imyiherero. Yabararikiye kugaragaza ubutwari aho bari hose berekana amatwara ya Yezu Kristu.  Yagize ati: «Bakarismatike, ntimugaceceke, ibyo mwiboneye, ibyo mwiyumviye kuko guhura na Yezu muba mwumva ijambo rye, muba mucengerwa n’amatwara ye mukaba mufite inshingano zo kubihamya aho muri hose. Roho w’Imana akomeze abahe ubutwari bwo kugira ngo mwerekane amatwara ya Kristu muri iki gihe turimo, aho hari ibitekerezo n’imikorere bibangamiye ukwemera. Aha rero niho mugomba kugaragaza ubutwari aho muri hose ndetse bikagera n’aho mwemera ko amaraso yanyu amenwa aho kwihakana uwo mwakunze».

Bafashe umwanya wo kuzirikana abavandimwe ba Paruwasi ya Mwange ari bo Jaqueline NYIRAHABIMANA na Appolonie UWAJENEZA bazize impanuka y’amazi, barohamye mu kiyaga cya Ruhondo berezaga i Nyakinama mu muganda wo kubaka ikigo cy’imyiherero n’amahugurwa.

Ivugururwa muri Roho Mutagatifu  ryavutse mu mwaka w’1967, muri kaminuza ya Dusquene ho muri Pttsburg muri Leta ya Pansirivaniya, imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ryageze muri Diyosezi ya Ruhengeri mu mwaka w’1975. Muri iyi Diyosezi habarurirwa abakarisimatike 4 913 bari mu makoraniro 206 anyuranye. Harimo 170 akorera mu miryangoremezo. 157 ni ay’abakuru; 18 ni ay’abana; 30 ni ayo mu mashuri;1 ni iryo muri Gereza ya Musanze. Ibirori byashojwe n’ubusabane.

Nyirandikubwimana Maria Goretti