Ababikira b’Abaja ba Yezu Umusaseridoti batashye shapeli nshya banakira amamasezerano ya mbere

Ku wa gatandatu tariki 11 ugushyingo 2017, Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umwepiskopi wa Ruhengeri yaturiye igitambo cya Misa mu rugo rw’Ababikira b’Abaja ba Yezu Umusaseridoti rwo mu Ruhengeri. Iyi Misa yatengiye saa yine yatangijwe n’umuhango wo gutaha no kwegurira Imana shapeli nshya aba babikira bujuje.

Iyi misa kandi yabayemo umihango yo kwakira amasezerano ya mbere ku nakobwa bane barangije imyaka ibiri ibategurira kwinjira mu babikira b’Abaja ba Yezu umusaseridoti.

Abakoze amasezerano ni:

  1. Mama DUSABEMARIYA Solange
  2. Mama NYIRANSABIMANA Epiphanie
  3. Mama YAMBABARIYE Chantal
  4. Mama MUKASHEMA Christine

Ibi birori byitabiriwe n’abantu benshi barimo abapadiri, abihayimana, ababyeyi b’abakoze amasezerano n’inshuti z’uru rugo rw’ababikira.

Icyashimishije cyane nuko Mama Mukuru w’uyu muryango ufite icyicaro mu gihugu cy’Ubutaliyani, Mama Chiara Fiscella, nawe yari yabyitabiriye.

Mu nyigisho ya Misa, Umwepiskopi yibukije abasezeranye ipfundo nyabutatu rigize amasezerano y’abihaye Imana: Ubukene, ubusugi no kumvira. Amaze gusobanura uko abantu bagomba kumva aya magambo uko Kliziya ibyigisha, yasabye abasezeranye indahemuka no kudaharika Yezu biyeguriye.

 

Padiri Angelo NISENGWE