Ababikira ba Mutagatifu Visenti wa Pawulo bishimiye ingabire yo kwiha Imana

Ku wa 11Ukuboza 2017, muri Paruwasi Katederali Ruhengeri habereye ibirori byo kwizihiza Yubile y’imyaka 25 na 50 yo kwiyegurira Imana ku babikira bo mu muryango w’Ababikira ba Mutagatifu Visenti wa Pawulo b’i Lendelede. Abakoze Yubile y’imyaka 25 ni Mama Marita UWUMUREMYI wa Paruwasi ya Rwaza na Mama Leonille KURADUSENGE wa Paruwasi ya Karenge. Abakoze Yubile y’imyaka 50 ni Mama Epifaniya NYAMPINGA wa Paruwasi ya Muhororo na Mama Kirisitiyana BARANZAMBIYE wa Paruwasi ya Rwaza.

Abakoze yubile y’imyaka 25 bishimiye kwizihiza iyi Yubile, bahishuye ibanga bakoresheje ngo bagere kuri iyi myaka ari ryo kwizera no kurangamira uwabahamagaye bafashijwe n’isengesho.

Mama Epifaniya NYAMPINGA yizihije Yubile y’imyaka 50 amaze yiyeguriye Imana kuri ubu afite imyaka 73 y’amavuko. Yagize ati :"Urebye nk’inzira abantu bacamo ngo bagere kuri iyi myaka, ni ingabire idasanzwe, ikinshimisha cyane ni ukubona aho umuryango uhagaze,wagiye wera imbuto, ntabwo naruhiye ubusa". Yatangaje uburyohe bwo kwiha Imana, ahamya ko nta gisumba n’Imana yabonye. Agira ati: "Nta muntu, nta kintu, gisumba Imana kuko ushobora kuba ufite ababyeyi ukababura ugasigara wenyine; ushobora kuba warashatse umugabo cyangwa umugore akagusiga cyangwa ukamusiga; ushobora kuba warabyaye abana, ukabasiga cyangwa bakagusiga; ushobora kuba ufite inshuti magara ukunda zikagukunda zikagusiga cyangwa ukazisiga. Ariko iyo ukunda Imana, ukumva ijwi ryayo, ntabwo Imana mutandukana kuko Imana ni mudasimburwa, Imana ntawe uyikura mu mwanya wayo, icyo yavuze, icyo yagamije kugeraho ntabwo kivaho, nta muntu ugikuraho uretse iyo uyimye amatwi".

Uhagarariye umuryango mu karere k’u Rwanda Mama Concessa MUJAWIMANA yifurije abakoze yubile kuzasoza neza urugendo batangiye rwo kwiha Imana badahemutse. Yabijeje inkunga y’isengesho.

Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HARORIMANA Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yashimye ubwitange, umurava n’urukundo bw’aba babikira bakoze Yubile y’imyaka 25 na 50 biyeguriye Imana bagaragaje mu kwitangira Kiliziya. Yashimye ibikorwa by’umuryango w’ababikira b’i Lendelede mu kuzamura iterambere rya Diyosezi birimo kwita ku burezi, ubuzima, kwita ku batishoboye, abakene, imbabare,abafite ubumuga, abana b’imfubyi n’abandi. Umwepiskopi yahamagariye urubyiruko gutinyuka rukiha Imana kuko kwiyegurira Imana ari byiza, nta gihombo kirimo ahubwo ari urwunguko rukomeye cyane kuko ubuzima uba wabweguriye Nyagasani.Yarurarikiye kumva ijwi ry’Imana kandi rukitaba karame igihe rwiyumvamo uwo muhamagaro wo kwiha Imana. Kwizihiza yubile y’imyaka 25 na 50 byahuriranye no kwizihiza umunsi mukuru wa Mutagatifu Visenti wa Pawulo aba babikira bisunze, usanzwe wizihizwa tariki ya 27 Nzeri buri mwaka.

Umuryango w’Ababikira ba Mutagatifu Visenti wa Pawulo b’i Lendelede washinzwe na Padiri Yakobo Guillaume Benedigito wa Beir. Wavukiye mu gihugu cy’Ububiligi ku itariki ya 05 Ukuboza 1811. Wagezwe mu Rwanda mu mwaka w’1956 bisabwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Aloys BIGIRUMWAMI. Ibirori byitabiriwe n’abashyitsi banyuranye barimo abakristu, ababyeyi, abihayimana, abapadiri, abahagarariye inzego za Kiliziya n’iza Leta. Byaranzwe n’indirimbo, imbyino, ubuhamya, gutanga impano n’ubusabane.

NYIRANDIKUBWIMANA Marie Goretti