Twizihije Yubile y’imyaka 50 mu rwego rw’iyogezabutumwa mu bana

Ku cyumweru tariki ya 16 Kanama 2015, muri Paruwasi ya BUMARA hizihirijwe Yubile y’imyaka 50 Diyosezi ya Ruhengeri imaze ishinzwe, mu rwego rw’iyogezabutumwa mu bana.

Ibyo birori byabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, akikijwe n’abapadiri benshi baturutse mu maparuwasi anyuranye y’iyi Diyosezi, n’imbaga y’abakristu biganjemo abana, dore ko wari umusni wabo ku buryo bw’umwihariko. Mu nyigisho yagejeje ku bakristu, umwepiskopi yashishikarije cyane cyane abana kumenya ubuzima bwa Kiliziya, kuyikunda no kuyitangira.

Ahereye ku Ivanjili, yabasobanuriye ko Yezu akunda abantu bose, cyane cyane abana, ariko akanga amafuti. Yezu akunda ku buryo bw’umwihariko abana, akabatangaho urugero agira ati : ‘Nimudahinduka ngo mube nk’abana, ntimuzinjira mu Bwami bw’ijuru’ (Mt18,3). Ashimishwa n’abareka abana bakamwegera, n’abafasha abana kumwegera.Ashimishwa kandi n’abana birinda ikibi bagahora baharanira gukora neza. Ashimishwa n’abana bumvira ababyeyi babo, kandi bagakura neza: mu gihagararo, mu bwenge no mu bukristu. Ikimurakaza ni icyaha.

Yakomeje abasobanura ko umwana wahuye na Yezu Kristu aronka imigisha (Reba Mk 10,13s). Ati « Yezu ashimishwa kandi n’ababyeyi barera abana babo neza (Reba Ef 6,1-4), ababyeyi baha abana babo urugero rwiza, babafasha gukura neza, batabakura umutima, ahubwo babereka urukundo, bakabitangira batizigama ». Yakomeje ashimira ababyeyi n’abarezi bafasha abana kugana Yezu, abasaba ko mu butumwa bwabo bwo kurera, barebera ku Rugo rutagatifu rw’i Nazareti.

Nyuma ya Misa hakurikiyeho ibirori n’amagambo anyuranye . Mu ijambo ry’umwana uhagarariye abandi, NYIRABATAGATIFU Hyacintha yashimiye ababyeyi n’abarezi kuba barabahaye ubuzima, kandi bakabusigasira. Yasabye abana bagenzi be kudapfusha ubusa amahirwe bafite yo kwitabwaho n’ababyeyi, abarezi, abayobozi ba Kiliziya n’abandi babatoza uburere bwiza. Yasabye ababyeyi kurushaho kwegera abana no kubafasha kumva no kumenya ijwi ry’Imana, bakamenya kuritandukanya n’amajwi y’ab’isi.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Madamu MPEMBYEMUNGU Winifrida mu ijambo rye, ari na we wari uhagarariye Leta muri ibyo birori, yashimiye Diyosezi ya Ruhengeri uburyo yita ku bana, ikabahuriza mu tugoroba tw’abana, ikababa hafi, ikabaha ubumenyi, ubupfura n’indangagaciro zibereye umukristu n’umunyarwanda mwiza. Yakanguriye ababyeyi n’abarezi gukomera ku ntego bafite yo gushyigikira no kwita ku bana.

Muri ibi birori kandi, Umwepiskopi yahaye icyemezo cy’ishimwe abakangurambaga b’abana mu maparuwasi ya Diyosezi ya Ruhengeri, abashimira umurava n’ubwitange bagaragaza mu kwita ku bana. Mu ijambo rye, Umwepiskopi yashimiye kandi Padiri Frédéric HABUMUREMYI ushinzwe Iyogezabutumwa mu bana mu rwego rwa Diyosezi, kubera umurava n’ubwitange agaragaza muri ubwo butumwa ashinzwe, harimo no guhanga udushya. Yagarutse kandi kuri bimwe mu bikorwa byakozwe mu iyogezabutumwa mu bana birimo kwita ku bana mu tugoroba twabo, gushishikariza abana kuba ingingo nzima kandi zikora za Kiliziya, kubaka inzego za Komisiyo ishinzwe iyogezabutumwa mu bana, gushyira ahagaragara imfashanyigisho, gutegura no gutanga amahugurwa, imyiherero n’inyigisho ku bana n’abakangurambaga babo.

Yibukije kandi intego z’iyogezabutumwa mu bana, ari zo guha abana uburere bubafasha gukura bunguka ubwenge n’igihagararo, banyuze Imana n’abantu, gukangurira abana kumenya no kwitabira ubutumwa bwa Kiliziya bakiri bato, no kubatoza gufasha bagenzi babo kuri roho no ku mubiri. Yashoje asaba kunoza imikoranire n’ubufatanye n’izindi komisiyo, cyane cyane komisiyo ishinzwe ikenurabushyo ry’ingo, akangurira ababyeyi n’abarezi guha abana uburere buhamye n’urugero rwiza, ndetse no kwirinda gusuzugura abana kuko aribo Kiliziya ya none n’ejo hazaza.

Ibirori byashojwe n’ubusabane hagati y’abashyitsi, abana n’ababyeyi.

Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO