Abagize imiryango y’Agisiyo Gatolika, amahuriro y’abakristu n’amatsinda y’abasenga bakoze ihuriro ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri

Ku wa gatandatu, tariki ya 14 Ukwakira 2017, abagize imiryango y’Agisiyo Gatolika, amahuriro y’abakristu n’amatsinda y’abasenga bakoze ihuriro ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri ku nshuro ya kabiri. Iri huriro ryabereye ku Ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima. Ryitabiriwe n’abapadiri, abihayimana n’abakristu benshi baturutse mu ma Paruwasi 13 agize Diyosezi barimo Incuti za Yezu, Incuti z’umunyanazareti, urugaga rwa Bikira Mariya, umuryango w’umutima Mutagatifu wa Yezu, Kolping Family, abari mu muryango wa Visenti wa Pawulo, Legio Mariya, Carumeli, abamaliyali, Rosa misitika, karisimatiki, ingoro y’urukundo, cominote ya Emmanuel, MTCR, JOC, AGI, Abageni ba Nyirubugingo, intumwa z’Impuhwe z’Imana, Ihuriro urugwiro, abasaveri, abasikuti, abagide, abafaransisikani, Puweli kantoresi, ishuri Tumenye Bibiliya n’abandi.

Mu butumwa yagejeje ku bakristu mu gitambo cy’Ukaristiya, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti Harolimana, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, afatiye ku nsanganyamatsiko y’iryo huriro igira iti «Tube urumuri mu miryangoremezo yacu » (Mt 5,13-16), yagarutse ku butumwa, inshingano n’uruhare abalayiki bafite muri Kiliziya bwo kuba umunyu n’urumuri rw’isi.

Nyiricyubahiro yagize ati: «Balayiki, mu miryango inyuranye, mufite ubutumwa bwihariye muri Kiliziya bwo kuba umunyu utanga icyanga, urumuri rumurikira abandi muri Kiliziya y’Imana. Nimwumve rero ubutumwa bwanyu, umunyu utanga uburyohe, urumuri rwirukana umwijima. Muri icyo kigo cyubatse ku mpinga y’umusozi, muri itara ryaka. Uburyohe bwanyu nibwirukane ubusharire bugaragara muri iyi si. Mu mibanire y’abantu, itara ryanyu nirijye ahirengeye ryirukane umwijima w’inabi, umwijima w’ubujiji, umwijima w’icyaha, umwijima w’urupfu. Iyi si yacu yugarijwe n’umwijima, yugarijwe n’ubujiji, yugarijwe n’icyaha, yugarijwe n’urupfu. Mu butumwa mufite, kandi mugomba kwakira nk’abantu babatijwe kandi bari mu miryango inyuranye muri Kiliziya y’Imana ni ukumenya ko muri itara ryaka kandi rigomba guhora ahirengeye».

Mu butumwa busoza iri huriro, Umwepiskopi yibukije abakristu ibintu bitanu by’ibanze bakwiye kwibandaho aribyo kumva, kuzirikana no kuganira ku Ijambo ry’Imana; gukomera ku murage w’urukundo; kugaragaza ishyaka ry’iby’Imana n’irya Kiliziya; kwibumbira hamwe nk’abakristu; imyumvire myiza y’ubuyobozi muri Kiliziya. Yahamagariye abapadiri kuba hafi y’abakristu bashinzwe, bakamenya n’imiryango yabo. Yabibukije kwita ku matsinda, imiryango n’amatsinda bikivuka hagamijwe guha ubufasha abayirimo. Yabararikiye guhuza imbaraga, guharanira kwigira no kwishakamo ubushobozi. Yasabye kwita ku bato n’urubyiruko ruri mu mashuri abanza, ayisumbuye n’amakuru. Yakanguriye abakristu kwicisha bugufi no kubaha ubuyobozi bwa Kiliziya bubarinda gutana. Yashimiye ubufatanye bw’abapadiri n’abayobozi b’amatsinda, amahuriro n’imiryango y’Agisiyo Gatolika. Yashimiye Padiri Andreya NZITABAKUZE ushinzwe komisiyo y’abalayiki ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri ubwitange, umurava, ubunararibonye n’umutima ushishikariye gufasha Kiliziya.

Mu butumwa bwa Padiri Andreya Nzitabakuze, yatangaje ko bafite intego yo gufasha abakristu gukomeza kwitagatifuza kandi bagatagatifuza abandi bahereye mu ngo zabo no mu miryangoremezo bakubaka Kiliziya yabo. Yavuze ko guteranira hamwe bifasha abalayiki kuzirikana ko ari inkingi za Kiliziya zigize umubiri umwe bibageza ku ntego yo gushora imizi muri Kristu. Yararikiye abakristu gukorera hamwe, guhuza imbaraga mu cyerekezo cya Diyosezi cy’imyaka 20 iri imbere. Yatangaje icyifuzo cyo gukomeza gushyigikira ukwitagatifuza kw’abakristu mu miryangoremezo, barushaho guhimbaza iminsi mikuru ya Bazina Batagatifu imiryango remezo yisunze.

Uhagarariye abalayiki ku rwego rwa Diyosezi, MPAMO Jean Damascène, yishimiye ko bahawe urubuga rw’amahuriro. Yavuze inzitizi zituma batesa imihigo zirimo kuba hamwe na hamwe abifite n’injijuke batitabira neza umuryangoremezo; urubyiruko rutwarwa n’ibigezweho; kubungabunga ubuzima biracyari hasi by’umwihariko guteganya imbyaro hakoreshejwe uburyo bwa kamere bwemewe na Kiliziya Gatolika.

MPAMO yagaragaje ingamba biyemeje kugenderaho zizabafasha gukura mu bukristu aho gukomeza kurangwa n’ubukristu bw’ikivunge. Izo ngamba zirimo kugira aho umuryango usengera, ufite abashinzwe imirimo ya gitumwa; gufata iya mbere bakaba urumuri n’umunyu mu miryangoremezo yabo; ubufatanye bwa komisiyo y’abalayiki n’iy’umuryango kugira ngo urugo rube koko igicumbi cy’ubukristu; kwita ku mahuriro y’abakozi n’andi mahuriro anyuranye; gukoresha amahugurwa ku byiciro binyuranye kugira ngo abantu bose bibone muri Kiliziya, buri wese agire icyo ayikoramo hakurikijwe ingabire yahawe.

Mu ijambo ry’Umuhuzabikorwa w’imiryango y’Agisiyo Gatolika n’amatsinda y’abakristu ku rwego rwa Diyosezi, NIYONZIMA Bernard yijeje Umwepiskopi ko ingamba bihaye bazazigeraho bigisha abantu kubaha ubuzima no guteganya imbyaro ku buryo bwa kamere, kwita ku tugoroba tw’abana n’urubyiruko, gutoza abakristu kwigira, kuba intangarugero, gukangurira urubyiruko umuco wo kwigira, kwiyubaha no kumenya agaciro k’isakaramentu ry’ugushyingirwa n’ibindi bishamikiye ku ndangagaciro ubufatanye n’urukundo.

Iri hurirokandi ryaranzwe n’indirimbo n’imbyino z’itorero rya santrali ya Murama no gutanga impano.

 

NYIRANDIKUBWIMANA Maria Goretti

Inyigisho z'uwo munsi