Yubile y’imyaka 50 ya Diyoseze ya Ruhengeri mu rwego rw’urubyiruko

Ku cyumweru tariki ya 02 8Kanama 2015, muri Paruwasi ya GAHUNGA hizihirijwe ibirori by’impurirane byo guhimbaza Yubile y’imyaka 50 Diyoseze ya Ruhengeri imaze ishinzwe, mu rwego rw’ikenurabushyo ry’urubyiruko. Insanganyamatsiko y’iyi Yubile iragira iti : « Nimushore imizi muri Kristu, mushimira Imana ubudahwema (Kol 2,7) ». Uwo munsi wahuriranye no gusoza Forum y’urubyiruko gatolika rusaga 900 rwa Diyoseze yari ibaye ku nshuro ya 10, ikaba yarabaye kuva ku wa 29/07 kugeza ku wa 02/08/2015, ifite insanganyamatsiko igira iti « Hahirwa abakeye ku mutima kuko bazabona Imana » (Mt 5,8). Ibirori by’uyu munsi byabimburiwe n’igitambo cya Misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA Umwepiskopi wa Diyoseze ya Ruhengeri, akikijwe n’abasaseridoti benshi, barimo Musenyeri Bizimungu Gabin, Umwungiriza we w’ibanze (Vicaire Général), abapadiri baturutse mu maparuwasi anyuranye agize Diyosezi, n’abakristu benshi.

Igitambo cya misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri

Ubuyobozi bwite bwa leta bwari buhagarariwe n’abayobozi bo mu nzego zinyuranye, barimo abasenateri USENGIMANA Elysée na MUSABEYEZU Narcisse, Depite SEMASAKA Gabriel, Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru BOSENIBAMWE Aimé, abayobozi b’Uturere twa Burera na Musanze, abahagarariye inzego z’umutekano n’abandi.

Mu izina ry’urubyiruko rwashoje iyi Forum, Théogène NIYITEGEKA Umuyobozi w’urubyiruko muri Diyoseze ya Ruhengeri, yatangaje ibikubiye mu masomo baherewe muri iyi Forum n’intego batahanye, zirimo guharanira gushora imizi muri Kristu; kurangwa n’imyitwarire myiza ibereye urubyiruko rw’abakristu; gushyira mu bikorwa impanuro nziza bahabwa n’ababatoza uburere n’ikinyabupfura; gukunda isengesho; kunga ubumwe no kwitabira gahunda za Kiliziya.

Yubile ya Diyosezi mu rwego rw’urubyiruko yitabiriwe n’abakristu benshi biganjemo urubyiruko

Mu izina ry’abakristu ba Paruwasi ya GAHUNGA, SERUGERO Cyprien wari uhagarariye ababyeyi, yibukije urubyiruko ko ari rwo mizero ya Kiliziya n’igihugu, aruhamagarira kuba abakristu gatolika buzuye, bafite ubushake bwo gukorera Paruwasi zabo no gukomeza umutima mwiza wo gusenga no kujya bakira bagenzi babo. Yagarutse ku ngorane zibasira urubyiruko, zirimo no kuba ibiganiro urubyiruko rugirana n’ababyeyi ndetse n’abihayimana bikiri bikeya. Ngo n’ubwo muri iki gihe hari umuvuduko w’iterambere, iryo terambere ntirigomba kubuza urubyiruko kugira umutima wa gikristu. Yavuze ko muri iyi Paruwasi hakiri icyorezo cyo kwishyingira, agaragaza ingamba urubyiruko rwihaye nyuma y’iyi Forum, zirimo gushishikariza ababyeyi n’abihayimana kwegera urubyiruko bakarufasha, bakajya bagirana ibiganiro, ndetse bakarushaho kurutoza imico myiza irimo no gusenga.Yagize ati : ‟Twasezereye ko urubyiruko ruzongera kwishyingira!”

Mu izina ry’ubuyobozi bwite bwa Leta, Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru BOSENIBAMWE Aimé yagaragaje ko Yubile ari umwanya wo kwisuzuma no gufata ingamba nshya, ukaba n’umwanya wo gushimira Imana ibyiza yagiriye u Rwanda. Yasabye urubyiruko kurangwa no kubaka ubumwe, urukundo n’ubuvandimwe, kwirinda ibikorwa bibi bakimika ibyiza, kubaha Imana, gusigasira ibyiza igihugu cyagezeho, gukunda igihugu n’ubufatanye. Yashimiye umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri kubera ibikorwa byayo binyuranye biteza Intara imbere n’igihugu muri rusange.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye ibi birori, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA Umushumba wa Diyoseze ya Ruhengeri, yakanguriye urubyiruko gukoresha neza amahirwe n’imbaraga rufite, ruzirikana ko Kiliziya n’igihugu bibatezeho byinshi bijyana no gukunda umurimo, kunga ubumwe na Kristu mu isengesho, kwiga bakaminuza, bakiyungura ubumenyi n’ubushobozi bizabafasha mu kwiteza imbere kuri roho no ku mubiri, bagaharanira kurangwa n’umuco nyarwanda, kwiyubaha no kurangwa n’ineza. Yasabye urubyiruko kandi kwirinda abaraguza umutwe n’abavuga ko berekwa bitwaje amasengesho bakarushyushya mu mutwe, arusaba no kwirinda ibyangiza ubuzima bwarwo byose. Umwepiskopi yagarutse ku ngorane urubyiruko ruhura na zo, arusaba kumenya gushishoza no gushungura , kwirinda abarushuka, kumvira inama z’ababyeyi, kwibanda ku bikorwa byiza bibahuza no guharanira kugira ishyaka ry’aho batuye. Nyiricyubahiro yagarutse ku muco mubi wo kwishyingira ukigaragara mu maparuwasi amwe n’amwe y’iyi Diyosezi, ahamagarira urubyiruko kuwirinda, arushishikariza kutajya rugenda rumennye (kugenda nijoro rwishyingiye) ahubwo rukanyura mu nzira nziza, rukajya rubanza guhana isakaramentu ry’ugushyingirwa. Yasabye ababyeyi kwirinda kugira abana babo nk’amatungo bacuruza, bigaragarira mu gushaka inkwano zihenze, ahubwo bakarushaho kubatoza uburere bwiza, no kubaha inama zibaganisha mu nzira nziza ibereye Kiliziya. Umwepiskopi yashimiye ababyeyi ba Paruwasi ya GAHUNGA bakiriye urubyiruko rwitabiriye Forum, ashima n’ishyaka urubyiruko rugaragariza mu maparuwasi yarwo.

Muri ibyo birori hatanzwe ibihembo ku makipe y’abahungu n’abakorwa yatsinze amarushanwa y’umupira w’amaguru yahuje urubyiruko mu rwego rw’uturere tw’amaparuwasi (doyennés) agize Diyosezi. Hatanzwe kandi icyemezo cy’ishimwe ku rubyiruko rwabaye indashyikirwa mu bikorwa by’ubwitange n’umurava bigamije guteza imbere urubyiruko. Hatangajwe ko Forum y’urubyiruko gatolika muri Diyoseze ya Ruhengeri ku nshuro ya 11 izabera muri Paruwasi ya NEMBA.

NYIRANDIKUBWIMANA Marie Goretti.

Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO