Yubile y’imyaka 50 ya Diyosezi ya Ruhengeri mu rwego rw’ubwigishwa

Ku wa gatandatu tariki 18 Nyakanga 2015, muri Paruwasi ya Runaba habereye ibirori byo guhimbaza Yubile y’imyaka 50 ya Diyosezi ya Ruhengeri mu rwego rw’ubwigishwa. Ibyo birori byabimburiwe n’igitambo cya Missa cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA akikijwe n’abasaseridoti benshi barimo Musenyeri Gabin BIZIMUNGU, Igisonga cy’umwepiskopi ndetse n’abapadiri baturutse mu ma paruwasi anyuranye ya Diyosezi ya Ruhengeri, Byumba ndetse na Diyosezi y’abaturanyi ya Kabale ho muri Uganda.

Mu butumwa abakristu ba Paruwasi ya Runaba banyujije mu gitambo cya Misa no mu ndirimbo zinyuranye, bagarutse ku nsanganyamatsiko ya Yubile y’imyaka 50 Diyosezi igira iti : « Nimushore imizi muri Kristu mushimira Imana ubudahwema ». Bagaragaje ko iyi Yubile yababereye igihe cyiza cyo gusubiza amaso inyuma bareba aho bavuye n’aho bageze bagashimira Imana. Mu byo bishimira harimo kuba baragejejweho iyogezabutumwa ryabafashije gutsinda Sekibi wari warabibasiye ku buryo bunyuranye, dore ko akarere Paruwasi ya Runaba ibarizwamo kazwiho mu mateka kuba igicumbi cya Nyabingi. Bagarutse ku kamaro k’Ivanjili yabagejejweho, bagaragaza ko kiliziya yabo yari indaro ya Rwema none ubu ikaba yarabaye Ingoro y’Imana nzima, guterekera bakaba barabisimbuje gushengerera no kwiyambaza Umubyeyi Bikira Mariya, cyane cyane ko Paruwasi ya Runaba yaragijwe Bikira Mariya Utasamanywe icyaha. Bashimiye Imana yabahaye ubutwari bwo kureka imigenzo ya gipagani, ahanini yajyanaga n’ubujiji.

Bashimiye Umwepiskopi, abapadiri, abihayimana n’abakateshiste babagejejeho Inkuru Nziza, bahamya ko bafite intego yo guharanira gushora imizi muri Kristu bamurikiwe n’Ivanjili bakiriye.

Uwavuze mu izina ry’abakateshiste, Martin BUCYEKABIRI, nyuma yo gushimira Umwepiskopi ku bufasha bunyuranye bahabwa mu kunoza umurimo wabo, harimo no kuba Diyosezi yarashyizeho ishuri ritegura abakateshiste rya Nkumba, yamugaragarije ibyifuzo birimo no kubategurira imyiherero n’amahugurwa kugira ngo barusheho kwiyungura ubumenyi bubafasha mu murimo wabo, gushyiraho gahunda y’imfashanyigisho zisa muri Diyosezi yose, no kunoza uburyo bahabwamo ishimwe ryabo, bugahuzwa n’igihe tugezemo.

Mu izina ry’ubuyobozi bwa Leta, Honorable Sénateur MUSABEYEZU Narcisse yashimye ubufatanye bwa Kiliziya Gatolika na Leta, agaragaza ko ubukristu bwiza bukomoka ku rugo rwiza nk’inkingi y’iterambere rirambye, ari byo byubaka u Rwanda rwiza, kuko “Roho nziza itura mu mubiri muzima”. Yasabye Kiliziya gukomeza ubufatanye na leta muri gahunda zigamije imibereho myiza y’abaturage, hagashyirwa imbaraga mu bukangurambaga bugamije gukangurira abantu kugira umuco w’isuku hirya no hino mu ma Paruwasi. Yashimiye Diyosezi ya Ruhengeri iri muri Yubile ndetse n’Umwepiskopi, kubera insanganyamatsiko zateguriwe abakristu, mu rwego rwo kubafasha guhimbaza neza iyo yubile. Mu butumwa yagejeje ku bakristu bitabiriye ibirori, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yagaragaje ko Yubile ari igihe cyo kwiyemeza kwakira Inkuru Nziza, igihe cyo gusubiza ibintu mu mwanya wabyo no guharanira gushora imizi muri Kristu We nzira nziza idufasha kugera aheza. Yagarutse ku butumwa bw’abakateshiste, agaragaza ko ari abafasha b’indasimburwa b’abasaseridoti. Yashimiye abapadiri n’abakateshiste bitanze batizigama mu gushinga za Paruwasi. Icyakora ngo haracyari benshi bakeneye kumenya Kristu, kuko hari benshi bagihuzagurika, ugasanga ubukristu bwabo bushingiye ku bwoba, bagashidukira inyigisho z’ubuyobe zishingiye ku by’isi no ku bwenge bw’abantu; abagishakisha ibitangaza mu mabonekerwa anyuranye, mu masengesho y’urudaca, ubutekamutwe, abihangishaho kuvura indwara bakoresheje Yezu Kristu, n’abatanga inyigisho zinyuranye n’Ukwemera nyako. Umwepiskopi yasabye abakristu kwirinda bene abo, bakiyemeza gukurikira Yezu Kristu Umwigisha mukuru utubwiriza ibyiza, imyifatire ikwiriye, kurangwa n’urukundo bijyana no kwirinda amakimbirane, ubutane n’ubuharike.

Mu butumwa yagejeje ku babyeyi, yabasabye ko badakwiye gufata abana babo b’abakobwa nk’amatungo agurishwa, babashakamo inkwano zirenze ubushobozi bw’abasore, ahubwo bagatoza abana babo uburere bwiza, kwirinda ibiyobyabwenge, ubusinzi, ubusambanyi n’izindi ngeso mbi. Yakanguriye ababyeyi kujya basangiza abana babo Kristu n’amatwara ye; bagasengera hamwe mu rugo; bakabatoza kubaha ubuzima bwabo n’ubw’abandi, no kwitangira abaciye bugufi n’abari mu kaga.Yashimangiye ko ubukristu nyabwo atari umwambaro w’icyumweru gusa, ko ahubwo ari ubwa buri munsi, bukajyana no kunga ubumwe, kumva no kuzirikana Ijambo ry’Imana ryirukana umwijima w’icyaha mu mitima y’abantu. Umwepiskopi yagarutse ku nshingano z’abakateshiste, ari zo kumenyesha abandi Inkuru Nziza, abakangurira kuzirikana ko kuba umukateshiste atari ukuvuga no gusubiramo ibitero bya gatigisimu gusa, ahubwo ko ari ugusangiza abavandimwe icyo wumvise, maze ibyo uvuga n’ibyo ubamo bikajyana no kuba umuhamya w’ukwemera hose, uhereye mu rugo.

Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yagaragaje icyifuzo cyo gushyiraho urubuga mu miryangoremezo rutoza abakristu kumenya Kristu n’icyo atwigisha, kumenya amatwara ye no kuyakurikiza .Yasabye ko ibikorwa by’ubwigishwa byazahuzwa n’iby’ikenurabushyo mu ngo, mu rwego rwo guhuza imbaraga. Yakanguriye urubyiruko kwitabira amasomo mu ishuri ry’abakateshiste rya NKUMBA, bityo bakazafasha abandi kumenya Kristu. Yagaragaje intego Diyosezi ifite yo gukoresha itumanaho n’ikoranabuhanga hagamijwe kugeza ubutumwa kuri buri wese mu gihe gito. Yijeje abakateshiste ko ibyifuzo byabo bizasuzumwa n’abashinzwe ubwigishwa muri Diyosezi, imyanzuro ikazabagezwaho binyuze mu maparuwasi yabo.

Ibirori byo guhimbaza iyi Yubile byari byitabiriwe n’abashyitsi banyuranye mu rwego rwa Kiliziya: abapadiri, abihayimana n’abakristu benshi. Mu rwego rwa leta, hari Honorable Senateri Narcisse MUSABEYEZU, Honorable Depite SEMASAKA Gabriel, Abayobozi b’Uturere twa Burera na Gicumbi, n’abandi. Byaranzwe n’indirimbo n’imbyino zisusurutsa, ubuhamya n’ubusabane.

Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO